04th Jan,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona imyuka (3) y’ikinyoma umwakagara agiye gushyira ahagaragara kugirango abeshye isi kuko yamaze kumenya yuko agiye gufatirwa ibyemezo bikomeye mur’uyu mwaka wa 2016.Nuko akimara kubimenya ahita ategura ikinyoma cyo kubeshya abategeka b’isi.
Nerekwa mbona ya myuka (3) ikimara kugera hanze yarifite amahembe kandi iyo myuka yarishaje cyane ku buryo wabonaga ko idashobora gukora umurimo ihawe gukorera mu isi ya bazima.Mbona iyo myuka irafashwe ijyanwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya izirikirwayo itegekwa kugumayo kugeza igihe cyategeswe uko niko Uwiteka avuga.
Ndabwirwa ngo,dore umwakagara nta (IGIHE) asigaje nubwo alimo kwikirigita agaseka,ariko isi yamaze kumurambirwa kuko yagiye abeshya kenshi bamwihanganira ariko noneho ageze ku iherezo kuko iminsi y’igisambo ibaye (40) uko niko Uwiteka avuga.Dore nta kabuza ntazabura gukorwa nisoni mu marembo yamahanga niko Uwiteka agize!
Mwana w’umuntu,iby’umwakagara bimeze nka babakobwa (10) bari bategereje umukwe mu gicuku hanyuma (5) bagashyira amavuta mu isaho rya bo,abandi (5) bakiryamira bataziko amavuta yabo yashizemo kandi ko umukwe ari bubatungure na FPR/Kagame niko bameze uko niko uhoraho agize.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iryo yerekwa nturyandike kuko riturutse kubadayimoni bahora bifuza ku kuvangira(Mix Prophecy) kuko uko niko bagenje abahanuzi benshi batabye maso cyangwa batari bafite impano yo kugenzura ndetse no kurondora bituma bavangirwa bakurwa mu buntu bw’Uhoraho”Some of the revelations are falls do not trust it thus si how the Lord of Hosts saith.
Ubwo nikomereza kwibera kugisasiro maze ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abajura baraguteze kuko kuza kwiba babuze uko babigeraho kuko wabwiye caretake ko bashaka kuza kwiba ahita abibwira bamwe mu bo azi ko bajya bakora uwo mulimo none bahisemo kugutegera mu nzira usohoka cyangwa ugaruka nuko rero umenye uko ugenza kugirango utagwa mugaco kababuzi niko Uhoraho agize.
Mu gihe nikomereje kwiyumvira ubushyuhe bwo kugisasiro ijwi ry’Uhoraho rirambwira riti,nyamara ukwiye kwibambura ukajya gukora umulimo kuko amasaha yagiye.Ubwo jyewe nibwiraga yuko hakiri (6) zigitondo naho ni saa mbili nuko ndabambura njya kumurimo wa data kuko njya nywukora nezerewe nubwo bitera umubili wanjye kunanirwa ndetse hakaba haraho numva mbaye nk’upfuye !
Ndabwirwa ngo uyu mwaka kubakiranutsi s’umwaka w’ubutayu ahubwo n’umwaka w’ubutabera mu nzu y’Uwiteka,ariko kubakiranirwa n’umwaka w’ubutayu kuko uyu mwaka Uwiteka agiye kwigaragaza yuko yubaha ibyavugiwe mu kanwa kabahanuzi kugirango asenye imbaraga zikinyoma zikomeje kuzengereza isi yose uko niko Uwiteka avuga.
Dore nta kabuza umwakagara akuwe ku ngoma kandi ntamahitamo yo guhagarika intambara yarwanye nyinshi yibwira yuko azahangara ijambo ry’Uwiteka Imana ariko ntibishoboka yuko ibyahanuwe yabibuza gusohora kuko yajujubije ubwoko bw’Uhoraho yibwira yuko azamwitegereza akamurebera gusa?Uko niko Uhoraho abaza.





