02 Nov, 2018 Njyanwa mu iyerekwa mbona ko mfashe urugendo mu gihugu cy’Abakaludaya,maze kumanuka imodoka twalimo,mfata ingeza aho njya gufata icumbi(hotel)ariko ntari nagera kuri hotel mbanza kunyura murusengero rw’abafarisayo njya mu materaniro ya nimugoroba.
Ndi murusengero (Church) mbona ipantaro nari nambaye ihindutse ikabutura(umwuka w’igisuzuguriro).Ubwo mukanya amateraniro aba aarangiye,nihutira gusohoka ngo njye kureba muri bag yanjye nkuremo iyindi myambaro haza undi mugabo anyuraho afunguye umuryango wurusengero biranga haza umwe mu bayobozi witwa Dieudone akaba ari pastor muri Assembly Of God mu ntara yuburasirazuba.
Akaba ari umwega,maze ndamuramutsa ariko nkabona atanyitayeho kandi tudaherukana hashize igihe kirekire cyane.Ubwo musaba ko yamfasha gushaka hotel nararamo ariko we igihe cye cyo kujya ku kazi kubuzamu(watchman)cyari kigeze ngo agende.
Tujya gutega za matatu(Hiace)zitujyana aho njya gushaka hotel,mu gihe tugitegereje telephone nari narimfite mu ntoki mbona irayonze ishiraho nsigarana za sim card gusa,na memory card gusa.
Mbona ko imodoka zataza tujya gushakira hafi yahoo akora,maze mbona afashe bag yanjye yaririmo imyenda(imilimo) yanjye yose ayijugunya mugisambu cyangwa mukigunda.
Tugeze imbere nibuka ko amashillingi yose narimfite yarari muri ya bag yajugunye mukigunda ndabimubwira ako kanya mbona afashe pundamiliya yarirahongaho arayurira ansiga aho kandi hari ahantu habi cyane hari ibigunda kandi bwije cyane!!!
Kunshuro ya kabiri na none nerekwa nongera gusubira muri icyo gihugu cy’Abakaludaya,nubundi mbona mpuye nawe ansaba ko tujyana ahantu kujya kubwiriza,yavugaga yuko bamutumiye,bityo ansaba ko twajyana nkabwiriza mu mwanya we.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore gakondo ya bakiranutsi yahindutse gereza ifungurwamo abanyururu kuko ubu kwinjiramo birashoboka ariko gusohoka antabwo bishoboka uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nerekwa ko inkunga zose zituruka mu mahanga zihawe leta ya abega zihita zishyirwa mu mufuka wabayobozi,barangije kuzishyira mu mufuka bigira ko ahubwo aribo baje kureba impamvu izo nkunga zituruka mu mahanga zihawe abaturage zikaburirwa irengero noneho bo bigira abayobozi beza baje gukora iperereza kurizo nkunga.
Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,muri gakondo ya bakiranutsi byarakomeye buri muyobozi akurura yishyira kugirango leta izaveho bazabone ibyo bazahunga ariko bashobora kuba bibeshya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ngaho manuka ujye mu gice cya kabiri cya gakondo ya bakiranutsi hafi nigice cya gatatu urebe inzabibu z’Uhoraho uko zimeze.
Ndamanuka nzigezeho nsanga zararaye kukon zabuze uzikorera,ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,niyompamvu nkwiye kwirukana abashumba bose bo muri gakondo ya bakiranutsi kuko bananiwe gukorera uruzabibu rwanjye maze nkazaruha abamvira ijambo ryanjye kugirango barubyaze umusaruro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore ngiye gukubita abashumba kugirango intama zitataze maze nizimara gutatana zizahabwa undi mushumba mushya uzaziragira akazimenya uko bikwiriye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi gukora amasiganwa (athletics) ngeze imbere aho nagombaga kugarukira mbona haje uwahoze ari madamu araza asanga ndi gukora amasiganwa ariko nambaye ubusa(naked means shame)maze arambwira ngo biragukwiye yuko wambara ubusa ulimo gukora amasiganwa doreko udashobora no kuyatsinda.
Ndamwihorera ndagaruka ngeze imbere mpasanga abagabo bari mu nzira nyabagendwa,bafite igitoki cy’imineke bita kijogi(banana)ariko iyo mineke yose yarihiye cyane kandi iboze ho kuruhande rumwe.
Bampaho ngo turye dusangire,maze ijwi ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,nta bwo uziko,imineke ibozeho,bisobanura umugisha wo gukiranirwa?Uramenye nturye kuri iyo mineke.Ubwo ndabahakanira mbabwira ko ntayishaka.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,Murekatete Mukandirima Odette avuye mu nama yubugambanyi ngo barebe uko bagufta mbere yuko uva mu gihugu cy’ibabylon uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane ndabwirwa ngo,inzika y’Inzigo yuwahoza ari madamu wawe Odette yongeye guhaguruka none ube umunyabwenge cyane kandi dore umuryango we warukurwanyije cyane none ubacireho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.
Dore numero yabo y’ubutabera bwabo kuko barwanije umwuka w’Uhoraho uri muri wowe.Bahabwa Nº0212/0011/0018 kugirango bamenye yuko Uhoraho Nyiringabo ajya aca imanza zitabera mu isi yabazima uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi gusiganwa na batutsi batuye mu gihugu cy’UBUPERESI(Uganda)kandi n’umwana w’UMUSITA nawe yarari muri ayo masiganwa.Bakoreshaga imodoka ariko jyewe nirukaga namaguru ndiruka bose mbanyuraho mba uwa mbere ndabatsinda.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba(Gen.Kayumba Nyamwasa)hamwe na shebuja UMUSITA barangije inama yo guhiga ubungi bwawe no kuguca igihanga ngo kuko amakuru uvugira kuri radio Egret News.com ngo arababangamira cyane kuko adatuma rubanda rw’Umwami bemera umutwe urwanya ubutegetsi bw’Ikigali RNC wemerwa mu banyarwanda bose niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona idini ry’umuzungu witwa KOMATT rikorera NYARUTARAMA ryitwa Christian Life Assembly CLA akaba akorana na Pastor Andrew Mukinisha,urwo rusengero rukaba rusengerwamo nabasore bihinduje ibitsina bahinduka abakobwa kandi bari abahungu.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,rangurura kandi cyane maze uburire abasengera muri iryo dini ko ari irya antichristo barivemo bakize ubungingo bwabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore mu nama ya Nyamwasa na Museveni bemeje ko ukwiye gucibwa igihanga mbere yuko haba Xmas,ngo kugirango mu ntangiriro z’umwaka utaha bazahite batera Umwakagara bamukure ku ngoma uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona habaho amacenga hagati ya leta ya France na FPR,kubijyanye nurubanza rw’indege yahanuwe yarimo Habyarimana.Ndetse mbona haba andi macenga ajyanye ni uko abafaransa bazafasha Umwakagara mu ntambara imwugarije.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ibyo abafaransa bakoze byose kwiri ukwigarurira Umwakagara ariko nta cyo benda kuzamufasha,impamvu bagiye guhagarika urubanza rw’indege ni uko bazi neza yuko agiye gukurwa ku ngoma kandi ntabwo ibyo yifuza byose bazabimukorera kuko bazigamo agasubyo kuzabafasha kuzakomeza urubanza nyuma y’intambara atakiri kubutegetsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona haje ikinyabiziga gihagarara imbere yanjye,gipakururamo amafi manini namatoya(Big and small fishes)ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ngaho nawe shaka igikoresho maze upakire ayo mafi kuko ari umugisha wawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.