HomeNewsIherezo ry'ubwenge bw'isi,nirihe?Niba atari ukurimbuka!!?

Iherezo ry’ubwenge bw’isi,nirihe?Niba atari ukurimbuka!!?

Uhoraho Uwiteka Imana yanjye,reka ngushime mu gitondo cya none,kuko ujya ukura ku cyavu ukucaranya nibikomangoma,ufata udakwiye ukamugire ukwiye,ugafata abibwira ko bakwiye ukabahindura abadakwiriye mu isi ya bazima.Nyamara ibyo byose barabireba bakabyirengagiza kugirango baburizemo amashimwe yawe.

Ariko jyeweho umugaragu wawe sinzabura gushima Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,yaba ni njoro cyangwa kumanywa yihangu.Nzagushama muruhame ku karubanda amahanga yose abyumva kandi abireba kugirango inkozi z’ibibi zimenye yuko hariho Uhoraho Imana yo mu Ijuru ijya ica imanza zitabera iteka niteka ryose amen.

Reka ngushime kuko wampinduye umuzindaro w’Uwiteka Nyiringabo avugiramo imigambi ye,maze abatuye isi yose bagahuruzwa no kuza kumva imiburo y’Uhoraho Uwieka Imana Nyiringabo.

Nubwo hari benshi barwanya imiburo yawe,ariko kandi hariho inzovu zimaze kumva no kwemera imiburo yawe,ndetse ntabwo ari inzovu gusa,ahubwo hamaze kuboneka agahumbi kamaze kwigaragaza imbere ya mahanga ko bumvise icyo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yavauganye n’umugaragu wawe Ainesha Serrah.

Umugaragu wawe ijwi ry’Urangurura mu butayu,bwenge ndahamagarira bose kuza kumva imiburo y’Uhoraho mu gihe cy’umugoroba gisa niki?Kugirango abanyabwenge bafite inkomoka yo gukiranuka bamenye icyo Umwami wo gukiranuka yasize avuze!Kandi nubu akomeje kuvugana namahanga ategurira Umwami wa bose Uhoraho data wa twese wo mu Ijuru ngo bamenye ubwiza bw’ubwiru bwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Hari benshi bifuje ibi,ariko ntibigeze babihabwa kuko batari bari mu mugambi wawe kuva cyera yuko bazakoreshwa ibikomeye n’ukuboko k’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Niyompamvu ishyari ribarya mumitima yabo,bibwiye yuko bakwiriye,ariko mu nyuma baje kumenya yuko badakwiriye ubwo wahamishaga guhamagaza umugaragu wawe wera ukamushinga gukiranuka,no kumenyesha amahanga umwaka wo guca imanza zitabera w’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ndashimira databuja,Uwiteka Imana yanjye,kuko wahinduye ibidahindurwa,ukabigira ibihindurwa imbere yamahanga,ugafata abadakwiye,ukabagira abakwiriye,nubwo birengagiza ko hari icyo wakoze,ariko imitima yabo ibihamisha indimi zabo bavugisha amagambo akakaye avanzemo nubugambanyi bahora bashaka gukorera umugaragu wawe uhora urindisha ukuboko kwawe gukomeye!

Bahora bivuga ibigwi bikomeye,ariko se ababyumva banganiki?Bigaragaza ko bakwiriye,ariko ugahamisha ijambo ryawe yuko badakwiye ubinyujije mu mugaragu wawe wakunze kuva kera isi itari yaremwa.

Ibyo bajya bibuza kubumva ngo,bidahamanya nimitima yabo,ndetse bakagerageza kubirwanya ngo berekane yuko bihabanye namahame remezo yabatuye isi.

Ariko uko babirwanya nawe niko urushaho kubikomeza ndetse ukabishimangira,babona bibananiye,bakabishakira andi mazina kugirango barusheho kwisobanura aho basobanye ngo isi ikomeze ibagirire ikizere.

Usibyeko twaje no kubimenya yuko nubwo barwanya ijambo ryawe kumanywa izuba riva,bivugwa ko ngo hariho abajya biherera bakajya akwihishwa mu mwijima bagasoma iby’ijambo ryawe ngo bitamenyekana yuko ari abigishwa bijambo ryawe Serrah.

Ndagushima ko wahishuye ibishwe,maze indryarya,nabibone,nabishyira hejuru,bose wamaze kubashyira ahabona bagaacirwaho iteka nijambo ryawe kuko batageje nkuko bari bakwiye kugeza!

None basigaye birirwa bavuga ibigambo bitagira agakiza,ahari bibwira yuko byanyeganyeza ijambo ryawe ry’ubuhanuzi wanyujije mu mugaragu wawe AINESHA,ariko ibyo bigambo bijya biza byamugeraho bigahinduka nkurubura rumanutse ruvuye mu ijuru rukikubita hasi kw’isi,rugahita rushonga.

Hari ibintu byinshi bitangaje bajya birinda gutekereza,ntabwo bashobora kureba ibyo waremye,uburyo buri kiremwa wagihaye ubwenge bugitunga.

Kandi igitangaje,buri kiremwa kizi umwanzi wacyo wakomotse ku cyaha cyakozwe n’umwana w’umuntu,ubwo yangaga kumvira ijambo ry’Uhoraho ushobora byose.

Kandi buri kiremwa cyose gifite ikigabo nikigore,kandi igitangaje buri uko bisangiye ubwoko,biraziranye.None se ninde wabihaye kumenyana ko bifitanye isano kandi ari nta shuli byagiyemo?Ninde munyabwenge Wabasha gusobanura ibi?!

Ariko muzageza ryali kwirengagiza,no kwigira nk’aho mutazi imilimo y’Uhoraho itangaje yakoreye mu isi yabazima?Ariko se niba mudashobora kumenya ibara ry’amazi y’inyanja,ntimumenye inkomoko y’Inzige,ntimumenye ububiko bw’umuyaga,ahubwo mukirukira “JOSE LUIS DE JESUS”ngo niwe Imana yaremye ijuru nisi!

Kandi nyamara inkomoko ye muyizi,kuko nawe arabyivugira yavuzwe mu ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ryahanuwe na bahanuzi.Ubwo se ubumana bwe bushingiye kuki?Nimba kugirango abeho byaarabanje guhanurwa,Kandi nyamara icyo gihe Uhoraho yarariho ninawe washyizeho urufatiro rw’isi n’ijuru.

Ahaaaa nzaba ndeba ibyanyu,kuko amaherezo yabyo,ari mu muriro utazima,mwebwe ubwanyu nimwe mwongeramo inkwi namavuta yamazuku azabatwika kumanywa yihangu.Umwami David,yavuze ibyanyu neza ati,muri imana,ariko muzapfa nkumwe mubakomeye b’abana b’abantu.

Nanjye nongeye kubivuga,kandi ndabisubiramo neza nti,muzapfa nk’imana zitagira ubugingo,kandi kurimbuka kwanyu kuzaba guteye ubwoba cyane.Uwabaha kuzabireba uko muzaba mcyurimbuka,ibyago byanyu,ntabwo kwihana kuzaba kukiriho ngo,ngo mubashe kurokora ubigingo bwanyu maze mwemere ibyo mutemeraga.

Ahubwo muzaba muciriweho iteka,kuko mwanze kumvira iyo ivugira mu isanzure ry’ijuru,maze muyihindura inyantegenke,kandi ariyo yahanze mwebwe mwese ikabaha n’umwuka muhemeka mwarangiza muti Imana niki?Kandi ibahe?Nimba ibaho nize iturimbure tuyirebe!

Nimuhumure ibyo mwifuza muzabibona,kandi ntabwo Uhoraho ajya abatindira,azabikorera ku isaha,ndetse azarekana gukiranuka kwe kw’ibihe byose nubwo hashize ibihe byinshi,ntazabura kubisobanura kubatijijisha ngo bamenye yuko akiranuka iteka ryose amen.

Yari Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,yabasuhuzaga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments