Home News Imvugo y’ubuhanuzi,ivugishije benshi amangambure?

Imvugo y’ubuhanuzi,ivugishije benshi amangambure?

0

Reka nsobanurire abatumva ubuhanuzi,ese mutekereza yuko Umwakagara yatsinze urubanza rw’America?Gucyura umugogo ntabwo bisobanura gutsinda urubanza.Gutsinda urubaza kwar’ukwimika undi Mwami.Abaindiro batsindiwe mur’America,kuko bacyuye umugogo ukigera ku kibuga umwiru mukuru yimika Umwami usimbura Ndahindurwa.Bivuze yuko batsindiwe muri America kuko gucyura umugogo w’Umwami nta cyo byabamariye.

Imvugo y’Imana,isobanukirwa abanyamwuka nabo bagiriwe Ubuntu nayo,ahavuga ko,Umwami YUHI VI yagombaga gutana n’Umwami Ndahindurwa,byari mu gihe Umwami Kigeli yaracyumvira umwuka w’Imana.Ariko kandi mwebwe murimo kujya impaka mwibuke ko,umwuka w’Imana yaburiye Ndahindurwa yuko azaataha wenyine,kandi ko azasimburwa n’Umwami utuye mu gihugu cy’Umwami Kazi(England)

Ikindi ni uko,nimusoma ubuhanuzi neza,murasangamo abami [3] hari Umwami wagombaga kwimikwa n’Abahinduro hamwe n’Abakagara,uwo mwami yari kuba umwami w’umurimbo(traditional) hakaba Umwami XBU wari kuzaba umwami mubi cyane nk’umwakagara,uwo niwe umwiru mukuru yagiye kwimika asanga bamaze kumuha intonorano,yanga kwima ingoma.Hanyuma yurubanza nibwo Umwami YUHI VI mu gice cya (47) havuga ko azasimbura Umwami Ndahinurwa kandi akaba ari murumuna we.

Umwami wagombaga kuzamara amasaha (48) ntabwo yigeze yima ingoma,uwo niwawundi navugaga wari kuba Umwmai wumurimbo (Traditionak Monarchy) Umwami YUHI amaze kwima ingoma,mu menye yuko mbere yuko yima ingoma,inama ya bacamanza yo mu Ijuru,yari yamaze guciraho iteka umwami abahindiro bagombaga kwimika maze imigambi yabo iburizwamo gutyo!

Ndabizi ko hari benshi byavangiye kumva cyangwa gusobanukirwa imvugo y’ubuhanuzi,niyompamvu mbasubirije hamwe kuri mwe mwese mwagerageje kwandika musobanuzi,usibye ko,bamwe banditse basa nabashinja umwuka w’Imana ko yabeshye,nyamara umwuka w’Uwiteka ntabwo ajya abeshya ahubwo munanirwa kumva iby’umwuka hanyuma mukifatira ibyemezo bijyanye nimyumvire yanyu.Uhoraho Nyiringabo ajye abafasha kumva ijambo rye,kugirango tubigendanemo neza.

k’umuntu utarasoma igice cya (1-3,4,5) cy’ubuhanuzi,ntabwo ashobora kumva ubuhanuzi icyo bwashatse kuvuga mu bijyanye namasezerano ya gakondo ya bakiranutsi.Ariko icyari gikenewe ni uko Uwiteka yavuze ko azaduha undi Mwami uzasimbura Ndahindurwa,nyuma yuko umwuka w’Imana uhagaritse amasezerano yari yahawe kubera kutumvira umwuka w’Imana no kujya impaka za ngo turwane n’Umuhanuzi Majeshi Leon.Ngirango ikibazo cy’ubugabanyi cyatangiye cyera ariko gishyirwa ahagaragara uhereye muri kanama 2016,nibwo nyuma ya mezi [2] Umwami Kigeli bahise bamuca igihanga.

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar