HomeNewsImivumo (3) yabakurambere

Imivumo (3) yabakurambere

Abantu benshi bajya basoma ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Itangiriro ibice 6:1-4 references Math 22:30 Mark 12:25,iyo usomye iri jambo rivuga yuko abana b’Imana bamanutse bakabyarana n’abana bo mu isi,abantu benshi bavuga yuko abana  b’Imana bavugwa hano ngo n’Abamalaika bavuye mu ijuru baraza babyarana na bakobwa maze babyarana abana bitwa Ibinyembaraga (Abanaki)

Nanjye ni kenshi nigishije izi nyigisho,ariko igihe cyaje kugera maze Uwiteka Imana arambwira ngo ningure bibiliya yindi ndagenda ngura indi bibiliya yitwa “Appilication Study bible”iyi bibiliya igaragaza ibisobanuro byinshi kuri buri nyigisho zose zo muri bibiliya.Ku kibazo cyivugwa muri iki gice ko abana b’Imana bavugwa hano atarabamalaika kuko abamaika batabyara,nk’uko bigaragara muri izi references nabahaye hejuru.

Ahubwo bivugwa yuko,urubyaro rwa Cain rwari rwaravumwe kuburyo abamukomokagaho bose bavukaga bafite integenke cyangwa har’icyo babuze mu mibiri yabo.Hanyuma bikavugwa urubyaro rwa Seth nirwo rwaba rwarashakanye n’urubyaro rwa Cain maze babyara abanyembaraga kuko babyaranye n’banyamugisha.Niyompamvu babyaye abitwa abanaki maze batura muri Cannani ari nabo Imana yaje kwirukanamo muri icyo iguhugu nyuma cya Cannani.

Aha ushobora kwibaza uko uwo muvumo waba warabakurikiranye kuko nyuma y’umwuzure wa NOAH wakagombye kuba wararangiye,ariko igitangaje uwo muvumo wakomereje murubyaro rwa NOAH wafashe umuhugu we Ham waje gusanga umubyeyi we,yambaye ubusa,aho kumwambika ahubwo akajya guhamagara mukuru we,na murumuna we,SHEM na Jophet baje bakaza bagenza ikigongo kugirango batareba ubwambure bwa se ubabyara maze bafata umwenda baramutwikira.

Ubwo bakoraga ibyo,NOAH byose yarabirebaga kuko nubwo yari yasinze yabireberaga mu nzozi,ubwo wa muvumo wa Cain wahise ufata Ham uramwokama yaje gutura mu gihugu cyiza cya Cannani niwe ukomokwaho aba bakurikira:CANNAN,EGYPTIANS,PALESTINEANS,HITTITES,AMORITES,and AFRICANS.

Naho Shem abamukomokaho bakaba batuye muri Israel ari bo bitwa HEBREWS,CHALDEANS,ASSYRIANS,PERSIANS,ARAMEANS,bakaba batuye kumugabane wa ASSIA,(SYRIANS)hanyuma JEPHET:abamukomokaho bivugwa yuko batuye mu nihugu bikurikira:GREEKS,THRACIANS,SCYTHIANS batuye kumugabane w’UBURAYI ibi ngirango birasobanutse cyane tekereza kuba umuntu afite umuvumo wa ADAM na EVA banze kumvira Imana bakemera kumvira umwanzi Satani,ukongeraho umuvumo wa CAIN kubamukomokaho (Abanyafurika)ukongeraho umuvumo wa HAM(Abanyafurika kuko nibo bamukomokaho) murabona yuko ibintu bitoroshye nagato kubatari mu Mwami wacu Yesu Kristo.

Ibidukurikirana ni byinshi ariko abaPastor bakirirwa batera waraza aho gukora ubushakashatsi bwafasha abantu b’Imana ngo bakurwe mu bubata bwa satani nabadayimoni,niyompamvu abantu bihutira guhakana ijambo ry’Imana kuko imbuto ibarimo ariy’umuvumo aho kugirango bihutire kwihana kuko umwana w’ubugingo yihutira kwihana mbere yuko abanza kwibaza ibibazo bidashobora kubonerwa umuti.

Wongereho rero n’umuvumo waho umuntu aba yaragiye anyura,abanzi bawe bagiye baguhumanya kubera ku kugirira ishyari,urwago ruturuka kubadayimoni,amarozi nibindi ngaho gerageza usome ijambo ry’Imana maze wumve uko ibintu biteye ukore isesengura urasanga ahubwo Uwiteka arumunyembabazi zitangaje no kuba tukiriho ariko abafite guhishukirwa k’Umwami wacu Yesu Kristo ntabwo ibi ushobora kubisobanukirwa.Ariko usanga abantu bavuga ngo bitwikirije amaraso ya Yesu Kristo nkaho ari cover yo kwitwikira amaraso ya Yesu akora umurimo wo guhanagura ibyaha  no kwemerwa imbere y’Imana bityo ayo maraso agatanga ububasha buduhesha imbaraga zo kwirukana imbaraga z’umwijima ariko nta bwo adutwikira kuko ataruburingiti abantu biyorosa ahubwo nimbaraga zitanga ubugingo ubugingo buhoraho.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments