Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Nairobi mu gihugu cya Kenya,aratangaza ko,ifu y’ibigori yabuze muri za supermakert (unga Ugali) ntayikirangwa muri ayo masoko abantu benshi bakunda guhahiramo.
Ikinyamakuru inyangeNews cyagiye gushaka amakuru mu murwa mukuru wa Nairobi muri za super market zose za Nairobi,inyangenews yasanze nta fu ikiharangwa habe na nkeye nibura yapfa kuba ifasha abaturage.
Twavuye Nairobi twerekeza muri Kaunti ya KAJIADO twasanze yaratangiye kubura ku wa gatandatu wicyumweru gishize.Bamwe mu baturage baganiriye nikinyamakuru inyangeNews ubwo bari baje guhaha bakabura ibyo kurya,babwiye ikinyamakuru inyangeNews na radio inyangenews ko leta ya Jubilee yananiwe gufasha abaturage ngo ibashakire imibereho ihendutse no ubuzima bukaba bwabakomeranye.
Andi makuru inyangeNews yatohoje kandi yizewe,ni uko leta yagurishije ibigori byari muri stoke y’igihugu bakabigurisha umuryango wa PAM cyangwa se World Food Programme WFP.Kuko bashakaga kujya gutabara impunzi byihutirwa bituma leta igurisha ibyo yari yarateganirije abaturage mu gihe haba habaye ikibazo cyihutirwa.
Hahise havuka ikibazo cy’inzara maze leta ya Kenyatta aho kugurira abaturage bahinze ibigori ku giciro cyiza ibihumbi [3200] bya mashilingi ya Kenya,ubwo byaba bihwanye na madollar $32 y’America,ahubwo bajya kugura ibigori muri MEXCO igunira rimwe ry’ibigori bariguraga amadollar $ 46.
Leta yahise itangaza ko,ngo bizafata amezi[2]kugirango ibashe kubona ibigori byatunga abaturage,ngo kuko bizazanwa nubwato kandi bukaba bumara amezi abili mu Nyanja.Ariko nyuma y’iminsi [2] leta ya Kenyatta yahise itangaza ko,ibigori byamaze kugera ku cyambu cya MOMBOSA.Ariko amakuru inyangeNews dufite nuko babeshyaga atari ibigori byari biturutse MEXCO,ahubwo nimuri bimwe byari byasigaye muri store.
Nyuma yiminsi [3] bahise basya bya bigori toni ibihumbi [30] ariko hakaba haratanzwe toni [5] zonyine bazikwiragiza mu bice bikomokamo ubwoko bw’Abakikuyu,naho ahandi inyangenews yakoze iperereza,ni super makert ya KISERIAN yasanze bagurisha ikilo [1] gusa umuguzi akaba atemerewe kugura ibilo birenze[2].
Amakuru yatangajwe nibitangaza makuru byo muri icyo gihugu,byavuze ko ngo,ibigori byazanywe na leta kugirango bitunganywemo ifungo ibyo bigori byahumanijwe kuburyo bishobora guhitana abaturage.Ndetse hanavuzwe na mafi atumizwa hanze y’igihugu cya Kenya,ko ngo ayo mafi yaba arimo ubumara buhumanya zituruka mu gihugu cya CHINA ku buryo umuntu ajya kwa muganga bamupima bakamusangamo ubumara bwa mafi.Iki gihugu kikaba kuba agaterera nzamba kubera ubutegetsi bubi budakorera abaturage!
Hashize iminsi ibiri[2] leta ya jubilee iyobowe na Uhuru Kenyatta yishe INGAMIYA, 100 za baturage ahitwa ISIOLO na LAKIPIA (NORTH EASTEN) amakuru avuga ko,izo NGAMIYA zirashwe naba Police ba leta impamvu zabateye kubikora zikaba zitaramenyekana kuko byakozwe na ba police [5] ariko birahwihwisi yuko ngo banze gushyigikira leta ya Kenyatta ahubwo ngo bakaba bashyigikiye abatavuga rumwe na leta NASA ndetse bikavugwa byaba bifitanye isano ni ntambara imaze iminsi mu karere ka Baringo,imaze igihe ica ibintu bivugwa ko ishingiye ku mvo za politike hagati yicyegera cya Kenyatta William Ruto na mwene wabo GIDEON MOI batavugwa rumwe kubera amacyimbirane ya politike.





