HomeNewsIjisho ry'Uhoraho,ntirizava kubakiranutsi!Niko Uhoraho avuze

Ijisho ry’Uhoraho,ntirizava kubakiranutsi!Niko Uhoraho avuze

08th Jan,2016 njyanwa mu iyerekwa ubwo nari mvuye kumurimo w’Uhoraho,nerekwa mbona inkozi zibibi zo mu bwoko bw’Abarozi babacwezi n’Abalangi mbona ko igihe cyabo kirangiye.Nabonaga umugisha bambuye abantu kandi bamaranye igihe kinini cyane ,ko uwo mugisha usubijwe benewo.

Nerekwa kandi mbona wa mugisha bamaranye igihe kinini umuntu atabasha gusobanura,usibira mu bbubiko bwaho waturutse.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye abakiranuatsi banjye bose uti,uwihanganye wese akanamba k’Umwami we,azasubizwa ibyariwe n’Inzige uko niko Uhoraho agize.

BreadDore uyu mwaka niwo mwaka w’imanza zitabera Uwiteka agiye guca imanza no kuzisoma buri wese akamenya yuko atsinzwe nurubanza cyangwa rumutsinze.Uyu mwaka ibintu bizasobanuka abazatsindwa imanza zabo bazahabwa igihano kibakwiriye kandi cyabateganirijwe naho abazatsinda urubanza (Abakiranutsi) bazagororerwa kuko bemeye ijambo ry’Uhoraho kandi bakaryizera uko niko Uhiraho agize.

Nta muntu numwe Uwiteka Imana azarenganya kuko yitwa umucanza utabera,numunyebambe kandi ahira imbabazi nyinshi kubazemeye naho abazihakanye nta bwo yazibahatira kuzemera kuko buri muntu azahembwa akurikije ibyo yakoze uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kujyanwa mu iyerekwa mbona iyerekwa rikomeye kandi ritangaje cyane,nerekwa ubutunzi bwa kiliziya gatolika ko bugiye kugwa hasi nibo bantu bafite ubutunzi bwinshi mur’iyisi y’abazima.

141125113004_pope_francis_304x171_afp_nocredit_3Nerekwa umukuru wa Kiliziya gatolika aho yajyaga ashyira inote zamafaranga,atangira kuhashyira ibiceri,mbaza uwanyerekaga nti,biriya bisobanuye iki ko ntabashije kubimenya?

Maze nawe aransubiza ati,mwana w’umuntu,dore bsobanura yuko wa Malaya ukomeye cyane wasambanije amahanga yose kubera ubutunzi bwe,ndetse abami bamwe bakemera kumukorera kubera ubutunzi bwe,wibuke yuko wahanuye yuko Uwiteka agiye kwisubiza ubutunzi bwe.

Nuko rero ibyahanuwe niko bimeze kandu ninako bigiye kugenda ubutunzi bwa kiliziya gatolika bugiye kongera kugwa kugirango imbaraga zabo batwarishaga amahanga igitugu zibashe kugabanuka uko niko Uhoraho avuga.Dore isi yose izatwikirwa n’umwijima kandi abatari mu Mwami kazaba ababayeho kuko Uwiteka azakubera urumuli akakumurikira kugirango nawe iubashe kumukira isi yose kugirango ibyasezeranijwe bibashe gusohora uko niko Uwiteka avuga.

EuroDore ntakabuza isi yose igiye kwinjira mu mwijima mwinshi cyane kandi abakiranirwa bazarushaho ukiranirwa ndetse nabakiranuka bazarushaho gukiranuka kuko uko ari ko Uwiteka yategetse akabivugira mukanwa kabaagaragu be nubwo hashize igihe kire kire abantu batabyitaho ariko kuri wa munsi ubwo bazagwirwa nicuraburindi ry’umwijima bazavuga ko umuhanuzi yarabarimo uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uhoraho ubabwire uti nimushake mu maso h’Uwiteka mudafite igihunga kuko yumva gusenga kwanyu,kandi ntimutinye ndetse ntimugire ubwoba kuko Uwiteka ariwe Mana yanyu yaremye ijuru n’isi.Dore nd’Uwiteka Imana wibifite imibiri byose mbese hariho icyananira?Yeremiya 32:27 nimuhumure nzibyo nzabagirira ko ar’ibyiza naho byaba bikomeye jye nd’Uhoraho nzabihindura mbigire byiza kubakiranutsi nzabitaho nzabatabara mu makuba yugarije isi mwe kugira ubwoba ngo bubaherane ahubwo mukurikire ijambo ryanjye mbagezaho rya buri munsi kugirango mutagwa isari kuko iki gihe ar’igihe cy’ubuhenebere cyuzuyemo integenke nyinshi cyane ariko uzaba intwari azahagarara kigabo nanjye nzamwibuka kumunsi wa makuba agiye gutera isi yose icyo gihe ijijsho ryanjye rizaba riri kubakiranutsi gusa kuko ntawundi nzaba ndeba ngo adahutazwa uko niko Uhoraho avuze.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments