HomeNewsInama yo kugambanira “NYAMPINGA"wavuzwe n’Uwiteka ibera mu gikari cy’ubwami bw’uRwanda.

Inama yo kugambanira “NYAMPINGA”wavuzwe n’Uwiteka ibera mu gikari cy’ubwami bw’uRwanda.

24 jan, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona manuka mu butayu bugufiya ndi kumwe n’umwuka wurukoza soni.Nzenguruka ubutayu bugufiya nshakisha aho nakura amazi yo kunywa ngo nice inyota ariko ndaheba.

 

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ube maso cyane kuko abega baakugenza ngo baguce igihanga uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa ninjira muri matatu(Hiace)zitwara abantu,ingeza ahantu mu murwa irahagaragara,uwayitwaraga iyo matatu(Hiace)yari Nzigo ya nzika  twaherukanaga cyera cyane.

Mbona avuyemo yinjira muri restaurant ajya gufata ifunguro,nanjye mvamo njya gushaka aho nafata amafunguro ariko hari hakiri kare,aho ninjiraga hose nasangaga barimo kubanga inyama(gukora ubugambanyi)kandi nta byo kunywa bari bagateguye by’abakiliya.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore habayeho kugambana gukomeye muri iki gitondo,nuko rero uramenye ube maso cyane ntuhirahire ngo ugera ahabona kuko za mbangamatwi zamaze kugera muruganiriro rw’abagambanyi zigutegereje ngo ziguce igihanga uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa Mukandirima Murekatete Odette acika igihugu cy’ibabyloni nyuma yo gushyira ahagaragara ubuhanuzi bwavugaga ko bagiye kumuhiga kubera kugigira igihugu cy’ibabyloni ngo bamute muri yombi hamwe na za magigiri zindi ngenzi ze,uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nyuma yo kwirukana za magigiri mu gihugu cy’ibabyloni mbona habayeho network nini cyane yabanyarwanda barwanya ubutegetsi bw’abega,mbona ko ikicaro gikuru bagishyize mu murwa mukuru w’ISHUSHAN mu gihugu cy’ibabylon aho bazajya bahuriza urubyiruko rushaka kwinjira mu ngabo zitabariye gakondo ya bakiranutsi gukuraho ingoma ya abega uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ihoteli y’umucuruzi w’umucika cumu(Rumanyika-Okapi)isenywa ni ngoma ya abega bamushinja gukorana na barwanya ubutegetsi bwabo.Maze bavuga yuko ngo iyo hoteli yubatswe nabi kandi ko yubatswe ahantu hatemewe na mategeko iyo akaba ariyo yabaye impamvu yo gusenya iyo hoteli kugirango nibamara kuyisenya bahite bamuca igihanga uko niko Uwiteka abivuga.

25 jan, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona nzika na nzigo bongera guhagurukana ubukana bukomeye cyane bahiga Umuhanuzi,kandi baza bafite imfunguzo zo gufungura inzu y’Umuhanuzi ariko bahageze basanga inzu yuzuyemo umwijima gusa gusa (igihugu) ntibaba bagishoboye gukora umukoro bagomba gukora barigendera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa kandi umwuka wurukoza soni ko wongeye kuzamuka uhiga igihanga cy’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,za magigiri zihaye iminsi [2] ngo ziguhige,nuko rero uramenye ntuve mu butayu kuko aho bari bibwira yuko ariho uherereye nyamara baribeshya cyane uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona nyura hagati ya mazu meza yubatse mu murwa,ariko kuruhande rwaho kumuhanda hari bateye ibigori byari bimaze gukura hasigaye guheka.

Ndahagarara ndabyitegereza cyane ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira ngo nimbivume kugirango bitazaheka bakazanteza akaga gakomeye cyane.

Ndabivuma mukanya gato mbona bitangiye kuma bigihagaze kandi batari byaheka ngo bisarurwe!Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho rirambwira riti,ngaho rero ikomereze wigendere amahoro abe muri wowe.

Ndakomeza ndagenda ngenze imbere nsanga ahantu hateye urutoki,maze mbona hepfo yahoo hafatanye nigishanga,mbona haturutseyo imbogo (buffalo) ebyeri zijya muri ya nzira narindimo zibwira yuko zishobora kumbona zikangirira nabi.

Nanjye nihisha kunsina kuruhande maze ziraza zinyuraho z’ijya imbere ubwo iyo nzira nahise nyihorera mfata iyindi kugirango nkize ubugingo bwanjye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mu murwa mukuru,mbona hari umugezi wa mazi anyura munsi yubutaka agenda asenya umuhanda nibikorwa remezo bya Leta ya abega.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore muri gakondo ya bakiranutsi hari ibibazo bitagaragara kandi bikomeye cyane bigiye guturika nk’uko ibirunga biruka umuriro abega bagiye gutungurwa cyane nibyago bikomeye bibamanukiye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

26 jan, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona undi mwuka w’inzika y’inzigo uturutse mu bwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro,mbona bakora inama bavuga cyane k’Umuhanuzi uko yabahanuyeho ibyago bikomeye cyane kandi bikaba bitangiye kubasohoraho.

Mbona ko Umwami YUHI VI ahangayikishijwe cyane n’ijambo ry’ubuhanuzi rivuga irimbuka ry’Abahindiro bakomeje kwicwa uruhongo hongo n’umwana w’Abega(Umwakagara)ariko sinamenye umwanzuro wiyo nama barimo bavuga k’Umuhanuzi na maherezo yayo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nkorera abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona urutoki rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rukoreye neza,kandi abakozi barimo n’Umuhanuzi yarabarimo.Hagati muri urwo rutoki,hari hateyemo igiti kirekire cyane kitagira amashami,kuruhande rwa cyo,hari ikindi kireshya nicyo gihagaze,ariko icyo kindi cyo cyari cyaraguye(kuva mu butegetsi)mbona ko icyo gihagaze gishaka gukoresha imbaraga zacyo ngo kizamure cya cyindi cyaguye,aho kugirango kikizamure ahubwo ako kanya na cyo gihita kirahirima.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane,rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Umwakagara akuwe ku ngoma,kandi arimo gushaka kongera kuzamura abanyaGatsiko bakoranaga bavuye mu butegetsi bwe,kandi aribo barimo kumugambanira ngo akurwe ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Icyantagaje ni uko nzika na nzigo bahoraga bampigira hasi no hejuru kugirango barimbure ubugingo bwanjye,icyo gihe,bahise baza tuba inshuti bashaka ko twakorana umurimo nkora ariko ndabahakanira mbabwira yuko babanza kujyanwa mu butayu kujya kwigishwa kuko nanjye nigishirijwe mu butayu mbere yuko ntangira umurimo wa data uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Mbona ingabo z’Umwakagara zijyanwa mu butayu bukomeye bwa bundi bwo hagati cyane,ndetse mbona na abahutu barongoye abagore bo mu bwoko bwa abatutsi kazi,nabo bamanurwa mu butayu ngo batabakoye kandi abakobwa barongoye bakaba ari abakobwa b’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Kubera ko basuzuguye Uwiteka nti bamuzanire inkwano,Uwiteka yahise afata icyemezo cyo kubajyana mu butayu butagaruka,bwa bundi umwana w’Umusita M7 yajyanywemo na nubu akaba akiburimo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ndibwira nti,reka ngire inama abahutu barongoye abatutsi kazi bakanga gutanga inkwano ngo bazihe Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ndetse na bababyayeho abantu ntibabashake,aho kugirango umujinya w’Uwiteka uzabamanukire,reka mbagire inama batange izo nkwano vuba vuba mbere yuko umujinya w’Uhoraho ubageraho ahari wenda Uwiteka yakwibuza uburakari bwe akabagirira imbabazi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubwo ufite ugutwi niyumve icyo umwuka ababurira,gutunganya ibyo utatunganije,n’ugukiza ubugingo bwawe,kubireka wibwira ko hari uwo uhima n’ukwiciraho iteka amahitamo na yawe.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za RDF,ziri mu masengesho akomeye cyane kandi yo mu bwihisho.Igishimishije ni uko na bakuru b’ingabo nabo bari muri ayo masengesho basaba Uwiteka ngo abagirire neza abakize intambara irimo gutegurwa ibari imbere ibugarije kandi bakaba batizeye kuyitsinda kuko idafite impamvu akaba ari intambara yabavandimwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore ingabo z’Umwakagara zemera ijambo ry’ubuhanuzi uhanura,kandi zirisoma zihishe cyane kuko ziramutse zifashwe zacibwa ibihanga.

Nuko rero zibwire uti,uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga,kuko mwa mwiringiye azi intambara muhura nazo zibakomereye cyane,kandi azi neza kwizera kwanyu yuko mwemera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Dore Uhoraho azabarinda amajya na maza kugirango muzamenye yuko mwingiye Imana itajya ikoza isoni.Azabarinda intambara ibakomereye cyane kandi ibarimbere,azabarinda imigambi ya abega nubwo mukorana nabo,ntimutinye ahubwo mukomeze kwizera no kwiringira ijambo rye,kuko ibyo byose bizaza ariko ntabwo bizabakoraho kuko Uhoraho afashe ubugingo bwanyu mukiganza cye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Imbarutso ya abega kujyanwa mu butayu vuba byihuse:

Njyanwa mu iyerekwa mbona urwandiko rw’abacamanza barimo gutegura urubanza bemeza yuko Umwali Anne Uwamahoro Rwigara atsinzwe n’urubanza kugirango bamwikoreze urusyo rushyushye babone uko bambura imitungo y’umubyeyi we.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira abega uti,muririwe ntimuraye,ntimugerageze ngo muhirahire muce urwo rubanza nabi,kuko bidatinze murahita mwinjizwa mu butayu kuko urwo rubanza ari akanyobwa (umutego) muramuka mukoze ibyo mwagambiriye ibyanyu biraba birangiye burundu kandi muzashirira mu butayu mwese uko mwakabaye nta ni mpuhwe isi izabagirira kuko umujinya w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ubamanukiye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

27 January 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abantu bari mu nama isa n’ubugambanyi,barimo gupangira Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha kumushyingira”undi nyampinga”utari mu bushake bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Iyo nama yateranye kuri iki cyumweru barimo bashakisha inzira bashobora bashobora kubikoramo nyuma yo gusoma ijambo ry’Ubuhanuzi yanditse.

Uwo nyampinga yari mugufiya ugereranije na “NYAMPINGA”usanzwe wahanuwe nijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Kandi abo bantu barimo bategurira Umuhanuzi nyampinga bifuza yuko yasimbura uwo Uwiteka Imana Nyiringabo yateguye.Mbona ko abo bantu bafitanye isano rya hasi n’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro bukaba bumaze imyaka [60] mu buhungiro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mu nama yabo habayeho amagambo menshi cyane,kandi iyo nama yarangiye bageze kumwanzuro w’ibyo bavuganaho cyangwa bagambanaga kugirango uwo nyampinga azakoreshe amayeri menshi cyane yamushoboza kumugeza k’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha.

Kandi nerekwa na none “NYAMPINGA”nyakuri,nawe alimo yitegura kuza gusura Umuhanuzi(combination prophecy)kandi imyiteguro ye,yaririmo imbaraga nyinshi cyane zidasanzwe yasaga naho yamenye ubugambanyi arimo gukorerwa na bantu b’ibwami kuko nawe asa naho akurikirana amakuru y’ibwami cyane,kandi akaba afite uruhare rukomeye mugushyigikira ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona kandi numva ibyo uwo nyampinga mushyashya arimo kumbwira yuko nkwiye kubana nawe,ngo kuko akiri mutoya cyane ugereranije  na “NYAMPINGA”wavuzwe n’ubuhanuzi.Numva avuga ngo,uwo “NYAMPINGA”arakuze kandi jyewe ndacyari mutoya cyane kuri we uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi ziri mu Nyanja amazi azigera mu ijosi,mbona inyuma yabo haturutse imvubu(hipo)zingana n’umubare wabo bantu bari mu Nyanja zirasama zibacamo ibice bice bacirwaho iteka.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore abakugenza bose baciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu nzu y’imbohe mfungiranye,mbona za magigiri zikora ibihsoboka byose ngo abashinzwe imbohe bashyire mu banyamahanga kandi ndi umunyagihugu kugirango babone uko banshimuta ariko abashinzwe imbohe baranga bababwira yuko nta cyemezo kigaragaza yuko ntari umwene gihugu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umufarisayo akaba n’inkozi y’ikibi witwa Pastor Gataha Straton we na Jean Marie bajyanwa kumusozi wubatseho ishuli ry’ubakiwe abanyarwanda bo mu bwoko bwa abatutsi.Numva mbwirwa ngo Pastor Jean Marie akoresha imyuka mibi ya badayimoni yakuye mu gihugu cya Abakaludaya kubera iyo mpamvu bakaba bajyanywe kumusozi wubakiwe inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa abatutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabyloni Uhuru Kenyatta yarubakiye Train ayihisha mu nzu aho abantu batashoboraga kuyibona.Iyo Train yakoreshaga amashanyarazi yihuta cyane.

Mbona ko amatora ya bayobozi b’igihugu cy’ibabyloni yegereje maze Kenyatta aragenda afungura ya train isohoka mu bwihisho bwayo aho bari barayihishe isohokana imbaraga zikomeye cyane ariko Kenyatta nta bwo yajyanye nayo ahubwo yasigaye ahagaze ayirebera uko igenda ifashe uurgendo rwa kure kandi yari itwaye ibintu binshi cyane ndetse kubera imbaraga zayo yanasize bimwe mu byo yarigutwara Kenyatta asigara agenda na maguru adafite ni modoka yo kugendamo(kwamburwa ubutegetsi)uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments