HomeNewsImana ya bakikuyu yapfuye,bisobanura yuko ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta Muigai ko burangiye!

Imana ya bakikuyu yapfuye,bisobanura yuko ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta Muigai ko burangiye!

April 6, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona uko Uhoraho Uwiteka agiye gucira imanza zikomeye inkozi z’ibibi zigize indakoreka.Mbona hamanutse umuyaga wa serwakira wamanutse uturutse mukirere hjuru mu Ijuru.Umuyaga uraza uzamura inkozi z’ikibi hejuru mucyeragati hagati y’Ijuru nisi isi yose irababona.

Mbona umuyaga ko utwaye nibigori byari bimaze kwera basaruye bari banitse kumbuga,nabyo bizamuka bibakurikiye binaganaga munsi y’Ijuru maze biragenda byegera za nkozi z’ibibi zabarozi bo mu bwoko bw’Abagore.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubonye ibikorewe munsi y’Ijuru?Ndasubiza nti cyane nabibonye!Maze nabwirwa ngo,mwana w’umuntu,biriya ubonye nibyo bigiye gukorerwa inkozi z’ibibi zazengereje abantu mu isi ya bazima.Kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,aziciriyeho iteka kugirango zimenye yuko mu Ijuru hari Imana ica imanza zitabera kandi ikiranuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,rero mwana w’umuntu,andika ibyo weretswe ubishyire ahagaragara,maze ubwoko bw’Uhoraho bwo muri gakondo ya bakiranutsi bumenye ibibaye bureke kwitotomba ngo Uwiteka ntabwo ajya ahana inkozi z’ibibi,kuko ayo ariyo magambo bavuga bari mu byumba byamasengesho basenga bakibagirwa yuko Uwiteka yatangije ubucamanza muri 2013 mutarama taliki ya mbere uko niko Uwiteka avuga.

Burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,uti Uwiteka yarimanukiye aza guhemba no guhana.Kandi dorre umwanzi wabakiranutsi ahagaritse umutima bikomeye cyane kuko ijambo ry’Ubuhanuzi lilimo gukora umulimo waryo.Kuko ubuhanuzi bw’uyumunsi April 6, 2017 bw’Ibabylon bwamaze gusohoza umurimo wabwo kuko urufatiro rwa bakikuyu rwitwa “MUGUMO”rwamaze gucirwaho iteka.

Nuko mfunguye TV,ndeba amakuru mbona kuri NTV bavuga yuko ahitwa NYERI Central agaca gaherereyemo ubwoko bw’Abakikuyu,ko igiti bajyaga basenga cyitwa MUGUMO cyaguye.Mbona bazanye abasaza baza guterekera batera amazi icyo giti cyarandukanye nimizi nimiganda maze abanyamakuru baasobanura yuko ngo”Bisobanura irangira ry’ubutegetsi bwa perezida Uhuru Muigai Kenyatta”.Uko niko Uwiteka akora.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ijambo ry’Uwiteka wahanuye risohoye hatarashira amasaha [12] kuko ubuhanuzi burimo kwihuta cyane kugirango busohoze umurimo wabwo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ndabwirwa ngo”mwwana w’umuntu,reba ubutabera bw’Uwiteka bwageze kubakozi bakuru bari bahagarariye Satani Kwisi.Barimo Obama na Hilary na Clinton,indiri ya Satani yasenyutse umwuka wikinyoma umaze imyaka uyobora isi wikorera ibyo wishakiye uwo mwuka uciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango bimenyekane yuko Uwiteka yatangiye ubutabera mu isi ya bazima uko niko Uwiteka akora,kandi ninako avuga.

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments