April 7, 2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abarwanya ubutegetsi bwa Kigali na RPF bafashe intwaro baratabaye bagiye guhangana n’umwakagara kandi bagiye rwihishwa bihishe imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Nyamara nubwo bagiye,ntabwo ari jye ubohereje kandi ni gihe cyari cyegereje ariko nta bwo umuhanuzi ari kumwe nabo kuko bahakanye ijambo ryanjye rugikubita nta nubwo baruhije banihana ndetse n’umugaragu wanjye Majeshi Leon baramugamaniye bashaka ko acibwa igihanga iyo ntaza kubana nawe ubu ntabwo mba mfite unkorera umurimo.
Kuko bamuhinyuye nanjye ndabahinyuye kuko banze kwemera ijambo ryanjye!Nibyo umwakagara nzamukuraho nk’uko nabirahiriye ariko sibo nzakoresha usibye ko bazitwa ko batangije urugamba kuko rero banze kumvira imbuzi zanjye nanjye nzabareka bijyane maze umwakagara azabakubita ikibatsi mu mizo ya mbere nk’uko nabivuganye nawe kuzageza igihe General azazira imbere yawe akihana agasaba imbabazi akamenya yuko igihugu ari jye uzagiha uwo nshaka kandi namaze no kugishakira Umwami uzakiyobora Kigeli V Ndahindurwa.
Cyakora naza akakugarukira,uzabasabire umugisha kandi ntibazaze amara masa imbere y’umuhanuzi kuko ar’ikizira k’Uwiteka uko niko Uhoraho avuga.Dore bazagerageza guhangana n’umwakagara maze abakuru bingabo za RNC zizaraswa cyane kuko basuzuguye ijambo ry’Uhoraho kandi ntabwo bazasubira inyuma kuko bazaba bamaze gutangiza urugamba uko niko Uhoraho avuga.
Mwana w’umuntu,dore inkozi zibibi zo muri gakondo yabakiranutsi,zciriweho iteka kuko banze kumva iyo ivuga yo mu ijuru ahubwo bagashimishwa nuko bakomeje gukora imirimo yabo mibi bazahanirwa nubutabera bw’Uhoraho maze aho niho bazamenya yuko umuhnauzi yabahozemo uko niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze riambwira riti,mwana w’umuntu,dore mucuti wawe ari we mukozi wanjye Bucyana Ngoga Olivier agiye guhumanywa kandi wamuburiye uhereye imyaka (7) ishize ariko ntiyigeze abiha agaciro cyangwa agire icyo abikora,dore inkozi zikibi zigiye kumuhindura imbura kimazi nyamara ababyeyi be bazababara cyane kuko niwe muhungu bafite kandi abagiye kumuhumanya nabanyeshyari ni nkozi zibibi zitabashakira umugisha kugirango atazubaka urungo babonye amaze kurangiza amashuli abonye masters uhereye icyo gihe bagambiriye ko atashaka umugore ngo agire umuryango none vuza impanda ubabwire uti,mube maso cyane niba bishoboka muhungishe uwo musore kuko bagiye kumuhumanya.
Ndibizi neza yuko mwabaye agate gakubiranije nka DAVID na JONATHAN imitima yanyu narayishimiye ndetse mwashatse mu maso hanjye ariko noneho mucuti wawe umwanzi aramugose ndetse abo yita inshuti nibo banzi be kandi ntabwo abyemera kubera iyo mpamvu rero agiye guhindurwa imbura mumaro”IKIRIMARIMA” nyamara ibi nibimara kubasohoraho bazavuga ko wari warabihanuye dore abadayimoni baburijemo umugisha we kubera ubugome bumaze kugwira mu isi yabazima uko niko Uhoraho ababuriye.
Bagiye guhura nuruva gusenya ibyiringiro byabo bihindutse imfabusa!
Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’IBABYLON ubwoko bwitwa ABAKIKUYU ko bugiye guhura nakaga gakomeye cyane kuburyo ibyo biringiraga byose bibaye imfabusa nyamara iyo baza kwiringira ijambo ryanjye bakanyiringira nari kuzabatabara mu gihe cya kaga namakuba ariko kuko banze kunyiringira ahubwo bakiringira imbaraga zabo nubushobozi bwabo namagare yabo dore igihugu cyabo kibahindukiye umuvumo kandi baciriweho iteka kuko ibyago byabo bigiye kurusha ho kwiyongera uko niko Uhoraho avuze.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunganiriza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abatutsi bo mu bwoko bw’Abanyamurenge barushijeho gukiranirwa kubera kuyoboka umwanzi wamariye ubwoko bwanjye
Dore umwakagara yabarimburiye imurenge ariko noneho birababaje kuba baramuyobotse bakaba basigaye bamukorera mu cyimbo cyo kunkorera ngo niwe uhemba neza da!!!Dore mu gihugu cy’IBABYLON mu murwa mukuru waho w’ISHUSHAN bakwiragije abanyamurenge ahantu hose bahawe amazina na mafoto yabahigwa na leta y’umwakagara none uburire ubwoko bwanjye buherereye IBABYLON birinde uwitwa umunyamurenge wese yaba umukobwa cyangwa umugabo birinde kujya mu madini cyangwa ayo mashyirahamwe yabo kuko bose bahembwa numwakagara bagahiga ubwoko bwanjy bwahunze icumu ry’umwakagara barangiza bakabugambanira bakabushyira mu maboko y’umwanzi.
Ubabwire uti,uko murushaho gukiranirwa,ninako umujinya w’Uhoraho urushaho kwiyongera hejuru yubugingo bwanyu.Kandi ububitse ko nicaye ku ntebe y’ubutabera buzira kubera uwari we wese ahubwo Uwiteka aca imanza zitabera kandi nta muntu ajya arenganya.Ubambarize ngo mbese iki gihe ni cyo gihe cyo kuyoboka umwakagara umwanzi wabanyamurenge wabamariye IMINEMBWE?Uko niko Uhoraho ababaza!Nukuri nukuri nzabahan mbaziza kugambanira ubwoko bwanjye kandi namwe nzabaha ubutabera kubera babishe babaziza ubusa nyamara mwanze kunyura mu mayira ya sogokuruza ba cyera kuko zari inzira zo gukiranuka ahubwo mwahisemo kurya intonorano z’amaraso yabavandimwe banyu muhitamo kuyoboka umwana w’umuntu mureka inzira z’Uhoraho none mumazi kwaguka maguwe na maraso ya bene so muguwe neza mwicaye ku ntebe y’ubugome muguwe neza cyane!
Ariko kuri wamunsi wahanuwe nabahanuzi ubwo nzamanura ingabo zanjye zikajya gusohoza ubutumwa bwanjye icyo gihe muzamenya yuko Uhoraho ari we Mana kandi ari we utegeka ijuru n’Isi icyo gihe muzanyambaza ariko nanjye nzabaninira nk’uko mwaniniriye bazabica kandi cyane abazagerageza gutatana nabo bazabica umugenda kuko ubugome bwanyu bwakwiriye hose icyo gihe muzahikana izina ryo kwitwa abanyamurenge uko niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umuntu wese ukora igikorwa cyo gukebwa kumutegarugori aba anyuranije n’ijambo ry’Uhoraho kuko hakebwa abagabo nariko abategarugori ntabwo bemerewe gukibwa kuko isezerano Uhoraho yarigiranye n’Abraham ntabwo yarigiranye na Sarah.Nuko rero abakora gutyo ntibazabura gucibwa ho iteka nubucamanza bw’Uwiteka bushingiye kurufatiro rw’ubutabera uko niko Uhoraho avuga.
Wibutse abategarugori ubabwire uti,kuza kwa Kristo ntibikuraho amategeko y’Uwiteka ahubwo birayakomeza,ni gute umudamu ajya kuruhimbi akajya kuvuga ubutumwa bwiza kandi ari mu mihango?Ese ntibazi yuko icyo ar’ikizra k’Uwteka?Niko Uhoraho abaza!Ninde wabigishije ibyo?Ese ijambo ry’Uhoraho haraho ribibemerera?Niko Uhoraho abaza!Nyamara dore ubutabera bwanjye buzabageraho abo bose bica nkana ijambo ryanjye kandi bazatsindwa nurubanza bacirwe urubanza bicire ho iteka uko niko Uhoraho ababuriye ufite amatwi niyumve icyo umwuka aburira amatorero.





