Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru inyangeNewss.Com aravuga yuko,imyiteguro y’intambara hagati ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo ko,irimbanije kuko amakuru avuga yuko intwaro zose zabaga za Rucuro na Masisi na za Gicanga,nahandi hose hari harigaruriwe na M23 biravugwa yuko intwarozose zamaze kugezwa mu murwa wa Goma aho leta ya Congo iryamiye amajanja kubera intambara z’umwakagara uhorana ubukubaganyi utifuriza ibihugu by’abaturanyi ko babana mu mahoro.
Noneho ibintu byakomeye kuburyo ABARUNDI bamaze gufata intwaro mu nzu y’umudiplomate Maj Désiré Nyaruhirira uyu munsi tariki ya 13-09-2013, inzego z’umutekano za leta y’Uburundi zagiye gusaka mu rugo kwa Maj Désiré Nyaruhirira, maze bahasanga intwaro nyinshi cyane harimo za kalachnikovs 17, lance-roquettes 3 na roquettes 15, hari kandi na za grenades zitaramenyekana umubare.
Uretse izi ntwaro, inzego z’umutekano zahasanze amapasiporo menshi y’Uburundi mashya kandi atarimo amafoto, havumbuwe kandi za plaques nyinshi z’imodoka nazo zari nshyashya ndetse banahasanze amafaranga y’amadolari y’amanyamerika ataramenyekana umubare.
Ubu rero igisabwa leta ya Nkurunziza ni uko ihita ifunga ambasade yayo mu Rwanda,kugirango bacane umubano hagati y’ibihugu byombi kugirango bitangire umwakagara kuba yatangiza intambara vubavuba mbere yuko Uburundi bufunga z’ambasade.
Mu gihe ibyo girimo kuba,amakuru aravuga ko,umwakagara arimo kwitegura kujya mu Buhollande muri Rwanda day,aho agiye gutanga amabwiriza ayaha intore z’uburyo bakwiye kugira vuba bakaroga abatavuga rumwe nubutegetsi mbere yuko uyu mwaka urangira.
Dore ko bamaze kugira ubwoba bukomeye kuba bagiye kurwana n’isi yose nyamara izo mbaraga ntazo bafite kuko bahanganye nibihugu bitoroshye mu ntambara kandi bishyigikiwe nabatavuga rumwe nubutegetsi bwa FPR.Usibyeko ibyo bihugu bitazigaragaraza ahubwo bizashyira imbere abatavuga rumwe n’umwakagara kugirango bamukureho nk’uko bakuyeho Iddy Amin Dada.





