Home News Imvururu y’ubuhanuzi,nikinyoma cy’Umwakagara!!!

Imvururu y’ubuhanuzi,nikinyoma cy’Umwakagara!!!

0

Jan 8, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona nyagirwa nimvura yurujojo,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye gufatwa ingamba nshya,nyuma yuko ushyiriye ahagaragara incamake y’ubuhanuzi bwibice byose byahanuwe n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Nuko rero ube maso kuko bashaka gukora ubugambanyi bwo kurwego rwo hejuru kandi dore bazabukorana n’AbanyaBABYLON kugirango barebe ko byaborohera ariko barashinga umuhunda ku kirenge kuko bitazashoboka.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ukwiye kumenya igikwiriye akaba ari cyo ukora,kuko umwanzi ageze aharindimuka niyompamvu Sekibi yihagurukiye kugirango akore iyo bwabaga kugirango arebe yuko yakwihagararaho,ariko nihahandi he,nta cyo azakiza kuko Uwiteka yamaze kumufatira ibyemezo bikomeye,aho bibwira yuko batsinze igitego ahubwo bakaba aribo bitsinze igitego kimwe kubusa kuko basohoje gahunda z’Uhoraho bibwira yuko bazishenye uko niko Uwiteka akora,kandi niko avuga.

Mwana w’umuntu,dore intambara nibwo igitangira,aho abantu bibwira yuko irangiye,ahubwo nibwo igitangira kandi hagiye kubaho intambara ikomeye cyane ku buryo uzayirokoka azaba ahirwa kuko bizaba bisa no kuva mu muriro utazima,ukajya mu Ijuru uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uriya mukobwa uherereye kumugabane wa CANADA,yatanzweho igitambo cyo guhora atanga amaraso aturuka mu mubiri we,ayo maraso niyo biryo biribwa nabadayimoni bamutambiye.Muyandi magambo bivuze ko,adashobora gushaka ngo azabyare kuko bamaze gutwara urubyaro rwe barujyana muwundi muryango.

Kuba ajya mu mihango itarangira,bisobanura yuko adashobora kuzikora imugogo kugirango azajye ahorana ubwo burwayi kuzageza igihe azashiriramo umwuka kuko bamuterekereye igisiga kimeze nka “GASUKU”gifite umunwa wigondoye kandi muremure uwo mudayimoni niwo uza gutwara ayo maraso aturuka mu mubiri we.Ubwo igihe ngiteze amatwi numva ibyo ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ambwira,nerekwa ibigirwwamana bikozwe mu biti(Hand Craft)byabindi bigurwa nabazungu bamucyera rugendo.Ariko ndabwirwa ngo,uwo mukobwa numusengera azahita akira,ndetse dore iyo myuka yamaze kumenya yuko wayihishukiwe none yatangiye gukuramo akarenge kabo.

Mbona byabigirwamana byose bisa naho bishwemutse aho byari byaragize igicumbi cyabyo,nerekwa na cya GISIGA gisa na GASUKU mbona ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kugikase ijosi uwo mudayimoni uhita urimburwa burundu maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho noneho kora amasengesho kugirango Uhoraho akongerere imbaraga zo kuzasengera uwo mukobwa wagizwe kuba imbata y’inkozi z’ibibi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

EZRA yakoraga umulimo wo guhanura,ariko kandi akaba yari numwanditsi w’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nk’uko nanjye nkora umulimo wo kwandika ijambo ry’Uhoraho(Itangaza makuru ryo mu Ijuru)dukurikije igihe cy’umugaragu w’Uwiteka Nyiringabo EZRA yakozemo umulimo hari mu mwaka wa [586] BC ubwo umurwa wa JERUSALEM wasenywaga n’ubwami bw’IBABYLON,baza gucyurwa  n’Umwami CYRUS wemeye gucyura ubwoko bwa Israel ndetse akabemerera kububakira urusengero rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo mu mwaka wa [539],maze bigeze mu mwaka wa [538] bagaruka muri gakondo yabo mu gihugu cya Israel.

Urusengero rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rwatangiye kubakwa mu mwaka wa [536] BC,imilimo yurusengero yarangiye mu mwaka wa [530],ahagana mu mwaka wa [520] nibwo Umuhanuzi HAGAI na ZECHARIAH batangiye gukorera kumugaragaro imilimo yo murusengero rw’Uwiteka Imana ikiranuka kandi ikaba Uwiteka Imana ya Israel.Mu mwaka wa [515] niho imilimo yose yo gutunganya urusengero yari irangiye.Umuhanuzi EZRA we yatahutse avuye mu bunyage bw’IBABYLON mu mwaka wa 458,naho Umuhanuzi NEHEMIAH we yageze IYERUSALEM mu mwaka wa[445].

Amakuru aturuka mu ijambo ry’ubuhanuzi avuga yuko,Umuhanuzi EZRA yubahaga Imana,kandi akayitinya,ndetse sibyo gusa,ahubwo yaranayumviraga.Ushobora gukunda Imana,ariko ntuyumvire,ndetse ushobora kuyitinya ariko ntuyikunde!Ibi byose biratandukanye,uzumva abantu bavuga ko,ngo bakunda Imana,ariko Imana iramutse ibasabye gutanga igitambo wenda reka tuvuge umwana waba ukunda cyane wasanga udashobora kubeyemera!ariko ijambo rivuga ko,abayikunda bamenywa nayo.Kandi ngo ikunda abayikunda,kandi ngo abayishakana umwete bazayibona.

Abantu benshi bavuga ko,bakunda Imana,nyamara wabagenzura ugasanga barananiwe no gukunda bagenzi babo,ubwo se bazakunda gute Imana,kandi barananiwe gukunda abantu babana ndetse barebesha amaso kandi banabana mubuzima bwa buri munsi.Udakunda mugenzi we,yabasha gukunda Imana atarebesha amaso?Kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda,kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko Umwami Yesu yagukunze!

Ab’Israel bamaze kugaruka muri gakondo yabo,bagaragaje gukunda Uwiteka cyane no kumwitaho cyane,ndetse sibyo gusa,ahubwo banatangiye gukorera Imana n’umutima umwe gusa.Kubera iyo mpamvu Uwiteka yanahise abagarurira bimwe mu bice yari yarasezeranije basekuruza kubera kumvira Imana.Bivuze ngo,nitwumvira Imana,nta kabuza yuko nyuma y’umwakagara Uhoraho azatugarurira gakondo yacu twambuwe nabadayimoni.Umwaka wa [536] BC nibwo ZERUBBABEL yashishikarije ubwoko bwose bwa Israel kubuka inzu y’Uhoraho.

Nibwo abanz ba Israel bamaze kubona yuko ibyashenywe byose byongeye gusanwa bahise batangira gushaka uko barwanya ubwoko bw’Imana bwa Israel mu gihe cy’imyaka [6] bagerageje kwizera kwabo cyane.Ariko abagarutse muri gakondo,bari bagarukanye kwizera kudasanzwe kandi gukomeye maze babwira abanzi babo amagambo akomeye yo kwizera Uwiteka Imana yabo kuko bari babonye ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kwabakuye mu gihugu cy’IBABYLON,nibwo bashishikarije ubwoko bwose bwa Israel kugira imbaraga zo kubaka urusengero rw’Uhoraho Uwiteka Imana yaremye Ijuru nisi.

Kubera umwete wa bahanuzi bagize gushishikariza abantu b’Uwiteka kuyikorera,byatumye Uwiteka abagirira imbabazi zo mu mutima,maze abakiza abanzi babo.Uko niko ijambo ryo kwizera ryabongeyemo imbaraga riturutse mu bahanuzi ryabateye kugira umwete wo kumvira ijambo ry’uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,nk’uko biri uyu munsi nimwizera ijambo ry’Uhoraho mukaryizera ntakizatuma Uwiteka ataducyura muri gakondo ya bakiranutsi nk’uko ijambo ry’ubuhanuzi ryabivuze!

Nuko rero ndabizi neza yuko hari benshi bafite ishyaka rikomeye n’umwete ukomeye cyane wo gukora umulimo w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nuko rero mugire umwete wo gukiranuka no gushaka kwezwa no mu maso h’Uwiteka Imana Nyiringabo.Ntimukangwe nibilimo kutubaho,kuko byanze bikunze hagamba kuboneka Umwami uzamara amasaha [48] uzasimbura Umwakagara akimara gucibwa igihanga hanyu hakazimikwa Umwami wateguwe n’Uwiteka Imana Nyiringabo.Ngirango murabona yuko ubuhanuzi bwihuta cyane kurusha uko tubitekereza ndetse  bamwe muli mwe ijambo ry’ubuhanuzi ryamaze kubabera imvange kubera kudasobanukirwa abantu bose usibye ABEGA barimo kubyinira ku ishami bamaze gutema rikaba rigiye kubagusha abandi bose bacitse ururondogoro.Ngiyo imikorere y’Imana itajya isobanukirwa ubwenge bw’umwana w’umuntu nyamara abafite umwuka w’ijambo ry’Uwiteka,babasha kubisobanukirwa.

Reka mbabwire yuko ibintu byose biyoborwa n’ijambo ry’ubuhanuzi,kuko Uwiteka yarimanukiye kwikorera kuko yarambiwe gukorerwa na bana b’abantu kuko bakorana uburiganya kandi bakavuga ko batumwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi atabatumye nyamara abenshi barabizi yuko batatoranijwe ndetse bakaba bataranahamagawe ariko bakanga bakishyira mu byubu bugingo bakiciraho iteka kubera gukunda intonorano.

Isaiah 44:28 havuga uburyo Umwami CYRUS yakoreshejwe n’Uhoraho kugarura ubwoko bw’Uwiteka bwari bumaze imyaka [70] mu gihugu cy’IBABYLON,byahanuwe mu mwaka wa [688] maze ubuhanuzi busohoza mu mwaka wa [538] BC Jeremiah 25:12 BABYLON yahanuriwe ko izabona ishyano kubera gusenya umurwa w’uwiteka Imana Nyiringabo.Byahanuwe mu mwaka wa [605] BC maze bisohoza mu mwaka wa [539] Jeremiah 29:10 havuga ko ubwoko bwa Israel buzamara imyaka [70] mu gihugu cy’IBABYLON bakazagarurwa muri gakondo yabo.Ibyo byahanuwe mu mwaka wa [594] BC

Daniel 5:17-30 havuga ko,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo azahana BABYLON akazashyiraho ubwami bushya ari bwo bwaje gucikamo ibice (2)  bwavuyemo abamedi na ba Peresi.Ibyo byahanuwe mu mwaka wa [539] BC maze biza gusohoza mu mwaka wa [539] hagashyirwaho system nshya y’ubwami butari bumenyerewe uko niko byaje kugenda niho haje kujyaho ubwami bwa ABAMEDI NA BA PERESI.

Jan 8,2017 Njyanwa mu iyerekwa mbona ubwoko bw’ABAKIKUYU bujyanwa mu kibaya cy’ubutayu burebure,kandi amayira banyuragamo yarafunze cyane,ari ukwishakisiriza inzira yo kunyuramo.Maze Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uyu mwaka inkozi z’ibibi zose zigiye guhanwa zinjizwe mu butayu bugufiya n’uburebure,kugirango imana zabo biringiye turebe yuko zizabakiza kuko bahinduye inda zabo,n’ubutunzi bwabo kubabera ibigirwimana byabo bitavuga bitakora,kubabera imana zabo ariko noneho igihe kiraje ubwo bigiye kumenyekana yuko Uhoraho Uwiteka ari we mana uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Abakagara,hamwe na ba WAMBOI,bahuye nakaga gakomeye cyane,kuko ubwami bwabo buciriweho iteka.Uyu mwaka ntabwo uzabahira uzabagendekera uk baganje abandi kugirango bamenye yuko nd’Uiwteka Imana yawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imigambi mibisha ikomeye cyane yateguwe na leta ya WAMBOI (KIKUYU) bakorana n’Umwakagara,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore leta ya WAMBOI niy’Umwakagara bagiranye amasezerano yo gufata abatavuga rumwe na leta zabo,none hindura gahunda zawe zose warufitanye nizo nyangabirama kugirango utagwa mu mutego w’Umwanzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore kubera ubugoe bwabo bakoreye inzirakarengane,bagiye guhemberwa ibyo bakoze muri uyu mwaka kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ajya agira neza,kandi abajyanye mu ishuli ryo kubamenyesha yuko Uhoraho Nyiringabo ari we Mana niko Uwiteka avuga.

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar