HomeNewsIminsi y'amasengesho dusengera ubwami bw'uRwanda,natwe ubwacu twisengera!

Iminsi [3] y’amasengesho dusengera ubwami bw’uRwanda,natwe ubwacu twisengera!

 

Uwiteka agiye guca inzira ahatar’inzira,kubigaragara ko hatar’inzira,aho niho Uhoraho agiye kugucira inzira uko niko Uwiteka avuga.Bene data bakundwa ndabingize mbikunze mbikuye ku mutima ngo dufatanye aya masengesho dusengera ubwami bw’uRwanda kugirango Uhoraho afatire imyanzuro abagambanyi bagaragaye abashyire ku karubanda maze Uwiteka ahabwe icyubahiro mu ijambo rye.

Uwiteka agiye gukuraho umwakagara yimike ubwami bw’uRwanda n’Umwami wacu Kigeli V Ndahindurwa.Uwiteka agiye guca inzira ahatar’inzira,akore ibikomeye mu maso ya bana b’abantu abanyembaraga bakorwe nisoni kuko biringiye umwana w’umuntu.

Ariko twebweho twiringiye ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa ka bagaragu bayo (Abahanuzi) kugeza magingo aya,Uwiteka akomeje kudukomeza no kutwitaho,no kutugirira neza ku buryo budasanzwe.

None muri aya masengesho ubonereho akanya ko gushyira ibyifuzo byawe imbere kugirango Uhoraho abashe kubyumva kandi abyiteho aguhe igisubizo maze Uwiteka abone gushyirwa hejuru maze urangize usaba Uwiteka kwibuka no kugirira imbabazi ubwami bw’uRwanda bumaze imyaka [56] mu buhungiro abugirire ibambe ni mbabazi abucyure muri gakondo nk’uko yabivugiye mukanwa kabahanuzi.

Uwiteka abagirire neza ubwo tuzahurira mu gice cya [36] cy’ubuhanuzi maze twumve icyo Uhoraho avuga,kugirango turusheho kumwumvira no kumwitaho kugirango asohozeho imigambi ye y’isezerano y’ibyo yatuvuzeho kuva cyera abivugiye mukanwa kabasogokuruza batubanjirije.uko uributsngire gusenga uratangirira ku cyifuzo cyo gusengera ubwami bw’uRwanda kuko ariyo mpamvu nyamukuru itumye duhura ngo dusenge Numara gusengera ubwami bw’uRwanda,ukurikizeho gusengera ibyifuzo byawe.Nurangiza ukurikizeho bene data bari hirya no hino batataniye mu mahanga mu mpande [4] z’isi maze tuzarangiza ku cyumweru dushimira Uhoraho yuko yatubashishije kuba imbere ye,no gukora amasengesho kuko hariho bamwe babyifuje ariko bakaba batabishoboye nyamara babyifuzaga.That’s how we’ll conclude our prayer’s.

Mwese muhawe ikaze,welcome all, may the Lord our God bless you in Jesus name.

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments