July 7, 2016 Njyanwa mu iyerekwa maze mbona abanyarwanda balimo urubyiruko baza bahungira mu gihugu cy’IBABYLON.Bamara kuhagera bagahura nibibazo bikomeye cyane,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye uti,ijambo ry’Uhoraho ryise iki gihugu ko cyitwa IBABYLON.
Rero uhereye kumupaka wicyo gihugu cy’IBABYLON aho gitangirira ukageza aho kirangirira,hose hitwa IBABYLON,kandi cyuzuye abadayimoni hirya no hino,nta mbabazi ziharangwa uzagihungiramo azaze azi yuko yinjiye mu muriro ariko uzanyizera nzabana nawe kandi nzamugirira neza kuko ubwoko bwaho buziririza kugirira neza abanyamahanga uko niko Uhoraho avuga.Ndetse nabo ubwabo ntibashobora kugirirana neza,nuko rero utazanyizera ntazabura ku kigwamo niko Uwiteka avuga.
Nkomeza kwerekwa ibikomeye cyane bikorerwa ahihishe mu isi ya bazima.Mbona uburyo za magigiri zagerageje gushaka gu tracking gakondo y’Umuhanuzi ubwo yaramaze gushyira ahagaragara umwuka wikinyoma, ariko bagasanga yaramaze kuzitirwa yarashyizweho imbago za leta ku buryo bitagishoboka yuko wapfa kwinjiramo uko niko Uwiteka avuga.
Maze ndabwirwa ngo,iyo niyo milimo y’Umulinzi mukuru wa masezerano myiza yakoze,kuko yashoboye kulinda ku buryo bukomeye cyane ibyasezeranijwe kugirango hatazagira ubyiba cyangwa akabihungabanya nuko rero umusabire umugisha mwinshi kugirango Uhoraho arusheho kumwitaho no kumugirira neza kuko yakoze imilimo myiza Uwiteka ahabwe icyubahiro iteka ni teka ryose Amen.
Nongera kubwirwa ngo,Uhoraho wagiriye neza Umuhanuzi akamuhera umugisha mu gihugu cy’IBABYLON,uzizera iyi Mana akorera,nawe ntazabura kuhahererwa umugisha kuko bigoye cyane kubonera umugisha w’Uwiteka uri mu gihugu cy’IBABYLON uturutse k’Uwiteka.Cyeretse uturutse ku nkozi z’ibibi z’abadayimoni naho ubundi uturutse k’Uhoraho,bisaba ko,amanuka akikorera ibikomeye niko Uhoraho avuga.Utinye igihugu udashobora kwakirwa kwa muramu wawe ngo ucumbikirwe nk’umushyitsi ntabwo bishoboka niko Uhoraho avuga.Nuko rero ariko mwebwe ntimuzabe nkabo,ahubwo mujye mwita cyane kuri bene wanyu mufitanye amasano ariko badakorana n’umwanzi kugirango muborohereze imibabaro nanjye nzajya mbaha umugisha ndi mu Ijuru mbagirire neza uko niko Uwiteka ategetse!
Njyanwa mu iyerekwa,mbona abagore [2] abarozi kazi,n’umugabo [1] basa nabashobewe,maze mbona bicaye hasi maze baravuga ngo«Tupange upya!»maze mu gihe ngitekereza ibyo neretswe kugirango menye impamvu yabyo,nongera kwerekwa injangwa y’irabura(The black cat) mbona yegereye igikuta irimo ishakisha inzira ariko ibura aho yamenera.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zongeye kwicara zikoze inama yo kongera gushaka uburyo bushya zakugeraho.
Naho iri njangwe wabonye,isobanura umujinya wuzuye inzika idashira,igasobanura kuroga no kugira nabi,ariko noneho Uwiteka yabashyiriyeho igikuta ku buryo badashobora kongera gupfa basohoje imigambi yabo nubwo batemera kubera ko,bidashoboka yuko babwira umwakagara ngo byarananiranye kandi barahawe ibisabwa byose.Amafaranga,imbunda,ubutegetsi,imyuka mibi byose nta nakimwe yabasigarije atabahaye urumva ko byaba bigoye kumubwira ngo,twananiwe gufata Umuhanuzi ngo ni uko avugana n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakobwa beza bahindutse ibikoresho bya Satani n’abadayimoni cyane cyane abakobwa beza kandi bateye neza cyaen abo nib umwanzi akoresha kugirango abashe kugera kumigambi ye uko niko Uwiteka avuga.
Bakunda ubuzima bwiza,barangiza bakajya mu nkozi z’ibibi kugirango bahabwe inzaratsi zibafasha kubona abagabo bafite ubutunzi kandi bakomeye.Iyo bageze mu nkozi z’ibibi bahabwa umukandara ukozwe muruhu rw’inzoka,kugirango bajye bawambara ariko uwo mukandara kuwumenya biragoye kuko ufatanijwe nurundi ruhu rw’uwo mukandara bakajya bawambara munda kugirango bahabwe izo mbaraga zizajya zibakoreramo kugirango ubuzima bwabo batazakena iyo akaba ariyo ncungu yabo.Ubusanzwe ngo bitwa bishwa b’Imana daa!!God’s Nephew.
Bahabwa amabwiriza yo gushaka abagabo bakize kugirango ubutunzi bwabo bujye bukontororwa nabadayimoni kuko Satani numukene nta cyo igirira,cyangwa se bakoherezwa munsengero bamara kugerayo,kuko aba Pastor’s badafite kwerekwa cyangwa guhishukirwa maze bakitwaza ubwiza bwabo banyampimga bakabashyira mu myanya myiza maze bakajya bareshya abantu baza muri urwo rusengero.
Barangiza bakahabonera abagabo beza kandi bakunda Imana,bamara kubabona bagahabwa imyanya ikomeye muri urwo rusengero,ahasigaye umugore agatangira kubyinisha muzunga urwo rusengero kuko badashobora gupfa kumukeka ahasigaye urusengero rukigarurirwa nabadayimoni bagatangira kujya bigisha inyigisho zabadayimoni zishingiye ku irari ry’ibyisi hanyuma abanyamwuka ubwo bakaba baragatoye.
Ugasanga izo nkozi z’ibibi ari zo zitegeka gahunda z’amasengesho,maze umuntu wese wifuza gukorera Imana bakajya bamuteza ibyago na makuba kuko baba bamaze kumenya amabanga ya buri umwe umwe muri urwo rusengero bitewe no gutanga ibyifuzo ngo basengerwe ubwo bakaba bababoneye aho. Uko niko Uwiteka avuga. Mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uhoraho,uti mujye musengera mu ibanga ntimugatange ibyifuzo kuko data wo mu Ijuru abasha kumva ibyifuzo byanyu na mbere yuko mubisengera aba abizi ariko nimuzajya musenga azajya abyumva kandi abisubizo kuko umwanzi satani atabasha kumenya ibikorerwa mu ibanga uko niko Uwiteka avuga.
Babwire kandi uti,gahunda zose ubwoko bw’Imana bukora,zijye zikorerwa mu ibanga,kuko abanzi babaye benshi cyane uko ubugome bwiyongera,ninako abagome biyongera.Nuko rero abasenga Imana by’ukuri,izo nizo mpamvu musenga ntimusubizwe maze ijambo ry’Imana rivuga ngo,nimusaba muzahabwa rigahinduka ikinyoma kubera kutagira abahanuzi mu itorero ry’Imana kuko ari bo maso y’Itorero bakaba n’umunwa w’Imana ivugiramo kubera izo mpamvu rero byatumye Satani yigarurira amadini menshi atagira abahanuzi n’abahanuzi-Kazi uko niko Uhoraho ababuriye.
Muhagarike kwitotombera kudsubizwa kuko Uwiteka adashobora kumanura umugisha hagati y’abakiranutsi,n’inkozi z’ibibi kuko uwo mugisha uhita uyoyoka ukigira mu nkozi z’ikibi maze abakiranutsi bagasigara amara masa uko niko Uhoraho avuga.
Umwanzi yakoze amayeri menshi cyane yo kwigarurira itorero ry’Imana ritakirangwamo umwuka w’Imana.Maze yuzuza umwuka w’ishyari mu bayobora amadini yabo,kuko bananiwe gukomeza kubana n’Imana,nyamara iyo bagitangira umurimo usanga bashaka mu maso h’Uhoraho.Ariko idini ryamara gukura ugasanga birirwa muri zagahunda zimbura mumaro bityo bakaba batagisenga.Kandi iyo bamaze kubona idini rimaze kugera ku gihumbi [1000] ntabwo baba bagifite ubwoba babona yuko umulimo waaze kugira imbaraga bityo,bagatangira akwirara bagasa naho bamaze kunyurwa aho rero niho umwanzi aba abategeye ubwo intambara zigatangira mu idini bagacikamo ibice maze Satani agasohoza gahunda ze neza ibyari umugisha bigahinduka umuvumo.
Ubwo abanyempano bakahagorerwa bikitwa yuko,ari bo bashenye umurimo,nyamara barawubatse ahubwo bakabima amatwi kuko batahanuye ibijyanye nirari rya kamere zabo ubwo bakirukanwa munsegero bagatorongera bamara kwicwa ninzara nabo bagashinga idini hanyuma rya kosa birwanyaga nabo bakarigwamo kubera gushaka indonke ubwo uwo murimo nawo ukigarurirwa na Satani bityo bityo impano yo guhanura igahinduka icya vumwe ikitwa ko ar’impano mbi ikoreshwa mu gucamo ibice amatorero kandi ahubwo ari bo bananiwe kuyilinda ngo ibashe kubakiriza ubugingo bwabo niko Uwiteka avuga.
Ubwo iyo bimaze kugenda gutyo,Satani atangira gukoresha za mpano,aho usanga abakozi b’Imana,bazikoresha nk’Abapfumu,maze uburyohe bw’ijambo ry’Imana mu itorero rya Kristo,buyoyoka gutyo ntihabe hakiri abantu bakifuza kuba bakiranukira Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Uko niko Uwiteka avuga.Igitsina gore %90 bakorera Satani baba bari mu itorero ry’Imana cyangwa bari hanze yaryo.Niyompamvu imibabaro yabo,itazabura kwiyongera kubera gukiranirwa kwabo.Kuko uko umuntu akiranuka ninako imibabaro igenda igabanuka,cyeretse ababa mu bujiji bwo kutumva icyo Uwiteka avuga.
Ndetse niyo bacyumvise bakananirwa kugishyira mubikorwa kubera kutaba maso bakariganywa n’umwanzi (Satani) urwanya abakiranutsi.Maze gusenga bigahinduka umuhango bigasigara bitagisite umumaro wo gukiranuka kuko nta mbuto babibonamo ukomoka k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uhoraho avuga.





