O6th OCT,2015 ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore impamvu y’ubuhanuzi.Jyenda ujye kwiga imodoka nk’uko Uwiteka Imana yabitegetse kuko bidashoboka yuko wahagarika umurimo w’Uwiteka utabanje gusohoza ubuhanuzi.

Kuko habanje umurimo mu buryo bw’umwuka,none usigaje kuwusohoza mu buryo bufatika bw’umubuiri kugirango impamvu y’ubuhanuzi ibe yuzuye uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo yongera guhaguruka hagti ya fpr n’umwakagara kubera urubanza rwabacamanza rugiye guhera mu gihirahiro aho ruzaca rugatanga umwanzuro w’urubanza utazashimisha impande zombi,mwana w’umuntu,dore umwakagara nibamuhengekera,umwuka w’Inzika y’Inzigo uzahaguruka maze ujye ahabona.
Nerekwa uwo mwuka w’Inzika y’Inzigo uhura numuhanuzi mukuru maze aracyaha,ugira ubwoba kuko washakaga kwambura abanyagakondorero amafaranga igihumbi (1000) ariko umaze kubona yuko umuhanuzi mukuru yahageze uwo mwuka ucika integer winjira mu bubiko bwawo niko Uwiteka avuga.
Nerekwa inkoko zivanze amasake n’inkoko-kazi,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni bo muri gakondo yabakiranutsi bamaze gukura bihagije,kandi igihe cyabo cyo kwirukanwa ku ntebe yabukunzi kirageze ndetse kirasohoye uko niko Uwiteka avuze.
Nerekwa umwakagara nabambari be,bakora ibishoboka ngo batsirike cyangwa baburizemo uwo mwuka w’Inzika yamaraso yamennye ariko birananirana guterekera kwabo mbona guhindutse imfabusa,maze ijmabo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara nabambari be,babuze amahwemo kubera ingaruka zamaraso ndetse nabakonikoni bose bavuze yuko gutsirika iyi nzika bidashoboka.Nuko mbona baramanjiriwe babuze icyo bareka nicyo bakora babona yuko ingoma yabo irangiye kandi izarangira nabi uko niko Uwiteka Imana yabakiranutsi avuga.
Ndabizi neza yuko mutiny umwakagara,ariko nzigaraza ko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi kuko abantu bazagira ukwizera nyuma yo kugukorera ibitangaza nkagukura IBABYLON bise bazamenya yuko Nd’Uwiteka Imana ishobora byose uko niko Uwiteka avuga.
07th OCT,2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi zikibi zongeye gukora ibyangwa namaso y’Uwiteka Imana ,ariko noneho ngiye kuzikoza isoni kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ariwe Mana uca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga
Dore ntakabuza nzabashyira ahagaragara nerekane gukiranirwa kwabo kugirango isi imenye yuko nd’Uwiteka uca imanza zitabera nyamara bizamenyakana hose ko,ukorera Uwiteka Imana yabakiranutsi
Mwana w’umuntu,dore ngiye kohereza abantu baje kugushaka ngo ubakorere kugirango bamenye yuko Uwiteka ariwe Mana ikiza ikanatanga umugisha,abo nibamara ku kugeraho,uzabasengere mbaheshe umugisha,kandi nakubwiyeko uzaguhesha umugisha nanjye nzamuhesha umugisha uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu,dore hari umugabo ugiye guhura nakaga gakomeye cyane,yatanzeho igitambo umudamu uba mu gihugu cy’UBUHOLLANDE,cyangwa se NetherLands,nyamara uwo mudamu namaze kumugirira neza,iyo myuka yose yohereye kuri uwo mudamu tegeka isubureyo kugirango uwo mudamu abohoke uko niko Uwiteka ategetse.
08th OCT,2015 ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umulinzi mukuru araje mugiye guhura ntabwo bizagorana yuko mubonana kuko inkozi zikibi zamaze gukora ibyangwa namaso y’Uwiteka Imana,ariko dore mbaciriye inzira kugirango nsohoze amasezerano yanjye nabavuzeho kugirango mu menye yuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Mwana w’umuntu dore inzira wanyuragamo,yajemo kidobya,nugera mu murwa w’ISHUSHAN,ntunyure aho wajyaga unyura,kuko umwanzi yamaze kuhagutegera nuko ugenze nk’umunyabwenge uce inzira yamajyepfo kugirango ukomeze imirimo yawe uko niko Uwiteka avuga
Nerekwa amafi menshi mu Nyanja yamaze gufatirwa murucundura,nuko ijmabo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umurimo uragutse kandi ngiye kuwagura nawe nkwagure kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome niyompamvu ngiye ku kwigaragariza uko niko Uwiteka avuga