HomeNewsIgiti cy'umuvumu kiraguye,kubera kubemba!

Igiti cy’umuvumu kiraguye,kubera kubemba!

June 09th ,2015 njyanwa mu iyerekwa nerekwa igiti cy’umuvumu giteye haruguru y’ubutayu bugufiya,maze mbona icyo giti cy’umuvumu cyarumye amababi gitangiye kuma amashami yacyo,ni uko nerekwa abakagara batangiye kurura cya giti ngo bajye mu mashami kujya kukiguyaguya bagisukire amazi barebe ko cya kongera kubobera kigatoha amababi yacyo ariko biba iby’ubusa kuko cyari cyaramaze kubemba mu mizi yacyo.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu reba hirya gato urabona ikindi kimenyetso cy’ubuhanuzi,ndareba maze kwitegereza neza,mbona har’ikindi giti kinanutse kirimo guhuhwa n’umuyaga nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti hunga wigireyo gato kuko uwo muyaga ugiye kukigusha kuko igihe cyacyo cyo kurimburwa kirasohoye

Aho munsi ya cya giti cy’umvumu hari umwana w’umukobwa wagumiwe utararongorwa w’umusinzi cyane maze uwo mukobwa ndamubaza nti ese urakijijwe?Aransubiza ati yeee,ndamubaza nti ko mbona usa numusinzi aransubiza ati nibyo ndasinda ariko nkanasenga

RwdNdamubwira nti rero ntabwo urakizwa ukwiye gukizwa kugirango Uwiteka agukize ubwo businzi,aransubiza ngo bizaba biza gahoro gahoro,ni uko mva ahongaho maze ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,mwana w’umuntu biriya ubonye waba ubizi icyo bisobanura?

Ndasubiza nti Oya! Rirambwira riti,kiriya giti cy’umuvumu n’imbaraga zo guterekera zikoreshwa n’umwakagara muri cya giti kitwa umuvumu kiba mu murera cya kindi Pastor Deo wo muri Eglise Vivante yakozemo umushinga agahabwa amafaranga menshi dore cya namuhaye kuba kumiseri mukuru muri leta y’umwakagara

Kiriya giti cy’umuvumu nicyo abategetsi bo muri gakondo bagiye bishingikirizaho ngo gitanga imbyaro,umugisha,ubutegetsi,inka nibindi,nyamara igihe cyacyo kirageze ngo kirimburwe kuko cyamaze kubemba mu mizi yacyo kandi cyamaze kuma ibibabi ndetse namashami yacikaguritsemo kabiri

Kiriya giti gisobanura ubutegetsi bw’umwakagara hamwe na leta ye,abantu benshi bakorera munsi ya kiriya giti wabonye cy’umuvumu ndetse na wamukobwa wabonye bisobanura amadini yo muri gakondo yose akorera munsi ya kiriya giti cy’umuvumu agasambana nacyo ndetse bagasangira n’inzoga

Niyompamvu uriya mukobwa wabonye asa numusinzi kuko idini ryo muri gakondo ryamaze gusinda ibyisi kandi ryamaze kwivanga n’Isi ntabwo watandukanya isi na politike,hanyuma cya giti kindi kitagira ubwoko wabonye kinanutse kirimo guhuhwa numuyaga nil eta ya Pierre Nkurunziza yarangije igihe cyayo,ubu ubutegetsi buriho ntabwoko bugira kuko atagifatwa nk’Umukuru wemewe n’amategeko kuko yanze kuva kubutegetsi ariko uriya muyaga wabonye ugiye kumuhirika ave ku ngoma akorwe nisoni

Ni mva aho ngaho njyanwa mubutayu bugufiya mbona abapastori bayoboye utudini duto duto,bari mubutayu barimo gukina inkinamico udukino dusa nutwabana bato,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu bariya ba pastori wabonye bayoboye utudini duto,nibanyamujya iyo bigiye kuko batazi icyatsi nururo ibyo babwiwe nibyo bakora ahubwo nabo usanga baharanira kumenywa na cya giti cy’umuvumu aho guharanira kumenywa n’Uhoraho

None dore bishyize mu butayu nyamara kuzabuvamo bizabagora kuko bitazaborohera,ahubwo bazabugwamo,dore bemeye guterwa urushinge rwabadayimoni kugirango abazimu bakorere mu mibiri yabo nabo baremera nyamara bazi neza ko uyu mubiri udakwiye gukorera abami babiri

Nkurwa aho njyanwa kumusozi mure mure nerekwa Intama ifite amahembe mare mare irimo kurwana n’ihene nayo yarifite amahembe ayisumba mare mare cyane birarwana hashira umwanya mwinshi maze mbona ya Ntama inesheje ya Hene,ni uko ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu waba wasobanukiwe ibyo weretswe?Ndasubiza nti Oya,arambwira ati,iriya hene isobanura umwuka w’ikinyoma urimo kurwanira kumusozi w’Uwiteka n’Umwuka w’Uwiteka Imana

None hanura uvuge uti,dore umwana w’intama aranesheje abakiranutsi babonye agahenge kuko ukuri kwa kristo kugiye gushyirwa ahagaragra kukagira ijambo mu mitima yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore abayita abashumba bayoboye ubwoko bwanjye bavuga ko bakora umurimo wanjye ariko igitangaje bajya kubwiriza bakivugira amateka n’imigani yabakera nyamara bibiliya barayifite ariko ntibayisoma

Basigaye noneho bajya kubwiriza badafite bibiliya bajya kubwiriza bagerayo bagatira bibiliya bagasoma aho babonye hose hajyanye nibyo bifuza bagahita bavuga iryo jambo nyamara batazi uko risobanura bakivugira ibibaje mu mutwe bakarangiza umuhango bahita bigira mubucuruzi bwabo umwanya bari bamugeneye bakawuha korali ikaririmba ibyo nayo itazi ubwo bakarangiza umuhanga bakigendera bakavuga ko bavuye kumurimo w’Imana.

Mwana w’umuntu babwire uti,igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo buri muntu agiye guhemberwa imirimo yibyo yakoze kuko imirimo bakoze izageragereshwa umurimo kugirango imirimo yabo igaragare yuko yabaye iyukuri cyangwa itari iyukuri uko niko Uwiteka avuga

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments