Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya agera ku kinyamakuru inyangeNews aravuga ko,imyigaragambyo yabaye ku wa mbere wicyi cyumweru yahitanye abantu [3] naho [21] bagakomereka bikomeye.
Abatavuga rumwe na leta bayobowe na Raila Odinga bashinja leta yuko ikoresha komisiyo ya matora IEBC kwiba amajwi ndetse ikaba yaranamaze gutegura iyo komisiyo kuziba amajwi mu mwaka utaha wa 2017.
Iyi myigaragambyo yo kwirukana IEBC mubiro byayo no gukuraho abayobozi bayo bakuru,bizajya biba buri wa mbere nk’uko byemezwa nuhagarariye umutwe wabatavuga rumwe na leta Raila Odinga uyoboye ihuriro rya CORD.
Ishyaka rya KANU naryo ntiryahatazwe kuko ryiyemeje kwifatanya na CORD,mu gihe bafataga Raila nkumwanzi w’igihugu kuko ngo yigeze gushaka gukora kudeta muri 1992 kubutegetsi bwa MOI
Bitewe nuko rero muri politike ntamwanzi ubaho cyangwa inshuti,ahubwo hahoraho inyungu zonyine,ubu KANU kubakurikirana ibintu nibindi bya politike yo mur’icyo gihugu,bavuga ko,kuva icyegera cy’umukuru w’igihugu Ruto yakurirwaho urubanza nurukiko rwa ICC imibare ya politike yahise ihinduka mur’icyo gihugu.
Birazwi neza ko MOI ariwe wareze UHURU Kenyatta ndetse akaba yaranamufashije kugera kubutegetsi kugirango nawe azasigire umuhungu we GEDION MOI nta kuntu rero Kenyatta yaisgira ubutegetsi Ruto kandi yarafashijwe cyane na MOI ngo bizashoboke.
Cyane ko MOI na Ruto bose bakomoka mubwoko bumwe bw’Abanandi ariko Ruto akaba ar’Umwami wubwo bwoko.Bikaba bigoye rero kugirango Ruto agere muri state house kandi na GIDION Moi nawe ashakirwa na se ko yakwicarira intebe yubutegetsi nk’uko se yayicariye imyaka [24]
Ubu rero KANU ikaba yamaze kubona yuko bishoboka ko itazabona ubutegetsi mu gihe yaramuka ifashije Uhuru kuko hari impungege yuko Ruto ashobora kongera kwiyunga na Raila kugirango Raila azabe perezida ayobore mandate imwe maze nawe asigire Ruto manda izakurikiraho ya 2022.
Ubwoba bwinshi bukaba bukomeje kurangwa mur’icyo gihugu kuko abatavuga rumwe batanze itangazo rivuga ko kuva bica abarwanashyaka babo ngo noneho nibwo bagiye gutangira imyagaragambyo bushya.
Birashoboka ko imyigaragambyo yo mur’icyo gihugu ishobora kuzaba nkiyo mu misiri ikaba ishobora kzuaburizamo amatora mbere yuko atangira kugeza igihe ubutegetsi bwa Uhuru buzemerera gukuraho iyo komisiyo hagashingwa iyindi nshayanshya kugirango haboneke amahoro.
Gusa wa mugani wa Donald Trump Africa ikwiye kongera gukolonzwa imyaka nibura [200] kugirango abanyafurika bagere kubuyobozi buhamye bujyanye no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.





