HomeNewsIgihugu cy'ibabylon,gicikamo ibice Kenyata atwara igice kimwe,na RAILAnawe atwara ikindi!?

Igihugu cy’ibabylon,gicikamo ibice [2] Kenyata atwara igice kimwe,na RAILAnawe atwara ikindi!?

Nov 15, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona mpanganye numuryango w’uwahoze ari ishashi yanjye,Mukandirima Murekatete Odette.Nerekwa bavuga amagambo menshi cyane kubera bari babonye umugisha w’Uwiteka Nyiringabo Imana nkorera,mbona bavuga amagambo menshi yo kwihagararaho kugirango bitagaragara yuko umukobwa wabo yari yarambereye umuvumo kubugingo bwanjye.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu, dore mu minsi micye cyane ngiye ku kubakira urugo,kandi nguhe umugisha nagusezeranije,kuko umufasha wawe azazana numugisha w’Uwiteka Imana ukorera Nyiringabo kugirango abakurwanije bose bamenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa nkora mbona nshyirwa kurutonde rwabagomba gukora ikizamini,ariko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari abantu bagushyize kurutonde rwo guhiganirwa umugisha ariko babikoze utabizi.

Nibo bagiye kugukorera ikizamini bateguye uzumva baguhamagara bakubwira ko watsinze kugirango umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa mbona inkozi z’ibibi zitegura inyama zokeje nizitetse(ubugambanyi bunyuranye)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,harimo gukorwa ubugambanyi bukomeye bwo gushaka uko bagucisha igihanga.Ariko ubabwire yuko barimo gushing umuhunda ku kirenge niko Uwiteka abivuze!

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona umu Pastor witwa Rudatsikira Alexander afata imodoka ya minbus(idini ayoboye) arayifata arayicurika ngo arashaka kuyikorera isuku akayoza yose uko yakabaye.Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umurimo mwene so yakoraga winjijwe mu butayu kugirango yigishwe buko bakorera Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa umugore ufite impano z’Imana asengera abantu muri gakondo ya bakiranutsi,ariko abo asengeye bagasubizwa barangiza gusubizwa bakamwibagirwa ndetse bagahunga bakajya gusengera ahandi kugirango atazababaza impamvu bsubijwe ntibahigure umuhigo bahize.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira ngo,abantu bose basengerwa n’umuntu w’Imana barangiza ntibamuheshe umugisha baravumwe!Kuko binyuranye nijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.Kuko umukozi akwiye guhembwa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bashyirwa mu myanya myiza batari balimo cyane imyanya ya ba magigiri,no mu myanya yabakuru bingabo kugirango bitegure intambara yihuse bagiye kurwana batizeye yuko abari muriyo myanya bazarwana intambara nkuko bikwiriya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa Gen.Nyamwasa yegeranya ingabo vuba vuba bishoboka kugirango umwaka utaha atangire intambara we n’Umwakagara kuko uguhiga ubutwari muratabarana uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za abega zigaburirwa ibiryo bifite imboga za mashu gusa,ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inzara imeze nabi cyane mu ngabo za abega.Mbese warya amashu ukabasha kumashana niko Uwiteka Nyiringabo abaza!

Nerekwa bene data bari mu butayu bwo hagati,bayoborwa n’umwuka wikinyoma ufite amabara [2] ibara ryigaju,nibara ryubugondo.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bene so bayobejwe no kutubaha no kutumvira umwuka w’Imana ugukoreramo.None umwuka wikinyoma wabajyanye mu butayu aho barimo kwigishwa kubaha umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ubucuruzi bwakorwaga na za magigiri mu gihugu cy’ibabylon bashakisha uko bakwica abantu batemera ubutegetsi bw’abega mbona buhomba basubizwa ibyo bacuruzaga nabari barabifashe ngo babagurire.

 

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hagiye kubaho ibihe bikomeye cyane mu gihugu cy’ibabylon kuko igihugu kigiye gucikamo kabiri maze abanyababylon bakamenya yuko mu Ijuru har’Imana ikiranuka uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa abanyarwanda bahunga gakondo ya bakiranutsi,ariko abahungaga bari abakene gusa gusa,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,inyamaswa yinyamakenga,ntiyicwa numututizi ariko inyaga guhanwa ntizizabura gukubitwa inkoni mubitugu uko niko Uhoraho abivuga.

Nerekwa manuka umusozi wubatsweho ishuri ryabatutsi,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibyari bikuruhije byose Uwiteka abikuyeho uko niko Uhoraho abivuga.

Nerekwa abega bategura inyama z’inkoko nizihene(ikinyoma gishingiye kuguterekera)ndabwirwa ngo mu minsi micyeya abega bagiye kohereza ubutumwa bwishushanijemo nk’ukuri.Ariko bizaba ar’ikinyoma uzabe maso cyane kandi wirinde niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona umurwa mukuru wose warabuze amazi,kandi ingabo z’abega zari zuzuye umurwa wose nta muturage winyagambura kubera intambara yaririmbanije niko umwuka w’Uhoraho Nyiringabo abihishuye uko niko Uwiteka abivuga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments