Ubuhanuzi bwo kwagura urwagasabo burimo burasohora gahoro gahoro,mu ntangiriro z’uku kwezi kwa werurwe ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyatangaje inkuru igaragaza kwaguka kw’imipaka y’urwagasabo,aho cyatangaje yuko komisiyo zishinzwe kwiga ku kibazo cy’imipaka kumpande zombi hagati y’uRwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zho zigeze zigaragaza aho ikibazo cy’imipaka y’uRwanda na congo aho kigeze.
Batangaje yuko bateye imbago mubilometero birenze 10 uturutse mu murwa wa Congo ubarizwa muburasira zuba bwicyo gihugu cya Congo.Bivugwa yuko iyi mipaka yari yaraciye muri 1884 mu nama yabereye IBERLIN conference mu gihugu cy’UBUDAGE.
Nk’uko ubuhanuzi bubavuga bigaragara yuko Umwami w’uRwanda zima ingoma igice cyakuwe ku Rwanda cyikomekwa kuri Congo byakozwe nabakoloni bab’Abiligi ngo bashakaga guhima ubutegetsi bw’Abatutsi bayoboraga icyo gihe,nibwo uRwanda bagiye barucaho ibice babyomeka kubindi bihugu bihana imbibe n’urwagasabo.
Ntibiramenyekana niba Tanzania na Uganda niba nabyo bizatera intambwe mukirenge cya Congo cyangwa sebikaba bizategereza yuko Umwami w’uRwanda yima ingoma akagaruza ubwo butaka bw’uRwanda muburyo bw’mahoro cyangwa niba hazagomba ko habaho intambara! Kugeza ubu abanyarwanda bakaba bakomeje gutegereza izava muriyo mushyikirano yo kugaragaraza imipaka y’uRwanda aho yageraga mbere yabakoloni bab’Ababiligi,reka turebe aho ibintu byerekera ariko hagati aho ntitwabura gushima igihugu cya Congo kuba cyemeye gutera intabwe mugushyira mubikorwa icyemezo cyo kubana neza nabaturanyi no kwanga ubwambuzi bushingiye kugasuzugura kabazungu bab’Ababiligi bakoreye urugomo ubwami bw’uRwanda.
Amakuru agera ku inyangenews biravugwa yuko ngo Congo yaba yaragiriwe inama n’igihugu cy’Ububiligi ko gikwiye gusubiza ubutaka bwabandi kugirango barebe ko bakomeza gusahura Congo uRwanda rutababangamiye kubera intambara umwkagara yakomeje gushoza muri Congo go zaba zarabujije abazungu uburyo bakwinjira muri icyo gihugu ngo bisahurire umutungo kamere ahubwo leta y’Urwanda ikomeza kugira urwitwazo fdlr kandi ahubwo bibereye mugusahura igihugu cyabandi.
Iyo rero ikaba izaba ibaye gasopo uRwanda ruzaba rubonye gusubizwa ubutaka bw’Urwanda rwari rufite andi makuru akavuga yukp ngo ababiligi baba bamaze kumenya yuko Umwami w’uRwanda yaba agiye gusubira ku ngopma,muburyo bwo kwirinda yuko yazabashobora mu nkiko bityo bakazishyira mafaranga yumurengera bitumye babikora hakiri kale kugirango ibirengo bitazafata.
