Niyompamvu yaguhaye kuba umunabwenge (Genius)akaba atari ubwenge wigishijwe na bana b’abantu,ahubwo nubwo wavukanye kubwumurimo ukomeye ukorera Uwiteka mu gihe nk’iki.
Kuko yarabizi yuko kizaba igihe gikomeye kandi cyuzuyemo uburiganya bwinshi cyane,aho abitwa abanyabwenge bazahinduka ibigoryi bakayoborwa ninjiji kugirango bahinyuzwe n’Uhoraho yuko ubwenge bwabo budashoboye,maze ikinyoma cy’umwanzi kiba kigiye ahagaragara uko niko Uwiteka yabishatse,kandi niko avuga.
Mar 27, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona uwahoze ar’umufasha w’Umuhanuzi AINESHA,Mukandirima Murekatete Odette yongerwa guhabwa intorano kugirango ashishikarire guhigisha uruhindu Umuhanuzi AINESHA,mbona aragiye muri magazine shop agura imyenda yose yifuza,ageraho agura ni kanzu nziza ndende ijya kuba umweru,kuko amapantaro yari yay amaze mu iduka.
Iyo kanzu yarivangavanzemo amabara y’ikigina,umutuka n’umuhondo byeruruka,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu AINESHA we,uwahoze ari shashi yawe asohoze umugambi wose wo kurimbuka,kandi igihe cye cyo gucirwaho iteka kirasohoye ngo amenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Joho Blasts Uhuru Kenyatta at Buxton Bridge mombasa
https://www.youtube.com/watch?v=JkRiNLJInZs
Nerekwa umukuru w’igihugu cy’IBABYLON Uhuru Kenyatta ahagaze imbere ya bantu abagezaho ijambo,maze b’abantu bose bahinduka ibigori(Maize) bigihagaze mu murima byenda kuma.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwo mugabo yazamuye akaboze kintambara yabaye muri icyo gihugu umwaka wa 2007/8,none agiye guhura nikigeragezo gikomeye mu kwiyamamaza kwe niko Uwiteka avuga.
Dore ijambo ry’Uwiteka niryo ryamushyizeho kugirango asohoze gukiranirwa kose kw’IBABYLON imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi na none niryo rizanamukuraho ku ngoma kuko ari ko byavuzwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka abivuze!
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umufasha wa mwene so muri Kristo Umwami wabakiranutsi,ntabwo azi italiki yavutseho,mu bwire yuko yavutse taliki ya 23 Nzeri,1987 kuko ajya yandisha yuko yavutse taliki ya mbere z’ukwezi kwa mutarama ariko ntabwo ari byo niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu,dore hari impano zigiye kuza ukwiye kuzisengera kugirango zizakugereho mu mahoro kuko ziturutse k’Uwiteka Nyiringabo.Ako kanya ndasenga nti Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ndagushimiye yuko wibutse umugaragu wawe,kandi wemeye kongera kumugirira neza kuko wumvise gusaba kwanjye ishimwe ni cyubahiro bibe ibyawe iteka ryose niteka Amen.
Nerekwa za magigiri zikoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bifashisha kureba umuntu aho aherereye,kugirango bamenye uko bakomeza gutegura umugambi mubisha wubugizi bwa nabi.Nerekwa mbona bagerageza gukora Tracking bashakisha Umuhanuzi AINESHA,ariko mbona za camera zabo Uwiteka azizima zinanirwa kureba ngo zimenye aho Umuhanuzi aherereye.
Mbona uburyo umwanzi akomeje kohereza inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abadayimoni,ariko uko yaboherezaga,bageraga mu butayu aho AINESHA yibereye,bagahita barimbuka bagapfa bose bagashira.Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni bashiriye ku icumu ry’Uhoraho baroherezwa kugushaka bagera mu butayu bagapfa bakarangira ntibabe bagisubiyeyo kuwabatumye.
Mar 28, 2017 nerekwa umwuka wubugome nubugizi bwa nabi INKA,ushoreye numwuka w’ikinyoma,biza byerekeje mu butayu aho AINESHA yibereye ategereje kumva ifirimbi ya nyuma y’umupira wa maguru warurimo gukinwa na leta y’Umwakagara hamwe n’Umuhanuzi AINESHA,mbona ya NKA bari bashyize imbere iciriweho iteka icibwa igihanga mbere yuko imugeraho.
Mbona undi mwuka wa badayimoni witwa umwuka wikinyoma(IHENE) nerekwa uwo mwuka nawo uza wirukanka cyane mu mahanda wa kaburimbo,(inzira yo gukiranuka) maze mbona ukuboka k’Uhoraho kuraje kwambika ya HENE umuguha mu mahembe maze irazamurwa ihambirwa mu giti cyari hafi aho iruhande rw’inzira maze icibwa igihanga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imyuka yuburiganya nubugizi bwa nabi iciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Babonye bafata igihugu basohoza gukiranirwa kwabo,Uwiteka arabihorera bagirango bafite imbaraga zo kuba barwanya ijambo rye!Ahubwo nibahame hamwe Uhoraho azabereka yuko badashobora kurema na gace kumusatsi uri kumutwe w’umwana w’umuntu niko Uwiteka avuga.
Nkomeza guhishukirwa uburiganya bw’umwanzi na macenga menshi bacenga Uwiteka bibwira yuko bamurusha gukina umupira wa maguru.Nerekwa uwo mupira ukinirwa mu butayu bw’IBABYLON,ariko mbona umusifuzi abagira inama yuko bareka kujya mu mukino kuko bari buze gutsindwa mbere yuko bakina bitewe nuko badafite abakinnyi babigize umwuga.