Home Inte'l Igikorwa cyo kugaragaza imbago zitandukanya u Rwanda na Congo kirakomeje

Igikorwa cyo kugaragaza imbago zitandukanya u Rwanda na Congo kirakomeje

0

Kuri uyu wa kane , hakomeje ibikorwa byo gushinga no gusibura imbago z’umupaka hagati y’u Rwanda na RDC . birakorwa hakurikijwe ikarita yo mu 1911 , harateganwa gushinga imbago 22 .

Ibi byatangijwe nyuma yaho , mu minsi yashize ibihugu byombi byateraga impaka ku mipaka rimwe hakaba n’abafungirwa mu kindi gihugu bashinjwa kwambuka imipaka bo bemeza ko bakiri ku butaka bwabo.

Ibi kandi byashyiriweho itsinda ryihariye rishinzwe gukemura izi mpaka , ku ruhande rwa congo Professeur Célestin Nguya Dila impuguke muri ministeri y’umutekano muri kongo ngo barangije kwitegura n’ibikoresho babigejeje muri kivu y’amajyaruguru nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga.

Yagize ati”ubu turi ku kibazo cyijyanye n’imipaka hagati y’ibihugu byombi aho hangomba kugaragazwa imbibe zaburi gihugu,itsinda ry’abatekinisiye ku ruhande rw’u Rwanda barahari iwabo natwe abacu tukaba turi kurebera imbibe zacu,ibyo nibiragira harahita hatagirw igikorwa cyo gushyiraho imbango zaburi gihugu,tukaba twazanye ibikoresho byo kubaka imbango 22 zizava kuri grande barriere zigere ku mupaka wa uganda,nyuma hakorwe ikarita yerekana imbibi zaburi gihugu hageho n’amasezerano asinywe n’ibihugu byombi nkuko byakozwe mu mwaka wa 1911, kuburyo hatazogera kabaho ibibazo hagati y’ibihugu byombi”.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar