HomeInte'lImpamvu ituma umwakagara adashobora kuva kubutegetsi!

Impamvu ituma umwakagara adashobora kuva kubutegetsi!

Zimwe mu mpamvu zitangwa n’umutwe wa politike nyarwanda uharanira impinduka muri gakondo yabakiranutsi Rwanda National Congress RNC,bavuga ko umwakagara adashobora kuva kubutegetsi.

Impamvu itera umwakagara kutava kubutegetsi,n’amarorerwa yakoreye abanyarwanda binger zose,akaba ari we waruyoboye abatavuga rumwe nawe,uyu munsi wa none,bamushinja ibyaha birimo guhohotera abaturage,no gutsemba imbaga nyarwanda agambiriye gufata ubutegetsi ku ngufu za gisirikare bitanyuze muri demokarasi.

Abagize umutwe wa politike nyarwanda RNC,bari abasangira ngendo be,bakaba barafatanije muri ibyo bikorwa uyu munsi barimo bagaragaza ko bakuyemo akabo karenge aho bavuga ko basanze batakomeza kugendera mu nzira y’ikinyoma cya politike ya FPR_INKOTANYI.

Ariko abanyarwanda bakaba bakomeje kwibaza uko ibintu bizagenda,nyuma yo gukura umwakagara kubutegetsi,ninde uzategeka hagati ya Nyir’uRwanda KIGELI V.Ndahindurwa ,na Gen.Kayumba Nyamwasa?

Amahanaga akomeje gusaba Gen.Kayumba Nyamwasa ko yashyigikira Nyir’uRwanda kubera ko afite dossier imirega amaraso mu biganza,y’ubufatanya cyaha hagati ye,na Kagame,na FPR bari bayoboye!

Ibihugu bikomeye bifite ubwoba ko,byashyigikira Gen.Nyamwasa ukunzwe cyane n’igice gito cy’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi,akaba ashyigikiwe na none n’agace gato kabahutu babanyapolitike batavuga rumwe na leta y’Umwakagara.

Mu itohoza ikinyamakuru inyangeNews cyakoze,byagaragaye yuko,abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’Abahutu,bishakira ko Nyir’uRwanda ari we,wasimbura umwakagara nk’uko ubuhazi bubivuga kuko,Nyir’uRwanda nta cyaha aregwa cyo kuba yaba yarahemukiye rubanda rwe,haba kumena maraso,cyangwa kuba yaba yarahuguje umutungo w’umuturage.

RNC ikomeje kubeshya rubanda rw’Umwami ko bafatanije hamwe na Nyir’uRwanda,ariko mu byukuri n’ikinyoma cya mbaye ubusa!Gusa igitumye umwakagara atinda kuva kubutegetsi,nabanyapolitike bo mu bwoko bw’Abarepubulike bakomeje gutekinika abazungu babifashijwemo n’Ababiligi kugirango intebe ya bukunzi bongere bayigarurire.

Nyamara dushingiye kubihanurwa,bigaragara ko,abarepubulike Uwiteka Imana yabahagurukiye kuko bayoboye igihugu mu nzira y’ikinyoma nk’uko bigaragara mu mwanzuro wa 1580 w’umuryango w’Abibumbye wasinyanye na Nyir’uRwanda ko yasubira mu gihugu cye akayobora igihugu nk’uko yabirahiriye kuyobora ubwami bugendera ku itegeko nshinga.

Umwakagara mu gihe arimo kwitegura kuva kubutegetsi,amakuru aturuka mu rwagasabo aravuga ko,yabuze amahwemo kubera umutungo wabaturage b’uRwanda na Congo yasahuye akaba adafite aho azawuganisha cyangwa azawuhisha mu gihe azaba aramutse avuye kubutegetsi.

Ikaba imwe mu mpamvu yatuma adashobora kuva kubutegetsi,ahubwo abakurikirana utuntu n’utundi bavuga ko,ashobora kuzahitano ya nzira yitwa TUMUBURE TWESE TUMUHOMBE yari yaratangijwe n’abapfakazi ba genocide yakorewe abatutsi muri 1994 bakaza kubura ubashyigikira muri uwo mugambi wabo,ariko noneho ubanza baba bamaze kubona umusangirangendo nubwo hashize igihe kire kire bakaba bamaze gusa naho bavuye ku isoko ryo gupiganirwa abagabo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments