Agahinda gakomeye cyane,leta y’Umwakagara itewe no kwima k’Umwami w’uRwanda YUHI VI, gakomeje gushegesha benshi,maze nanjye leggae ndayikunda kandi nd’Umuhanuzi!Umwami YUHI VI aragahorana Imana Uwiteka Nyiringabo wamushyize ku ngoma y’ubwami bw’uRwanda!
Bushayija uherutse kwimikwa na Benzige nk’umwami ngo yaba ari umurasita Bushayija Emmanuel uherutse kwimikwa na Benzige Boniface nk’umwami w’u Rwanda avugwaho kuba yikundira indirimbo za Reggae bisanzwe bizwi ko ziririmbwa zikanakundwa cyane n’Abarasita.
Abaturanyi b’uyu Bushayija w’imyaka 56 y’amavuko bo mu Bwongereza baganira n’itangazamakuru, bavuze ko yikundira gutuza yiyumvira umuziki wa Reggae kurusha uko yahugira mu bindi.Gusa ku rundi ruhande aba baturanyi ba Bushayija ngo nyuma yo kugirwa umwami ntibakimuca iryera yewe ndetse n’umuziki yajyaga abumvisha waburiwe irengero.
Ubusanzwe Bushayija yimikwa yari Manchester mu Bwongereza ari naho asanzwe atuye, nyuma yo gusurwa n’Ikinyamakuru the Independent, abaturanyi be bavuze ko bakiriye neza iyi nkuru yo guturana n’umwami (wimitswe na Benzige.)
Aba baturanyi bagaragarije itangazamakuru ko Bushayija asanzwe yitondonda n’umuryango we ndetse bakaba ari intangarugero mu baturanyi bigaherekezwa no kwikundira indirimbo za Reggae zimufasha kugira ibihe byiza.Umwe mu baturanyi be ba hafi cyane yabwiye itangazamakuru ko Bushayija ari umuntu usanzwe cyane ucisha make.
Ati” Ni umuntu woroheje ukunda koroshya ibintu. Akunda gukora nijoro yiyumvira indirimbo za reggae. Si kenshi wamusanga hanze…”Bushayija Emmanuel biherutse gutangazwa ko yimitswe nk’umwami mushya nyuma y’itanga ry’uwahoze ari umwami w’U Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa ndetse kuri icyi cyumweru taliki 15 Mutarama 2017 akaba yaratabarijwe i Mwima ho mukarere ka Nyanza.
Bushayija wahawe izina rya Yuhi VI, iyimikwa rye ntirivugwaho rumwe n’abo mu muryango wa Kigeli dore ko bahise bitandukanya nawe, gusa Benzige we agashimangira ko Bushayija yimitswe ku bufatanye n’Abiru.





