Imyagaragambyo irakomeje mu gihugu cya Kenya,abatavugarumwe na leta barasaba komisiyo ishinzwe gutegura amatora gusohoka mu biro byaho bakorera abatavugarummwe na leta bayobowe nishyaka rya ODM ariko bakaba bibumbiye mu hamwe mu cyo bita CORD.
Icyi nicyumweru cya [3] bakora imyagaragambyo bamagana komisiyo ishinzwe amatora kuba yaribiye amajwi umukuru w’igihugu Uhuru Muigai Kenyatta ikindi kandi bakaba baranze amasinyatire agera kuri miliyoni imwe nigice yasabaga ko itegekonshinga rya hindurwa.
IEBC komisiyo ishinzwe amatora ivugako izo sinyatire bagragaje zimwe ar’impimbano zikaba zitemewe namategeko.IEBC ivugako umukuru wishyaka rya ODM kuva bamuhakanira ko umushinga yise OKOA Kenya udashoborwa kwemerwa kuko utujuje ibisabwa ariko Raila Odinga we akaba avuga ko babikoze murwego rwo kumurwanya kugirango atazatsinda amatora ya 2017.
Ikinyamakuru inyangeNews cyabshije kumenya ko imyagaragambyo yabereye MOBOSA, KAKAMEGA, Machakosi ndetse no mu murwa mukuru wa Nairobi ahari ibiro bikuru bya IEBC,ariko amakuru atugezeho mukanya aravuga yuko abigaragarambyaga bashwiragijwe na police yo muri icyo gihugu ariko bakanga kuvirira ahubwo ibintu bikaba biriho bifata indi ntera ku buryo bishobora kuba bibi cyane!
Abigaragambya barasaba leta ko komisiyo yahagarikwa hagashyirwaho iyindi komisiyo itabogamira uruhande na rumwe ariko ibyo leta ikaba itabikozwa namba!Kuko biravugwa yuko Uhuru ashaka kuzongera gukoresha iyo komisiyo kongera kwiba amatora nk’uko bamwibiye ubushize.
Ikindi kivugwa mur’icyo gihugu,amakuru akomeje kugera ku inyangeNews aravuga ko,amashillingi yicyo gihugu agiye guhindurwa bagakuraho ifoto ya JOMO Kenyatta bagashyiraho iy’umuhungu we Uhuru Kenyatta akaba ariyo mpamvu itumye bagiye guhindura ayo mashillingi kugirango Uhuru nawe asimbure se kugira amateka mur’icyo gihugu cya Kenya.
Amashillingi mur’icyo gihugu akaba akomeje kubura cyane cyane inote ntoya uhereye ku 50,100,izo nizo zikomeje guteza ikibazo mubacuruzi ndetse no mu Mabank naho bakaba bafite ikibazo nkicyo kibakomereye cyane amashillingi alimo kuboneka akaba ari note ya 200,500,1000 kubona avunje bikaba bikomeje guteza ikibazo.





