07th Sept,2015 Ijambo ry’Uwiteka ahagana mu masaha ya nimunsi saa 8:31Minutes PM,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu ibintu byakomeye cyane!Dore mukanya barangije inama ya nyuma yo kwirenza umunyemari AYABATWA Tribert Rujugiro,barashaka kumwica nk’uko birengeje Col.Karegeya Patrick waramuburiye yanga kwizera ijambo ry’Uwiteka ryavuzwe n’umuntu w’Uwiteka.
None na Rujugiro muburire kugirango nibaramuka bamuciye igihanga,urubanza ruzamubeho amaraso ye ntazakubarweho uko niko Uwiteka avuga.Mwana w’umuntu,erega uyu niwo murimo wawe Uwiteka yaguhamagariye kandi icyo nicyo yakuremeye guca imanza zitabera,gusenya np kubaka uko niko Uwiteka avuga.
Dore inama (6);zarangiye uyu munsi,barangije gufata ibyemezo,dore abagomba kwica Rujugiro bamaze guhamagarwa,bahawe advance yo kumuca igihanga,none burira ubwoko abantu b’Imana kugirango batazagubwa gitumo uko niko Uwiteka avuga.
Umwakagara yamaze kwiyumvamo urupfu,none yamaze gufata ubutunzi bwe,yemera kubunayanyagiza mubakorana nawe,kugirango abahume amaso bityo bagire umurava wo kumena amaraso kuko yababwiye ko,nibaramuka bakoze umurimo wabo neza,azongera akabagororera nk’uko asanzwe abaigenza uko niko Uwiteka avuga.
Dore umwakagara yabahaye amezi (4);gusa,bakaba barangije gukuraho ibyo yita umwanda.Nyamara ubanza ashinga umuhunda ku kirenge kuko bitazamuhira arimo arasahuranwa nuko acibwa igihanga nyamara igihe cye cyageze uko niko Uwiteka avuga.
Dore ibyahanuwe biruhuta cyane,kuko hasigaye iminota (15);kugirango umwakagara akurwe ku ntebe yabukunzi uko niko Uwiteka avuga.Mwana w’umuntu,bwira Ayabatwa Rujugiro uti,umwakagara arakugenza kandi akugeze ku ijosi,ubishatse washaka mu maso h’Uwiteka kuko ntakabuza nutiyambaza Uwiteka yamaze kuguca igihanga kuko ibyo wibwira ko ulinzwe,ahubwo niho hagiye kuguhitana uko niko Uwiteka avuga.
Uwiteka wenyine niwe waburizamo imigambi y’umwanzi w’ubwoko bw’Uwiteka,niba rero wiringiye imbaraga z’umwana w’Umuntu,umwakagara yamaze ku kurusha amaboko uko niko Uwiteka avuze.
Ariko niringira Uwiteka Imana ukamwambaza aragukiza amaboko y’Umwanzi Exadus 23:22,ariko nudashaka mu maso h’Uwiteka Imana dore ntakabuza umwakagara ntakizamubuza kugera kumigambi ye yo kuguca igihanga uko niko Uwiteka avuga.
Mwana shyira ahagaragara ubwo butumwa,kugirango ubisoma abyitondere kandi amenye imigambi y’umwanzi kubwoko bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi,kandi uraba ukarabye amaraso agiye kumenwa atariho urubanza uko niko Uwiteka avuga.Ariko nudashyira ahagaragara ubwo butumwa kandi ari cyo wahamagariwe,ntakabuza yuko amaraso ye,atazabura ku kubarwaho uko niko Uwiteka avuga.
Ndangije guhabwa ubu butumwa nahise mfata intwaro yanjye Uwiteka yampaye njya ndrwanisha n’umwakagara,maze mfata ikaramu ndandika ndangije mfata Atom Inside yanjye nkora iby’Uwiteka ambwira gukora.
Uwiteka Mana amaraso y’umukambwe ntazambarweho kuko umugaragu wawe nkoze iby’untegetse,nibaramuka bamuguye gitumo kubera guhinyura ibihanurwa n’ijambo ry’Uwiteka,dore ntanzeho Isi n’ijuru ho abahamya amaraso ye,ntazambarweho,nk’uko aya col.Karegeya Patrick atambazweho,kuko iyo baza kwiringira Uwiteka Imana yanjye ntabwo bari gukorwa nisoni uko niko umuhanuzi asenze kandi arangije isengesho imbere y’Isi n’ijuru uko niko Uwiteka avuga.