HomeNewsIgiti cyagiyemo nkongwa kirabemba none kiraguye!

Igiti cyagiyemo nkongwa kirabemba none kiraguye!

Aug 27,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kuramburiwe igihugu cy’ibabylon,maze ijambo ry’Uhoraho Imana ya bakiranutsi rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Immana yawe Nyiringabo,agiye guhana bikomeye cyane igihugu cy’ibabylon kubera ibihakorerwa kandi bakabikora mu izina ry’Uwiteka Imana yawe nyamara ari ntayo bagira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona mfite inzu mbamo,ndetse mfite nindi naguze zose ziri kumuhanda nyabagendwa wa kaburimbo.Mbona haje umugabo umwe yari yaje kugura iyo nzu naguze asanga namaze kuyigura.Mbona abagore benshi(Abarozi Kazi) bateraniye aho kumuhanda bazanywe no kureba iyo nzu itari igitangaza kuko yari inzu isanzwe ariko mbona byabahagurukije cyane baza bashaka ndetse yuko twaba ninshuti (ubusabanyi)kugirango bazabone uko binjira muriyo nzu(Amasezerano)

Babonye yuko bananiwe kugera kumigambi yabo,nibwo batangiye kuvuga ibigambo byo gusebanya bibi,maze ndabasubiza ngo”twebwe tuyoborwa n’umwuka w’Imana,kuko tuvuga kandi tukigisha Imana twabonye bitari amagambo.Ubwo ako kanya ndabwirwa ngo mwana w’umuntu dore inkozi z’ibibi ziraguhiga ariko zarakubuze ubu rero zigiye gushaka uburyo zizagusebya kugirango zikwangishe abantu ariko ubanza bitazabahira cyangwa ngo biborohere uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona igiti cyagaye amashami ariko hagati kugishyitse cya cyo,hari harabembye cyangwa haramunzwe.Nta bwo cyari kirekire nkuko mu myaka yashize cyareshyaga,ahubwo cyari cyarabaye kigufiya gisigaranye nka kimwe cya kabiri(ubutegetsi)maze nkomeza kwitegereza mbona kigenda kigoroma gahoro gahoro kubera ko cyabembye.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingoma y’umwakagara irarimbutse,kandi dore agiye gushyiraho leta nshya yuzuyemo abagome nabatindi  nabicanyi kandi ubwo butegetsi nta mizero bufite yo kuzakomeza ingoma kuko NKONGWA yamaze kwinjira muribwo ku buryo bugiye guhuhwa numuyaga bugahirima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Nerekwa umugisha mwinshi cyane utubutse wamaze gutegurwa n’itegeko ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,kora vuba vuba cyane urangize gahunda z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango winjizwe mu isezerano wasezeranijwe n’Uwiteka Imana yawe kuko igihe cyawe cyarangiye kandi gihumuje maze Uwiteka akujyane aho yagusezeranije niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa abadayimoni bajya gusa ni NKA ariko atarizo,mbona bafashe umuhanda nyabagendwa bashakisha ubutayu binjiramo ngo bahunge uwo muhanda wa kaburimbo(inzira yukuri)maze bakomeza kugenda inzira ndende cyane ku buryo ntabonye iherezo ryabo.Ariko izo nkozi z’ibibi zagendaga zigaragaza integenke.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni baciriweho iteka,abo nibo barinyuma yikinyoma kugirango barusheho gukomeza ubutegetsi bwa Satani bwitwa repubulika none baciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona MIKE SONKO wahawe kuyobora umurwa mukuru w’ibabylon SHUSHAN,aryamye hasi agaramye alimo kuvuga uko bagiye kuzamura imisoro[tax]maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,nta bwo SONKO azayobora uwo murwa nubwo bamushyizeho kungufu hanakoreshejwe uburiganya kandi abaturage b’ibabylon bagiye kugira ubuzima buzi cyane kuko abayobozi bicyo gihugu bagiye kuzamura imisoro yindegakamere kugirango bagaruze amashilling menshi cyane bakoresheje mu matora yumukuru w’gihugu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa icyifuzo cyatanzwe na leta ya bega basaba UN gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda,maze mbona imiryango yigenga irengera uburenganzira bwa muntu,ihamagaza Gen.Kayumba Nyamwasa kwandika urwandiko rusaba UN kutemera icyifuzo cya leta ya began go ntibakureho ubuhunzi kuko biri mu nyungu za leta ya gatsiko kabicanyi ba FPR bafashe ubutegetsi bamennye amaraso ya baturage niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona iidni rya Evangelical Restoration Church ricikamo ibice bice kandi mbona urubyiruko rushize muri urwo rusengero bagenda bshakira ayandi masinagogi yabafarisayo bigiramo ngo kuko ERC kuribamo ari nta cyo bibamariye usibye gukiza abayobozi baryo bakuru.

Igihe cyiryo sinagogi kikaba kigeze ngo ricirweho iteka nijambo ry’Uhoraho Nyiringabo.Bwirwa abahasengera uti,iyo sinagogi kuba muhasengera ntabwo bizababuza kurimbuka kuko mukorera kandi mugahesha imbaraga zikinyoma zikorera muri iryo dini riyoborwa numwuka wuburiganya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ngura ballan yimyenda ya chagua [3] yarifunze neza cyane,nyitwara murutare aho ncumbikiwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka yanjye rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho agushyize imbere imilimo [3] ugiye gukora vuba byihuse kugirango asohoze ibyo yagusezeranije niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abantu bakunda kandi bakanywa FANTA ya COCA COLA banga kuyireka kandi bazi neza yuko itera uburwayi bwa CANCAR,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abana b’abantu baragoye cyane,bazi neza ko icyo cyo kunywa cyuzuyemo uburozi butera uburwayi bwaburiwe umuti none bakaba baciriweho iteka n’Uwiteka Imana kubera kutumvira niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’Uhoraho zihishe mu ngabo za bega KDF,RDF,mbona bafite kwizera kudatezuka ku ijambo ryo kwizera Uhoraho Uwiteka Imana yabo.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,burira izo ngabo uzibwira ngo,uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga,azi kwizera kwanyu kandi azi ni ntambara muhura nazo,nuburyo Umwakagara abatoteza cyane ashaka kubaca ibihanga,ariko mukomeze kwizera kwanyu kandi ntimuzatezuke ku nshingano zanyu kuko Uhoraho Uwiteka Nyirngabo agiye kubatabara vuba bidatinze akazabereka gukiranuka kwe kuko mwiringiye izina rikomeye mwisi yabazima uko niko Uwiteka Nyirngabo avuga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments