Home News Igipolice cy’umwakagara kigiye guhura nakaga na serwakira y’umuriro!

Igipolice cy’umwakagara kigiye guhura nakaga na serwakira y’umuriro!

0

25th Nov,2015 Nsubizwa mu iyerekwa maze mbona ama modoka (2) yo mu bwoko bwa BUS aho zihagaze zitegereje abazitwara kugirango baze kuzitwara(umurimo) w’uburyo bubiri.Nerekwa ko ziparitse murutoki(Gakondo) y’Uwiteka Imana.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira mwana w’umuntu,dore umurimo uragutegereje kugirango uwukora,none saba Uwiteka akongere imbaraga kuko umurimo ari mugari ariko abasaluzi bakaba ari bacye cyane uko niko Uwiteka avuga.

Ako kanya nerekwa inkozi zibibi zihise zikora inama ngo bangirire nabi kandi babanze kohereza imyuka mibi nk’uko bajya bagenza mbere yuko bajya kurimbura ubugingo bw’abantu b’Imana.Nuko nerekwa bongera kohereza imyuka mibi yimvange irimo ubukene no guhagarika amasezerano y’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Maze ijambo ry’Uwiteka Imana rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abakiranutsi bose bakore amasengesho kugirango muburizemo izo mbaraga z’umwijima zishaka gusenya umurimo w’Uwiteka ugeze ahashimishije nubwo umwanzi adasiba kugambanira uwo murimo.

Ubwo izo nkozi zibibi zimaze kubona yuko zitahuwe kandi zigiye gushyirwaa ku karubanda zihita zijya gutera umulinzi mukuru wa masezerano ngo zimugirire nabi,ariko nabwo zigezeyo zisanga Uwiteka yahitambitse ziburizwamo.

Naho zibonye yuko ziburagijwe zigaruka iwanjye noneho zihindura intambara zizana umwuka w’igisuzuguriro nzibwira yuko navuye mu butayu ndi ku nkengero z’ubutayu ntegereje serwakira ngo ize inkure ku nkengero z’ubutayu maze mbe nsezeye ubutayu burundu.Ibyo zibonye yuko bizinanaiye zihindura intambara zohereza umwuka w’ubusambanyi maze nabo nzibwira yuko ngiye gushyingirwa na none ziburizwamo zibura icyo gukora!

Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,inkozi zibibi zagize ubwoba bwinshi cyane kuko zibona yuko ugiye gusohoza mu masezerano none ziri gukora ibishoboka byose ngo zikubite hasi umurimo w’Uwiteka ukora,ariko uhumure kuko Uwiteka akulinze nk’uko alinze umusozi w’Isiyoni uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ko abanyagakondorero bagiye guhura nakaga kihuse kandi gakomeye,mbona barimo kurya IBIGOYE bivanze NIBIGORI ndetse hamwe n’impungure kandi uwabagaburiraga yabibahanaga agahimano mbona bavangiwemo nibitoki bitekeshejwe ibishishwa ariko ibyo babinye kubera isengesho ry’Umuhanuzi naho ubundi ntabwo nabyo bari kubibona maze ijambo ry’Uwiteka Imana rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyagakondorero binjiye mu igeregezwa kubera batumviye ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi bananiwe kuyizera none baguwe gitumo uko niko Uwiteka avuga.

Burira abakiranutsi aho bari hose ku isi kugirango basenge kandi biyiririze kubera ubupfapfa bwa beneso kugirango amasengesho ya bera abashe kubaramira naho ubundi karabaye kandi bigushije ishyano kuko babaye abanyantegenke bananirwa kwiringira ijambo ryavuzwe nabahanuzi ndetse bakarihanura ahubwo barihindura inkuru zo kwiganirira nyamara dore imvuya hanuwe yaguye igihe cya NOAH iraguye kandi ntawuzi igihe izahitira none abafite imitaka nibayifungure kandi abatayifite nabo bayisabe niba bigishoboka kuko batize gusaba imitaka kugirango batanyagirwa uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ndi mu nzu(igihugu cyangwa amasezerano)iyo nzu yafungiranye(kudasohoka mu gihugu(mu nzu hari hacukuwemo igisima cya mazi)ibibazo(Nuko mbona ayo mazi agera murukenyerero)nkomeze kuyagendamo kugeza igihe nafunguriye wa muryango nsohoka muri ya mazi(Gusohoka mu gihugu)

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye gusohoka mu gihugu,ikozi zikibi zaragambanye kandi ziracyagambana ndetse zitegiye gukora ibinyuranye n’ubushake bw’Uwiteka Imana yawe.Ariko iyo migambi yose bakora,dore nd’Uwiteka wibifite umubiri byose mbese hariho icya nanira?Uko niko Uwiteka abaza Yeremiye 32:27

Nerekwa igipolice cy’umwakagara ko kigiye guhura nakaga gakomeye cyane kuko kuva aho cyabereye kigiye kurwana intambara ikomeye cyane y’umwakagara igiye kumukura ku ngoma.Nerekwa umupolice witwa Gelbert wakoreraga kumuhima mbona afite ubwoba bwo kujya kurugamba kuko atizeye intsinzi maze ijambo ry’Uwiteka Imana rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igipolice cy’umwakagara gihuye nakaga ibyago n’amakuba kuko bagiye guhura na serwakira y’umuriro kandi nta numwe uzayihagarara imbere.

Nuko hanura ubabwire uti,wa gipolice we,kuki wemeye kujya kurwana intambara y’umwakagara kandi yaramaze gukurwaho amaboko?Uko niko Uwiteka abaza!Dore abazajya kw’itabaro bazahura ni kibatsi gikomeye cyane kuko harwana umutima hatarwana imbunda kuko urwana intambara adafite impamvu ntashobora kuyitsinda ariko urwana afite impamvu byanze bikunze arayitsinda uko niko Uwiteka avuga.

Dore umwakagara Uwiteka yamukuyeho amaboko kandi yamaze no gutanga ubugingo bwe mu maboko yabanzi be,none mwana w’umuntu,burira izo ngabo zigiye kumashana uti,kurwana muzarwana ariko ntimuzatsinda ahubwo muzashira kuko namahanga abahagurukiye intwaro zose umwakagara azakoresha ntabwo zizabasha kurwana kuko bagiye kuzica urwinyuma bazica intege none ninde uzahagarara imbere y’Uwiteka Imana ko ari we ugiye kwirwanirira n’umwakagara!?

Nuko rero uwagira ubwenge yaba yakuyemo ake karenge kandi kutizera kwanyu niko gutumye murimbuka.Dore ijambo ry’Uwiteka rimaze imyaka (7) riburira ubwoko bw’Uwiteka Imana kugirango mukize ubugingo bwanyu ariko mwarananiranye mukomeza gutseta ibirenge ariko noneho igihe cyageze intambara yinikijwe kandi igiye gutangira umurimo wayo nuko rero Uwiteka arakiranuka ntimuzamushyireho urubanza kuko aca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar