OCT 10, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri z’abega n’Abasinga balimo gukoresha amayeri yose ashoboka ngo zirebe yuko zigera k’Umuhanuzi Ainesha,ariko ukuboko k’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo,uca imanza zitabera arahagoboka ambera ubuhungiro uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’abega zihura nikibazo cy’ubukene bwinshi cyane,kugeza ubwo bagurishije za telephone zabo hamwe nibyombo byagisirikare bikora communication hagati yabo.
Maze mbona ko imiryango yabo abagore,abana,babo bose bafite ikibazo cy’imibereho ibintu birushaho gukomera cyane bituma ingabo zitakita ku kibazo cy’umutekano w’igihugu ahubwo batangira gushaka umutekano w’inda zabo nimiryango yabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba,agorana inama n’umwana w’UMUSITA,balimo biga ukuntu batangiza intambara bagafata imbago za gakondo ya bakiranutsi zatwawe n’igihugu cy’Ubuperesi,NKORE,MASAKA,UBUFUBIRA,nahandi hose hashoboka,bavuga ko na DRCongo,KIVU yamajyaruguru na KIVU yamajyepfo,nabyo babyigarurira.
Numva bahamagara perezida Kabila bamwumvisha yuko adakwiye guha inzira Umwakagara,kandi ko bagiye kwigarurira izo ntara zahoze ari iza gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dire umwana w’UMUSITA yamaze kubona ko abanyaBUPERESI bamutahuye ko akomoka muri gakondo ya bakiranutsi,kandi akaba amaze kubona neza ko namahanga atakimushaka yamaze kumurambirwa cyane.
None bakoze inama bemeza ko imbago za gakondo zose zihawe Ubupresi(Uganda)bazisubiza kuri gakondo,ariko ngo ibyo bazabikora ari uko Rwara Rwumugara ahawe ubutegetsi.Kugirango bitazavugwa yuko ngo baje gutegekwa nabanyamahanga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ndetse no mu gihugu cy’Ubuperesi naho nuko,nuko rero ubutaka buciriweho iteka ntabwo buzongera kwera kuzageza igihe buzavumurirwa n’Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore RNC ntaho itandukaniye na FPR,kuko bose bashingiye ku kinyoma kandi bakora ibinyuranye nijambo ry’Uhoraho ndetse n’imigambi ye.
Nuko reri ubacireho iteka kugirango iyo migambi yabo itazasohoza mu mahoro,ahubwo iy’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abe ariyo izasohoza nkuko Uwiteka ayabize!Nuko nitegereza mu gitabo cy’ubutabera bw’Uhoraho mbaha Nº2001/0010/0018,naho imigambi y’UMUSITA nayo ihabwa Nº2002/0010/0018 mu gitabo cya mategeko mpanabyaha yo mu ijuru uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.
Nerekwa na magigiri zategeye Umuhanuzi ku biro bitanga urupaparo rw’inzira bita passport,maze bategerereza aho ngo kuko imandwa zari zababwiye ko ngo ndibujye gusaba passport.Barategereza baraheba!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubihorere bakomeze baruhe kuzageza igihe bazakuvaho gahunda zawe uzazikomeza hanyuma kandi zizatungana nkuko Uwiteka yabivuze uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa magigiri Rucamihigo Mark ahangayitse cyane,yabize ibyuya ku kabuno,kubera ko intonorano zabandi bamuhaye ngo agurishe igihanga cy’Umuhanuzi zitabyaye umusaruro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’umukobwa ufite imyaka ibiri atwite inda nini isa nigiye kuvuka.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore isezerano ry’Uhoraho rigiye gusohoza umugambi wayo,kandi ibyo ibyo Rwara Rwumugara byose alimo ntabwo bizamuhira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za abega zinjizwa mu butayu bugufiya,mbona zizamuka umusozi zinanirwa kuwuzamuka zinanirwa no kuwumanuka ngo zitinya shebuja Umwakagara uko niko Uhoraho Uwitekaa Nyiringabo abivuga.