Uhereye mu mwaka wa 2005-2007 Uburayi n’America ngo babonye« inyenyeri izenguruka ku mu gabane w’ibyo bihugu,maze iburira ku mugabane w’Africa y’uburasira zuba.Uhereye icyo gihe,ibi bihugu by’ibihangange byatangiye guhangayika byibaza ngo niki,kigiye kuba mu isi yabazima?
Ibyo byatangiye gukora ubushakashatsi kuniko byavuzwe nabavugabutumwa bazaga kuvuga ubutumwa girango bamenye aho iyo NYENYERI yaba yaraburiye.Maze batangira kuneka babinyujije mubanyamasengesho basenga baba zungu.
Abanyamasengesho bagiye imbere y’Imana barasenga,ariko nta bwo Imana yabahishuriye kubera yuko basenze,ahubwo nta bwo Imana ijya ikorera mu bwihisho kuko ibyo ikora byose ntawubasha kuba yabikoma imbere.Ubwo ukurikije uko abo bavugabutumwa baba zungu bagiye bavuga abo jyewe ubwanjye nuyumviye bitari amabwire cyangwa ibihuha face to face.
Bavuze yuko babonye INYENYERI imanuka mu ijuru maze ikazenguruka mukirere cy’IBIYAGABIGARI, bivuze ngo n’Urwanda,Uburundi,Congo,Uganda,Tanzania wenda wogereho na Kenya.Ariko cyane cyane ngo iyo Nyenyeri yaraje ihagarara mu gahugu gato aba ariho icumbika.Bakoze ubushakashatsi ngo baje gusanga ar’igihugu cy’uRwagasabo.
Ubwo bamenya yuko har’icyo Imana igiye gukora,ubwo inkozi zibibi zatangiye gushaka kumenya umugambi w’Imana yaba ifite ku Rwanda nibwo bahise barekura amafaranga menshi bayaha Pastor Antoine Rutayisire kugirango atangize ibyumba byamasengesho bityo abanyamasengesho bazajye bandika amayerekwa bityo batange za raporo kubakuru b’ibyumba byamasengesho bityo nabo bazamure raporo bayihe Pastor Antoine Rutayisire nawe ayihindure mucyongereza ayitange kubazungu ngayo nguko uko baneka umwuka w’Imana nubwo ntacyo bashobora kuba babikoraho cyangwa ngo baburizemo umugambi w’Uwiteka Imana yo mu ijuru.
Ubwo kugirango bahamye yuko ayo makuru arukuri,bashatse undi muvuga butumwa witwa SEBAKARA Sandrale umuherwa w’umunyamafaranga ubu asigaye abarirwa mu mamiliya yamanyarwanda,akaba umugabo ukijijwe kandi wimfura jye twarasenganye rwose ndetse arwanya imikorere yabafarisayo,ariko na none ntiyabashobora kuko bidashoboka ko uwo umwuka ukurwaho usibye kuzaza k’Umwami wacu Yesu Kristo niwe uzawusenya.
Sebakara nawe yahawe inkunga nabanyamasengesho nyuma yuko uwo mugambi Antoine yari yaratangije ntabwo waje gukomeza aho byapfiriye n’Imana ihazi,ariko nkeka ko nyuma yuko Antoine abereye Pastor agahabwa izindi nshingano ntawundi wabashije kwitangira uwo murimo urimo utunyungu tutagaragara twihishe inyuma yamasengesho.
Nibwo abazungu iryo perereza ry’umwuka w’ubutasi kubwo gushaka kumenya amakuru y’iby’umwuka byaba bigiye kubera mu Rwagasabo.Nibwo SEBAKARA yahuye n’umuhanuzi Majeshi Leon bamutumiye muri icyo cyumba cy’abanyamasengesho ndetse banifuzaga ko yababera umunyamuryango,ariko ntibyaje gushoboka kuko byari mu minsi ya nyuma yogukurwa kubutaka bw’umwakagara.Nibwo umuhanuzi Majeshi Leon yaganirije abo bose bari muri ayo masengesho ababwira ibizaba mu rwagasabo nk’uko Uwiteka Imana yabimubwiye,ubwo yababwiraga bandika mu gitabo cyinini cyane cyateguriwe kwandikamo amayerekwa nk’uko umuhanuzi Leon abivuga yatangiye saa 10hrs z’amanywa ageze saa 3hrs z’umugoroba.
Ubwo niko bandikaga ubuhanuzi.Bene data ngirango murabona neza uburyo abana bab’abantu arabahanga cyane uburyo baperereza umwuka w’Imana ngo babashe kumenya ibigiye kubaho mu isi yabazima niba bishoboka babiburizemo.Ariko ntibishoboka gusa sekibi bizeye ahora ababwira yuko bishoboka ko barwanya Imana bakaba bayinesha.
Ngiyo imvo n’imvano by’intambara irimo kubera mukarere kibiyaga bigari.Ikibazo cya mbere n’ikinyoma cyimitswe ku ntebe yabukunzi,ubugira kabiri,n’ikinyoma cyimitswe mu itorero ryiyitirira Kristo.Ubugira gatatu n’ubujiji cyangwa ubwenge bucye bugaragara mu bana b’Imana batazi ko umwanzi ari muri bo.
Bityo ugasanga abana bisi bafite ubwenge kurusha abana b’Imana very sad,birababaje cyane,niyompamvu mu gihe gisa nk’iki,Imana yahagarukije abantu baciye bgufi kandi binsuzugurwa kugirango izakoze isoni abitwa ko bakomeye,kugirango bizamenyekane yuko Kristo ari we mwana w’Imana ndetse akaba n’Imana
Impamvu yibi byose n’ububyutse bwakomeje guhanurwa nabahanuzi,nyamara hashizekire kire Imana ivuga ko igiye kuvangura ibishimwa mu bigawa,ibyo bisobanuye yuko umugore udakwiriye kubana n’umugabo mu buryo bw’Imana butar’ubw’abantu,Imana igiye kubavangura kuko harabashakanye kubera ubuhanuzi bw’Abadayimoni banyuze mu bahanuzi bavangiwe n’umwanzi cyangwa biyitirira iryo zina ariko bakorera umwanzi kandi babizi neza icyo bakora abo bamaze gucirwaho iteka kuko nta mbabazi zabo zisigarijwe.
Imana ivanguye ihene mu ntama,ivanguye imvange mu itorero ry’umwana wayo ari we Umwami wacu Yesu Kristo,akaba n’imfura muri bene se,kugirango yitwa imfura muri byose.Bene data Uwiteka adushoboza uko dushoboye kuko dushobozwa byose na Kristo watubambiwe kugirango tubagezeho ubufasha bw’umwuka bityo ntimukomeze gutereganwa nk’umuhengeri wa buri kanya nkaho mukiri ab’Isi.
