23rd Aug 2015 nyanwa mu iyerekwa mbona umukuru w’igihugu cya Kenya ajya gukora ikizamini muri kaminuza ikomeye cyane ku isi.Nerekwa abanyaKenya basakuza bavuga ngoperezida wabo ajya kuri kaminuza akoresheje umutungo w’igihugu mu gihe yagakoresheje uwe!
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,dore umukuru w’igihugu cya Kenya,agiye guhura n’ikigeragezo gikomeye cy’urubanza rwe,rugiye gusubukurwa mu minsi yavuba kandi urwo rubanza ruzaba rukomeye cyane kuko rugiye guhera mu mizi rufite ibimenyetso byose akaba atazabona uko yarukira usibye Uwiteka wenyine niwe ufite ubushobozi mubiganza bye kuba yabasha kumukiza uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu ,dore za magigiri ziraje kandi niwowe zihiga,dore hoherejwe abasore (2) bameze nka Nyagasaza Innocent Fruti,baragenzwa no kumena amaraso yawe,kuko gigize abahanga bo kumena amaraso ku isi,nyamara bararushwa n’ubusa kuko Uwiteka aguhishe mu mababa ye bikaba bidashoboka yuko bamena amaraso y’ujmuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri ziragarutse zahawe amadollar atagira ingano kugirango zisohoze umugambi mubisha wo kumena amaraso nyamara uko Uwiteka yavuze niko bizaba kubakiranutsi niko Uwiteka avuga dore Nyagasaza Innocent Fruit arashinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ihene ibyaye utwana (2) akagazi,n’agasekurume,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,dore umwakagara yongeye guhimba ikinyoma ku nshuro ya (2) aho agiye kubeshya Umwami w’uRwanda yuko bashaka kumucyura akaba Umwami w’uRwanda ariko ariyimbire kuko icyo kinyoma nzahita ngishyira ahagaragara uko niko Uwiteka avuga”Bwarasohoye”itegurwa rya kamarampaka bitwaje izina ry’Umwami.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nubatse inzu kandi yamaze kuzura,nyamara ndashaka unshakire umukozi wo murugo uzakorera Uwiteka Imana imirimo yo murugo uko niko UWiteka asabye!cyangwa abishaka,cyangwa abitegetse niko Uwiteka avuze!
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntudore Uwiteka yabahayeho umuhanuzi mukuru nk’impano yamavuta ya Elayo,none mu mubwire abasengere kugirango Uwiteka Imana abashe kubumva ari mu ijuru ababere ibisubizo kugirango mumenye yuko ariwe Mana.
Mwana w’umuntu tegura inzira y’Umwami wabakiranutsi,kuko nagushyiriyeho kugirango utegure inzira yabakiranutsi,none mbere yuko ukurwa mu gihugu cy’IBABULONI,tegura inzira z’Uwiteka kugirango abanyababuloni bazashobore kubona inzira yo gukiranuka bazanyuramo ubwo bazaba bagiye kwakira Umwami wabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Ibyo ubikore mbere yuko uku kwezi kurangira kuko ngiye kubona abashyitsibityo bazabone uzabakira uko niko Uwiteka avuga.Ahagana saa 10:28 z’amanywa,nerekwa mu gihugu cy’IBABULONI ko,igihugu cyose cyanduye bagenda bahumanya ahantu hose kugirango abantu b’Uwiteka Imana babashe guhumana maze babone uko batwara imigisha yabo,none senga kugirango usenye kandi urimbure izo mbaraga z’umwijima abantu b’Uwiteka babone aho banyura niko Uwiteka ategetse.
Nkimara gusenga nk’uko Uwiteka yabitegetse nerekwa ko,Uwiteka amanuye imbaraga zidasanzwe,maze mbona amazi aturutse mu butaka araza agenda anyura mu migede n’imiharuro ahantu hose hahumanijwe maze za mbaraga z’umwijima zose zikurwa zirarangira uko niko UWiteka Imana yabakiranutsi avuga.
Nerekwa abadayimoni bazenguruka ikibaya cy’ubutayu,bashakisha aho bakura amazi yo kunywa,ariko barahabura,nerekwa bazenguruka ishyamba ngo wenda barebe ko,babona aho bakwihisha izuba,naho barahabura,ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka aciriyeho iteka abazimu nabadayimoni kuko igihe cyabo kirangiye akaba abarekuriye ubushyuhe budasanzwe kugirango bicwe n’izuba kandi babure uburuhukiro uko niko Uwiteka avuze.
Numva ijwi ry’Uwiteka rihamagara umuhnauzi mukuru riramubwira riti tegura amafunguro yabakirnautsi,kuko igihe cy’abakiranutsi kigeze ngo bahabwe umugisha uwo umwanzi yibye abakiranutsi,kugirango Uwiteka asohoze ibyo yabavuze.Nerekwa amamodoka ya za rukururana ashoreye umurongo maze atangira gupakira ibyo kurya bihiye zimaze kuzura hakurikiraho amamodoka matoya,aruzura,hakurikiraho za moto,ziruzura maze batwara amafunguro atunganijwe bayashyira abakiranutsi uko niko Uwiteka ategetse.
Bakimara gushingura ibirenge aho ngaho,nerekwa umwanzi na satani afata abagaragu be,arabakubita inkoni zakataraboneka kubera ko batwawe imigisha yose bari barambuye abakiranutsi,maze satani akajya ababaza ngo,ubu murabona iyindi migisha tuzayikurahe?
25th Aug 2015 mwana w’umuntu,dore za magigiri zicitse intege,kuberako,ibyo bategura byose Uwiteka ahita abishyira ahagaragara none babuze uko babyifatamo kubera ko,gahunda zabo zidashobora gutungana igihe cyose ziba zamenyekanye kuko ibanga ari zo mbaraga zabo uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu,dore izo za magigiri zigutegeye ku byangombwa byawe bya HCR,ntahandi bafite bagutegera,none turiza Uwiteka kuko yifitiye inzira zirenze igihumbi niko Uwiteka avuga.
Nerekwa inzu yubatse,bakimara kuyubaka,mbona nyirayo ayishyizemo umwana w’intama,amaze gushyiramo uwo mwana w’intama hazamo ihene,injangwe n’ibyana byayo,nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntuhanura uvuge uti,mwa hene mwe!Namwe mwa njangwe mwe!Nyiri nzu yiyubakiye inzu ye,murangije muraza muyibamo ntawabibahereye uburenganzira,none ni mugire musohoke kuko aho atarahanyu.Nerekwa haje imbaraga ziturutse mu ijuru zijugunya za hene na za njangwe hamwe n’ibyana byazo.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka ahagurukiye umwuka w’ikinyoma ukorera mu madini wayobeje ubwoko bw’Imana,ndetse n’umwuka wamarozi ukomeje gukorera mu madini baroga ubwoko bw’Uwiteka Imana none dore araje byose abirimbure kuko iyo nzu ya yubakiye umwana w’intama uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntugere ahagaragara kuko umwanzi wawe ari munsi yurugo rwawe kugirango akugwe gitumo niko Uwiteka avuga.None umenye uko ugenza kugirango utagwa mu mutego w’umwanzi uko niko Uwiteka avuga.
Inzika y’Inzigo y’umugisha hagati y’umwanzi,n’Abakiranutsi.
Nerekwa Uwiteka Imana yambura ubutunzi bwose satani yanyaze abakiranutsi,maze abusubiza mububiko aho bubikiwe abakiranutsi,nerekwa umwanzi na satani bagira ishyari rikomeye cyane,maze bafata imbaraga z’umwijima zo mu bwoko bw’Abahinde bazoherereza abakiranutsi kugirango babure ubwenge bwo gukoresha umugisha hanyuma satani nagaco ke,bazongere bawambure abakiranutsi uko niko Uwiteka ababuriye.
Nerekwa ko,izo nkozi zibibi zimaze kurambirwa,zikaba zihisemo kwigendera kuko ngo zidashobora guhiga umuntu zitazi aho aherereye ngo zirayoborwa na antene za telephone,mbonako zinaniwe ndetse zicitse intege zihitamo kwigendera maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,ubu noneho ushobora gusohoka.
Nerekwa ko,abayobozi bakuru b’uRwanda nabasirikare bakuru batangiye gusahura umutungo w’igihugu,bawusubiza mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda,kuko bamaze kubona ibimenyetso byose by’intambara igiye kuba muri gakondo yabakirnautsi.
Nerekwa Malaika w’Imana ahagarariye igaruzwa ry’ubutunzi bwambuwe abadayimoni,kandi ko,nta n akimwe kigomba gupfa ubusa,maze Malaika aravuga ngo,ntihagire nagace gatoya kumugisha gasigarizwa satani kuko ubwo yavaga mu ijuru nta mugisha yamanukanye uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ibisasu bya Rockets bimanurwa bigwa ku ngabo z’umwakagara,maze nerekwa izo ngabo zihura nakaga gakomeye cyane.ibyago n’amakuba nibyo byari indirimbo yabo.Maze ndabwirwa ngo,dore mu minsi ya vuba,umwakagara agiye kuraswa amasasu n’ibibombe bikomeye cyane kuburyo ingabo ze zitazashobora gutsinda iyo iyo ntamabara uko niko Uwiteka avuga.
26th Aug 2015 nerekwa bwa butayu bugufiya bwuzuyemo ikidendezi ndetse n’ibyatsi byarameze bohgera hejuru harabaye ikigunda,nerekwa mu ilango ry’ubutayu riri hagati y’umuhana n’ubutayu uwo mwuzure warazamutse ugera murango.Maze nerekwa ko,abagenzi bashakaga gutambuka ko batabonaga aho banyura ubwo babaga bashatse kwambuka ngo bazamuke mu muhana.
Nitegereje hepfo mu butayu,mbona ubutayu bufiya bwahindutse ishyamba,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirmabwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara yaragifite amahirwe kuko yarakiri mu butayu,noneho ibyari ubutayu byahindutse ikidendezi,nta nzira,nta mahwemo dore ahuye nakaga gakomeye mu gihe akomeje umwuga w’ikinyoma kuko bitazamuhira dore ibyago biramusatiriye uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ko abadayimoni yakoreshaga bose bimukiye kumusozi kandi batagishoboye kugira icyo babasha kumumarira,mbona bagiye hakurya ye,ndetse Babura amafunguro,ndetse Babura aho bashobora gukura amazi ngo bayanywe,nuko ijambo ry’witeka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nabadayimoni ntibagishoboye kumutabara kuko amazi yamaze kurenga inkombe niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyarwanda baturutse Uganda barakwanga cyane,ngo kuko wabahanuriye ibikomeye kandi bibi,ariko urwo rwango rwabo ntacyo rushobora kugutwara kuko badashobora kugukiza cyangwa ngo bakwice muri byose nta cyo bakumarira niko UWiteka avuga.Bakurwaye inzika nyamara iyo nzika yabo,bazayipfana bayijyane ikuzimu aho bamaze gutegurirwa bagiye kwibanira na satani bakoreye ubuzira herezo uko niko uwiteka avuga.
Nerekwa haza umuyaga uvanze n’imvura,urimo n’umuriro waka cyane kandi ufite ibiri by’umuriro,uwo muyaga nuwo muriro niyo mvura byahise bisenya amadini “Inyubako”byose bishiraho,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uwiteka amaze kuzinukwa amadini yo muri gakondo yabakiranutsi,dore agiye kuyasenyesha amazi n’umuriro n’umuyaga kuko bagenje nabi Uwiteka akaba abikomye bikomeye abazabasha gukira ibyo byago bije bigeze mu marembo ya gakondo yabakiranutsi bazaba ari bacye cyane uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Mwigai Kenyatta ari kumwe nabagenzi be,maze bafata ikigori cyokeje barakimuha ngo akirye,ndamuhamagara ndamubwira nti,yewe mukuru w’igihugu uramenye utarya icyo kigori kuko gishushanya ibigoye!Nuko mbona ntashaka kumva kandi agize isoni zo kwanga kurya icyo kigori kuko yaragihawe n’inshuti ze,nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umukuru w’igihugu cya Kenya agiye guhura n’ikigeragezo cyihuse vuba vuaba kandi icyo kigeragezo ntigifite rutangira kuko ibyo byago byihuse kugirango areke kwiyiringira ahubwo yiribngire Uwiteka Imana yabakiranutsi kuko niwe wenyine Wabasha kumukiza akaga kamumanukiye uko niko Uwiteka avuze.
27th Aug 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umutu,dore intebe yabukunzi isigariye aho,dore nta muntu numwe uyicayeho,ndetse abayishaka bose,barishakira indamu,byakwanga bagafata iyubuhungiro,ndetse dore urubyiruko nyarwanda bagiyekwinjira mu ishuli rikomeye cyane iyo kaminuza irahenze cyane kandi abagiyekuyiga ntabwo bashobora kuzayitsinda kuko ntawashobora gutsinda umwaka wa mbere ngo yimuke ajye muwundi mwaka wa kabiri.
Gusa abakiranutsi nibo bonyine bazarindwa nabafite kwizera kwa Krisoto mu mitima yabo,dore ibyahanuwe bigeze kumuryango nezaneza,kandi abyizera,abo nibo Uwiteka azarinda usibyeko bizashobora intarwane kuko intwari zirataka zinyinyiriwe uko niko Uwiteka avuga.