Ntushobora kuba maneko utarumunyabwenge bwakavukire”YOU CAN’T BE INTELLEGENTY WITHOUT INTEREGENCE”uyu numwe mubahanga banditse igitabo kijyanye n’imikorere ya bamagigiri.Undi muhanga w’Umurusiya mu byazamagigiri yaravuze ngo,”kuneka n’intwaro ikeba ukubiri ifite amugi yombi imbere n’inyuma”.
Za maneko zikunda gushaka kumenya,ariko ntabwo zijya zita ntangiriro yamagambo zikoresha mu gutangira ikiganiro ‘Audience’or introduction’ ,ikindi gikomeye nuburyo za magigiri zirangiza ikiganiro zimenyekanye kubera yuko intangiriro yazo ziba zatangiye nabi’conclusion’ ibyo bigatuma byorohera umuntu kumenya ko yaganiraga na magigiri wari yaje kumugigira.
Igihugu cya Uganda ,n’uRwanda inzego za magigiri zikorwamo nagatsiko kababa bari kubutegetsi,yaba afite amashuri abiri ya primary cyangwa abiri y’isumbuye kuribo ntacyo bibabwiye!ahita ashyirwa mu nzego z’umutekano zishinzwe kuneka kumenya umutekano w’igihugu nyamara iyo urebye imikorere yabo usanga idafite ireme kuko imikorere yishyamba,niyo muri leta biratandukanye kure cyane.
Za maneko z’umwakagara yahaye akazi ko gukorera kurubuga rw’ikorana buhanga,usanga imikorere yazo igayitse cyane,ubusanzwe maneko aba akwiye kwirinda kumenyekana mu buryo ubwari bwo bwose,ariko maneko z’umwakagara usanga zidatinya kwerekana imikorere yazo mu mivugire no mu mikorere icyo gihe iyo bigenze gutyo akazi kaba gapfuye ntushobora gukomeza kuneka uwo wifuzaga kuneka.
Kuba ushobora kubona amakuru y’intangiriro ntibisobanura yuko ayo makuru aba aramakuru y’ifatizo,ubusanzwe leta y’uRwanda ifite agasanduka kitwa BLACK BOX AKO GASANDUKA KAGENERWA INGINGO Y’IMARI YABURI MWAKA. Gashyirwamo amaranga yo kugigira abanzi bigihugu,ariko muri iki gihe abanzi bigihugu bahindutse abatavuga rumwe na leta muri politike,ubusanzwe iyo bavuze umwanzi w’igihugu nushobora gutera icyo gihugu Atari umunyagihugu.
Ariko kubera politike ishingiye kunda nini ,usanga muri iki gihe abanzi bigihugu arabatavuga rumwe n’ubutegetsi buba buriho.Nguwo umurimo wazamagigiri zo murwagasabo n’izumwana w’umusita.
Aba bamagigiri usanga mukubashyira muri iyi serivisi,bakagombye kubanza gukora igenzura kuri buri umwe baba bifuza gushyira muri uwo murimo,kureba blood group line,kureba characteristics z’umuntu bifuza ko akora uwo murimo,kureba options cyangwa facurity yakoze muri kaminuza kuko hari izijyanye nuwo murimo
Umuntu wize philosophy,cyangwa sociology,ng’uwo muntu umugereranye nuwize imibare Mathematics cyangwa pharmaceutics nibindi tutarondora,aha rero niho ibintu bipfira kuko batwara umuntu bakamushyira muri training ya amezi (6) yarangiza akaza yitwa maneko espionage
Agahita ashyirwa kurubuga agatangira kuneka ahanini akazi kaba magigiri kananizwa no kubima amafaranga kuko magigiri ubusanzwe ntaho atagera kubera ko aba afite amafaranga,ariko kubera abayobozi bakuru ariho nabo barira babakoresha nabi bigatuma akazi kagenda nabi bikazamba niyompamvu usanga ko bakuresha kwica umuntu kubera information baba batanze ziba zitanye nukuri kuwo ugiye kwicwa.
Gukora umurimo wo kugigira ushingiye kunzangano ntabwo bishobora gufasha leta kugera kumutekano urambye kuko uwo wohereje kuneka iyo amaze kumenya ko uwo wamutumye kuneka ubusanzwe mwangana ntabwo ashobora kubona amakurunyayo y’impamo kuko ibyo akora byose biba bishingiye kuri rwa rwango aba yaramaze kumenya kandi bituma yiyorohereza akaguha amakuru Atariyo kuko yamaze kumenya neza yuko mwangana
Kuri we rero bimworohereza akazi ko gushaka amakuru makeya akayongera kuri yamakuru aba asanzwe azi ari hagati yawe n’uwo wamutumye kuneka bityo agafata umwanzuro bigatuma wowe umuyobora ufata icyemezo cyo kwica uwo muntu nyamara kwica atariwo muti.
Kuko iyo zihinduye imirishyo ukava kubutegetsi usanga uwo muntu ntaho mu gihuriye kuko icyabateranyaga ni uko wari kubutegetsi ukora ibitajyanye nibyo wakagambye gukora,ibyo ntibivuze ko mudashobora kongera kuba inshuti kuko buri gihe abantu bahuzwa n’inyungu
Urabona ko kwica umuntu ngo ni uko ashinze umutwe wa politike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwawe,nukwibeshya bikomeye kuburyo iyo uvuye kubutegetsi nibyo byaha bya mbere ushinjwa aho usanga ubuzima bw’uwari umuyobozi burangirira muri gereza cyangw akava kubutegetsi yishwe aho usanga agatsiko kose kajyana n’uwari umutegetsi mu gihe abo bari abakozi ba leta batakagombye gukurikiranwa cyangwa ngo kuva kubutegetsi kwa nyirubwite ngo bibagireho ingaruka
Ariko kuko batakoreraga igihugu ahubwo bakoreraga umuntu ku giti cye,usanga ariyompamvu bibagiraho ingaruka,igihugu kigahora mu ntambara zidashira aribyo bibayara amoko y’intambara ya politike.Uwabishobora yaba umunyabwenge akirinda ibi tuvuze haruguru ahari byazafasha za maneko z’umwakagara
Tekereza nkabanyarwanda bishwe naza maneko z’uRwanda z’umwakagara,igihe cyose azavira kubutegetsi ntagushidikanya yuko abakoranye nawe bazatabwa muri yombi,urabona ko batakoreraga igihugu,kuko gihugu gihoraho ariko umuntu ukiyobora ntabwo ahoraho ajayaho igihe kikagera akavaho hakaza abandi
Habayeho ubwami buvaho hajyaho repubulika itemewe namategeko,Kayibanda arayobora umunyenduga amaze gufata ubutegetsi ati,umututsi n’Inyenzi aho muzajya mu mubona mujye mu mwica, umukiga yaje gufata ubutegetsi nawe ati “UZI ICO NDI CO MWA!?”.Inyenzi ziraza zifata ubutegetsi nazo ziti “UNAJUA MIMI NI NANI?WEWE MJINGA UNAJUA MIMI?TUTAWAONGOZA MIAKA 50 hanyuma se nyuma y’imyaka 50 amaherezo yawe ntubona ko arangiye ?
None batangiye urugendo rwo gushaka aho barekera hasigaye iminsi mike abishe Col.Patrick Karegeya bagasanga umuryango we mubuhungiro mu gihe bo bazaba barimo kwitegura gusubira muri gakondo,abarashe karegeya wenda bafita amahirwe ko atakiriho hanyuma se abarashe Gen.Nyamwasa bazahungira hehe?ko nawe yabatanze akajya mu mahanga ahakiri kare bazahungira hehe?Urabona ko umwana w’umuntu buri gihe aribeshya
Nibaramuka bahisemo gusiribanga igihugu byanze bikunze harabazatsindwa hari nabazatsinda,nibaramuka se batsinzwe dore ko bishoboka 80%,bazerekera hehe?ahaa nzaba mbarirwa birabe ibyuya ntibibe amaraso kuko harahagazwe





