Nk’uko twabibasezeranije,twongeye guhurira muri JOSHUA nyuma yo kurangiza igitabo cyo gutegeka kwa kabiri.Ubwoko bwa Israel bwavuye muri Egypt mu mwaka wa 1446 B.C kugeza 1280 B.C bageze muri Cannan mu mwaka wa 1406 kugeza 1240,abacamanza babayeho mu mwaka wa 1375 kugeza 1220.
Mwibuke yuko cyera babaraga baturuka hejuru bamanuka hasi.Nyuma yo kuvuka k’Umwami Yesu,Umwami wabakiranutsi,nibwo batangiye kubara baturuka hasi bajya hejuru.
Impamvu yinyandiko,namateka y’ubwoko bw’Imana bwa Israel.Umwanditsi ni JOSHUA akaba yarafatanije n’umutambyi Phinehas.Byandikiwe bande?Ab’Israel.Igihugu cy’Isezerano cyivugwa hano ni cyahoze cyitwa Cannan cyaje guhindukamo Israel akaba ari ryo zina Imana yahaye YAKOBO ubwo ahinduraga amazina ye asobanura umuriganya.
Abantu bavugwamo hano muri iki gitabo cya JOSHUA cyane ni JOSHUA,Rahab,Achan,Phinehas,na Eleazar.Ahantu havugwa cyane ni Jericho,Ai,Mount Ebal,Mount Gerizim,Gibeon,Gilgal,Shiloh,na Shechem.Abantu babaye intwari ni JOSHUA na CALEB.
Igice cya mbere havugwamo uburyo JOSHUA warumaze gutoranywa n’Imana,uburyo yayoboye ubwoko bwa Israel akabugeza I Cannan,agashyiraho abayobozi ubwo yaramaze kugera mu gihugu kandi imiryango yose akayigabanya igihugu buri wese agahabwa umugabane we cyangwa gakondo ye.
Ariko kandi hagaragaramo ko atigeze aha gakondo Caleb wabaye intwari inshuro ebyeri,nyuma yo gufasha ubwoko bw’Israel ntabwo yahawe umugabane we kuko atakomokaga ku babyeyi bombi umubyeyi umwe yari umunyegiputa.Nibwo yahabwa igice abanyaCannan bahungiye ho ngo ajye kubarwana naramuka abatsinze ibe gakondo ye.Uwiteka yabanye nawe kuko byari byaravuye mukanwa ku muhanuzi umugaragu w’Uwiteka Moses yuko azahabwa gakondo mu gihugu bagiyemo ubwo bari ikadeshi y’ibarineya.
Igice cya Kabiri havugwamo indaya Rahab uburyo yakijije intasi (Magigiri) nuburyo bamusezeranije yuko bazamukiza we numurango we.Bikerekana yuko Imana ishobora gukoresha umuntu wese Imana yishakiye mu gihe bibaye ngombwa yuko igirira neza ubwoko bwayo,cyangwa umuntu wayo.
Kandi iki gice cyigaragaza uburyo Imana yasezeranije Abraham yuko izaha ubwoko bwe igihugu nk’uko yabimusezeranije ninako yabikoze.Nyuma y’imyaka [430] igihe cyose uhawe isezerano rikomeye cyane bitwara igihe kinini kandi habamo ibintu bitandukanye kugirango ribashe gusohora kubugingo bwawe.
Ikindi ni uko iyo uhawe isezerano,umwanzi ari we Satani akurwanya cyane yivuye inyuma kuko ahora arwanya ijambo ry’Uwiteka kugirango ariburizemo.Ariko iyo ugendeye mu nzira z’Uwiteka,ugahangana na Ssatani,byanze bikunze urangiza utsinze urugamba kuko Uwiteka ari we ukuneshereza.
Itangiriro 12:1-3,itangiriro 15:16,itangiriro 17:7-8,KUVA 33:1-3,Gutegekakwa kabiri 4:5-8,Gutegeka kwa kabiri 7:1-5,gutegeka kwa kabiri 12:2 ibyo bice byose ubasha gusangamo uburyo Imana yagiye ikorana na bantu bayo nuburyo yabahaye sezerano ryaje gusohora batakiriho rigasohoza ku bana babo.
Niba nawe urumwe mu bantu bubaha Imana,kandi ikaba yaraguhaye isezerano hariho ibizasohoza ukiriho,hariho nibisohoza ku bana bawe.Bityo bakazamenya yuko wubahaga Imana bikazatuma nabo bubaha Imana.Ariko byose bizaterwa ni uko uzabarera ukabakundisha Imana yawe.
Igice cya gatatu havugwamo uburyo bambutse JORDAN ndetse no mu gice cya KANE hakavugwamo uko bashyizeho ikimenyetso cyo kutazibagirwa uburyo bambutse umugezi JORDAN kandi kikazaba ikimenetso kizabahuza na bene wabo bari basigaye mu misozi y’ILAMODI Y’IGALEYADI kuko babonye ari igihugu cyiza cyatungirwamo amatungo bari bafite bakuye mu giputa nayo bagiye bannyaga abanzi babo nibwo basabaga umugaragu w’Imana JOSHUA ko bashyira amatungo yabo namagore babo muri icyo gihugu hanyuma bagakomeza urugamba bagafasha abatarabona gakondo bazarangiza urugamba bakazagaruka kureba imiryango yabo maze JOSHUA arabibemerera.