Mars 10, 2017 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona amasiganwa arimo gukorerwa muri Park ya gakondo ya bakiranutsi.Mbona umunezero inyamaswa zahoranaga zirirwa zikinira zishyira zikazana,mbona uwo munezero urangira.Mukanya gato,mbona za nyamaswa zigiye mu masiganwa yaba inkuru cyangwa intoya,zose zasabwaga kujya mu masiganwa zanze zikunze kuko ubukubaganyi bw’Umwakagara bwari bugeze ku iherezo.
Nuko ijmabo ry’Uhoraho Uwiteka Imana rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ijambo ry’Uhoraho ryahanuriwe ku gihugu cy’IBABYLON ryarasohoye inyamaswa zose zahuye na kaga gakomeye kubera amapfa yateye muri icyo gihugu azanywe no kutumva ku mwana w’umuntu,no gukora ibyaha nta cyo bikanaga.None igihe cyaho kirimo kirarangira hagiye kujyaho ijambo ry’Uhoraho ryahanuriwe gakondo ya bakiranutsi.
Dore inyamaswa zigiye kumva injereli zivugira mu matwi yazo,mu gihugu hagiye kuba umutingito,buri wese aho azaba ari,niyumva inkuru z’ibyahanuwe yuko byasohoye!Buri wese azanyeganyega,ndetse barusheho guhinda umushyitsi hamwe no gutitira kuko igihe cy’Umwami waho kizaba kirangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Abazaba batwite,nibumva amakuru inda izavuka!Abandi zizavamo!Abandi baziyahura kuko uruzaba rubategereje bazaba baruzi bityo akaba ari nta mpamvu zo kwirindiriza nubundi ibyo bagomba kwikorera cyangwa gukorerwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!
ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zateguye uburyo bushya bwo gusebya izina ryawe,ariko ntugire ubwoba kandi ntubahagarikire umutima kuko ibyo bavuga ari byo bakwiye kuvuga.Kandi mu gihe gito nta gaciro bizaba bifite mu matwi ya bana b’abantu kuko ijambo ry’Uhoraho rigiye gusohoza umurimo waryo rikajya ahagaragarakugirango bimenyekane yuko Uwiteka ariwe Mana uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndwana nizo nkozi z’ibibi mbona dwanye nazo ndazica zihita zihinduka inkozi z’uduti dutoya cyane.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,uko ubaciye ibihanga bagahinduka udukoni,niko bigiye kugenda bazahinduka ubusa imbere yabo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ubwo dufata za nkwi tuzishyira hasi mu mazi turigendera,maze mbona b’abazamu umwe arankurikiye anzaho ashaka kungirira nabi,ndamufata turahangana ariko murusha imbaraga maze musiga ar’intere Ndahunga ndigendera.Ariko mbona akomeje ku nkurikirana ngenze imbere gatoya mpura na mwene wabo,ariko nawe Uwiteka aramunkiza ndikomereza aza ankurikiye ariko mucikira murutoki ruteye aho mu gishanga cya gokondo!
Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abagore bashimishijwe nabagenzi babo yuko bahuye nibibazo bikomeye barimo kubavuga b’abaganira,nyamara nubwo barimo kubavuga,ntabwo bazi yuko bicariye ikirunga kigiye gusuka umuriro ukabamanura muri kiriya gishanga cya gikondo aho bazaba batagishoboye kubona aho bahungira.Nuko rero ubabwire ngo,ntawuseka umukori,ahetse umukobwa!Kandi sinamenye irabanza,icyo nakoze igaheruka niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,nubwo ugiye kuruhuka,ariko ijambo ry’ubuhanuzi ry’uyumunsi wasize udukosa (Spering errors) none ushake uburyo bwo gukosora utwo dukosa kugirango ry’Uhoraho Uwiteka Imana ribe ritariho umugayo uko niko Uwiteka avuze.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abahunga barahunze,kandi urubyiruko rugiye gusahura impamba ibajyana mu buhungiro berekeza mu gihugu cya baturanyi ibupfilisitiya ariko izo mpamba ntaho zizabageza kuko bakoze kubyashingwanye n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuze!
Save
Save
Save
Save
