Home News Ijambo ry’Umwakagara riraca amarenga!Y’ibigiye kubaho murwagasabo!

Ijambo ry’Umwakagara riraca amarenga!Y’ibigiye kubaho murwagasabo!

0

Ijambo ry’Umwakagara yagejeje kubaturage uyu munsi ubwo harahiraga Claire Akamnzi umuyobozi (RDB)na Dr.Richard Sezibera SENATOR,Jean Bosco Mutangana umushinjacyaha mukuru,hakaba na Richard Muhumuza akaba umucamanza murukiko rw’ikirenga,Pro.Shyaka Anastazi umuyobozi mukuru kurwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB,Dr.USTA KAITESI.

Umwakagara yumvikanye avuga amagambo yuzuyemo ubwoba bwinshi ku buryo byateye abanyarwanda kwibaza aho bava naho bajya,nubwo Umwakagara yababwiye yuko ngo bazi aho bava naho bajya!Ariko ntabwo yatinyutse kubwira abanyarwanda icyerekezo cyaho bajya usibye we wenyine niwe uzi icyo cyerekezo kuko gishobora kuba cyiza cyangwa cyibi kuko ntawe yigeze abibwira.

Aya magambo ya yavuze nyuma yuko amaze igihe ahiga higa amakuru aturuka mu batavuga rumwe nawe,akayabura.Yabwiye imbwirwa ruhame yuko ngo bagomba gushakira abanyarwanda umuteka kuneza no kungufu.Muyandi magambo,bazashakira abanyarwanda umutekano kuneza no kunabi.

Bisobanuye yuko hariho amakuru atari meza ajyanye n’Umwakagara nabambari be,hamwe nagatsiko ke,kabicanyi ka FPR,mu mvugo ye,hamvikanyemo amagambo ashingiye kubwoba bw’ibirimo kumubaho ariko akaba adashobora kuba yahishurira abanyarwanda imigambi ikomeye yabatavuga rumwe na leta ye ilimo gutegurwa kugirango akurwe kubutegetsi.

Ariko kumva ururimi rw’ikinyarwanda,bashobora kumenya uko gahunda zirimo kugenda ukurikije amagambo Umwakagara yavuze!Biragaragara yuko amazi yaba amaze kugera iwandabaga,kandi akaba amazi amaze kumenaka ku buryo adashobora kuyayora(Maji ya kimwagika,hazoleki) ngayo nguko iby’Umwakagara bibaye umuti wa mprezayo.

Ikigaragara ni uko uyu mwaka hashobora kuzaca uwambaye!Kuko uko iminsi yagira imbere ninako ukuli guhishwe kugenda kwigaragaza gahoro gahoro uko politike nyarwanda igenda yisubiramo mu mateka yaranze igihugu cy’uRwanda nabanyarwanda muri rusange.Bivuze ngo abanyarwanda bakwiye kureba kure kugirango bakize ubugingo bwabo.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar