Amakuru aturuka kumuhanuzi Majeshi Leon,aramenyesha bene data bose bajyaga bifuza cyangwa basaba gusengerwa batataniye kumpande [4] z’Isi ndetse nabo muri gakondo yabakiranutsi,yuko guhereye mucyumweru gitaha azatangira gukoresha ikoranabuhanga ry’urubuga rw’inyangeNews ku bantu bzajya bifuza gusengerwa kuri telephone ko nta kibazo ubu ibibazo byose bijyanye n’umutekano byaturukaga kuri za magigiri bajyaga bihindura abakiristu maze bagasaba gusengerwa kugirango babashe kubona telephone ze maze babone uko bamutrackinga ubu byaracyemutse.
Azajya akoresha ikoranabuhanga ryo mur’America aho azajya azajya ashobora kuguhamagara akoresheje ikoranabuhanga ry’Urubuga rw’InyangeNews twaguze muri America kugirango habashe kuboneka umutekano uhagije.Ubu twabizeza yuko byasobanutse haba kuri e-mail bajyaga bakoresha ikoranabuhanga bakabasha kumenya aho umuhanuzi aherereye bakoresheje ibyo twita IP ADDRESS
Ariko bikaba bitazongera gushoboka kubera yuko kuruha bitera kumenya ubwenge bityo rero nabo bakwiye kumenya yuko na nyina wundi abyara umuhungu.Ubu tukaba tutazongera gukroesha telephone ahubwo tuzajya dukoresha internet kuri buri cyintu cyose kijyanye no guhamagara za telephone z’abashaka gusengerwa ubwo nuzajya ubona telephone iguhamgaye ifite numero z’America cyangwa izikindi gihugu uzajye umenya yuko wahamgawe n’umuhanuzi kandi mbere yo guhamagara tuzajya tubanza kubyumvikanaho kugirango umenye uwo mugiye kuvugana.
Iki gikorwa tukigejejweho na bene data batandukanye bari mu mpande [4] z’isi barwanye ishyaka rikomeye kugirango umulimo wa data ukomeze gutera imbere nuko abasaga gusengerwa ubu nta kibazo kigihari kandi iryo koranabuhanga ntibashobora kuri kontrola kuko numero za telephone zishobora kwihindagura buri kanya kugirango babe batashobora kumenya ngo numero za guhamagaye nizikihe gihugu.
Ikindi nuko bashobora kuba bakumviriza ibyo mwaganiriye kuko bitanyura muri extension yabo igihe cyose telephone yawe izaba ifite internet uzajya uhamagarwa direct bitabanje kunyura muri server yabo ngo babe babasha kumviriza cyangwa kuenya uwo mwavuganye uko niko Uhoraho yavuze yuko agiye kutwongera ubwenge nubuhanga kugirango bene data bashobore kubuhorwa mu ngoyi z’umwanzi.
Turashimira bene data bibwirije kuduhesha umugisha batabanje gusabwa gutera inkunga byaradutunguye cyane kubona abantu [2] bibwiriza bakaduhesha umugisha nuko rero nanjye ndasaba Uwiteka Imana ngo azabatungure abagirire neza uko mutabwirijwe kugira neza abe ariko n’Uhoraho azabatungura hatabanje gukorwa amasengesho yo kwinginga cyangwa gusaba kuko turi abana be azabakorera ibikwiriye mutabanje kwingaga dore ko iryo jambo ritavugitse neza kuko ubusanzwe winginga umuntu kuko yanze ariko Uhoraho ntabwo tumwinginga kuko nisnhingano ze kutugirira neza kuko ntarwandiko twamwandikiye tumusaba ko aturema cyangwa atuzana hano ku isi.
Ariko na none natwe ninshingano zacu gushaka mu maso he cyane ko atwifuzaho ko twamubera abana maze nawe akatubera umubyeyi(Uwiteka)maze murebe ko har’icyo tuzamuburana.Ibi bigaragaza yuko bene data basomye inyandiko mperutse kubagezaho yavugaga uburyo Imana yahisemo gukoresha za magigiri atar’uko hari abakiranutsi yakagombye gukoresha noneho agahitamo gukoresha za magigiri kugirango yigaragaze ahubwo ni uko yitegereje akabona abantu bikundira ubuhanuzi ariko ntibanatekereze uburyo ubwo butumwa twandika bubageraho.
Bityo Uhoraho kuko nta kijya kimunanira,yahisemo gukoresha IBIKONA(APR) kandi muzi neza ko bikunda inyama cyane ariko yarabitumye nabyo birumvira kugirango yigaragaze kandi umulimo we utadeha ahubwo yiyerekane yuko ashobora byose kugirango namwe bizababere ubuhamya bukomeye maze murusheho kwiringira iyo Mana yo mu ijuru dukorera tubikunze maze namwe bizababere umugisha mu gihe gisa nk’iki!
Andi makuru twabagezaho nuko Umuhanuzi mukuru agiye gufungura Radio INYANGENEWS FM.COM,izajjya ibagezaho amakuru bisanzwe kandi ku isi yose muzajya mushobora kuyumva neza ibiganiro bizajya biba live.Abashaka kuzajya banyuzaho ibiganiro cyangwa gutanga ibitekerezo muhawe ikaze n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Umuhanuzi mukuru yamaze kuva mu gihugu cy’ubutayu ubu akaba ari mu gihugu cy’Ubwongereza natwe umwanya uwari wose twafata indege nta kibazo ubu tugifite kuko iby’Uwiteka yavuze 80% bimaze gusohora byagiye ahabona mwibuke yuko ijambo ry’Ubuhanuzi ryavuze yuko ubwo ijwi ry’Umuhanuzi rizavugira munda y’ibuye ubwo ari bwo bizaba byegereje yuko umwakagara akurwa ku ngoma.
Ndagirango twibukiranye iby’ijambo ry’Uhoraho yavuze mugice cy’ubuhanuzi cya (9) yuko ntazasengera umuntu wese aje imbokoboko imbere yanjye kandi ko atari ubucuruzi nta giciro cyashizweho ahubwo Uhoraho yavuze ko aho ariho azagerageza abantu be,umuntu azitanga abikuye kumutima ashingiye uko abyiyumvamo.Maze azashyigikira umulimo w’Uwiteka abikoze abikunze.
NB:Yavuzeko uzashaka gusengerwa nta cyo atanze Uwiteka yaravuze ngo nzamusengere ariko uwo muntu Uhoraho ntabwo azahishura ibye mbere yuko musengera ariko kugirango atazivovota nzamusengere ariko ntacyo Uhoraho azamukorera ngo impamvu ni uko uwo ariwo mugabane yangeneye ugomba kuntunga ukamfasha gukora umulimo w’Uhoraho.
Nongeye kubinginga mwomgere musome icyo gice cya (9) cy’ubuhanuzi kuko nzi neza yuko harabaje nyuma cyaramaze gusohoka batigeze bagisoma gusa hariho za magigiri zigize ko zizi ubwenge kurusha abandi hari uwiyita TEGANYA Bondy uwo ahora ambaza baza ubusa ariko ndumva niyongera nzamuvuma yatangiye avuga ko yifuza gusengerwa ngo kuko yifuza gushaka bitamaze kabiri atangira kujyana muri politike y’uRwanda,ubundi akigira nkaho tuzranye twabaye inshuti mujye mumenya uwo mwandikira mubanze murebe umulimo akora hanyuma mubone kumwandikira of Couse munarebe imyaka umuntu afite nuburambe umuntu amaze mur’iyi nta bwo ari kubyuka maze ugahita wandika ibyo wibwira utekereza ko byagufasha kugigira umuntu w’Imana.
Iyo milimo yo kugigira hashize imyaka irenga [14] tuyiretse urumva yuko mudashobora kutwibagiza umulimo twakoze, w’itangaza makuru ntaho utandukaniye n’umulimo w’ubutasi ,kuko byose bishingiye ku kuneka ibyabayeho hakamenyekana ukuri kwa byo.Naho ubuhanuzi bwo nurundi rwego rw’ikirenga kuko buvuga ibizabaho mbere yuko bitekerezwa na bana b’Abantu cyangwa mbere yuko bishyirwa mubikorwa.Aha ngaha murabona yuko za magigiri ziyemeza kugigira umuhanuzi bashobora kuba barasaze cyangwa batazi ibyo bakora cyangwa se uwo mulimo bawukoreshwa kungufu za leta.
Mureke dufatanye dukore ibyo Uhoraho adushakaho twubake ejo hazaza heza kuko dufite cyangwa twasezeranijwe n’Uhoraho ko azatugirira neza maze dushyigikire umulimo w’Uwiteka kugirango natwe tuwuboneremo umugisha mu byukuri mfite ubuhamya bwa bantu benshi Uwiteka yagiriye neza ariko ubwo ndavuga babandi batari bamagigiri kuko bo uranabasengera bakakubwira yuko nta cyo Imana yakoze wababaza niba amabwiriza “Instructions” zose barazubahirije bakakubwira yuko bazubahirije ngo ubwo baba bashaka guteza urwikekwe mu muhanuzi no gushaka kumwereka yuko ibyo avuga yuko asengera abantu bagakira bidashoboka atari byo ahubwo ko yaba yaravangiwe!
Nyamara aho bibashya ni uko Uhoraho byose abivuga mbere maze tukicecekera tukabareka bakabanza bakatwihera kuri ayo madollar bakuye Congo cyangwa ayo bakura muri misoro abanyarwanda bishyura maze natwe tukumva uko bimera tukarushaho gushima Uwiteka Imana yo mu ijuru ijya yemera gukoresha ibikona umugisha w’Uwiteka ukatugeraho.
Abifuza gusengerwa dore ibyo nzajya mbabaza mbere yuko mbasengera,tegura agatabo kabigenewe ko kwandikamo inzozi zose urota kuko ar’ingira mumaro kuko Uwiteka yampaye impano yo gusobanura ibisobanye mu nzozi(b)uzabe witguye gukora amasengesho yo kwiyiriza ndetse ubishoboye wayatangira hakiri kare kugirango ubwo Uwiteka azaduha akanya ko kuganira cyangwa gusenga ntuzatungurwe ni uko ubwiwe gusenga ngo maze wumve ko utabishobora.
Gusenga nababwiye yuko umuntu atangirira kumasaha [12] ntakurya nta kunywa waba umaze kubishobora aho ndavuga abana mugakiza ubwo tukajya kumasaha [24] amasaha [24] niyo umuntu umaze gukura mu ijambo ry’Imana aheraho akora amasengesho atarya atanywa akagera kumasaha [48] …… naho uwo mudayimoni yaba angana iki,ndabwiz’ukuri yuko byanze bikunze azahunga akureke yijyendere kuko iyo ntambara adashobora kuyirwana .
Dore ibntu bituma abadayimoni bakureka bakajyenda,icya mbere gusoma ijambo ry’Imana biri mu byo ntavuze hejuru kuko usoma uhereye mu itangiriro kugeza mu byahishuwe “Revelation” (b) Guhishukirwa ibyo Imana ikwereka mu nzozi cyangwa mu iyerekwa ukabyandika ahantu kuko igihe kizagera ukazasobanurirwa ibya byo maze ukamenya icyo ugomba gukora kuko muri Yohana 8:32 haravuga ngo nimumemenya ukuri muzabaturwa naho Nehemia 4:6 ubwoko bwanjye burimbuwe no kutamenya
©Gusenga amasengesho yo kwiyiriza alimo uburakari bwinshi bushingiye kurugomo satani yagukoreye bityo ugafata amasengesho alimo kurwana ishyaka ryo kugirango ubohorwe nawe uhinduke umugisha aho kuba umuvumo aho unyuze hose aho kugirango basome amakuru mubinamakuru cyangwa kuri internet ahubwo akaba ari wowe uhinduka ikinyamakuru cyabo.
Ndabibutsa yuko jyewe nasenze iminsi ingana ni 2200 iyo ni myaka (6) reka mbabwiz’ukuri ntabwo umugisha w’Imana ushobora kwivanga n’umugisha wabadayimoni byanze bikunze ugomba kubanza gusenga ugahinduka imbohore wamara kuba umuntu w’Imana utaboshwe maze umugisha w’Uhoraho ukabona ku kugeraho.Jyewe Uwiteka yarambwiye ati nudasenga ubanze wirukane abo badayimoni boherejwe nabarozi ngirango mujya mubona nandika amazi yabo ati ntabwo nzaguha umugisha.
Ikindi ugomba kugenzura neza niba warashatse ukwiye kureba niba umutware wawe cyangwa umufasha wawe niba mwarashakanye mu bushake bw’Uwiteka kuko satani numugome akenshi azana amayerekwa ashingiye kw’Irari ryawe maze warangiza ukabispirializa ngo n’ubushake bw’Imana wamara kugera murushako ukumva ngo abagore nibabi,abagabo nibabi kumbe wanyuze “PROHABITED WAY”inzira itanyurwa ubwo ugatangira ukayoboka abahanuzi bibinyoma bakakubeshya ka kahava wamara kuburanirwa ukava mu byizerwa cyangwa ugasigara wumva ko nta bantu b’Imana babaho
Ni byo koko abantu b’Imana (Abahanuzi) wabakurahe se ko ari imboneka rimwe ko abahanuzi nyakuri babica bakivuga cyangwa nabo ugasanga barakagiwe nk’uko bari barangenje kubera umuhamagaro nimigsha myinshi bambonagaho tekereza kuba baratwaye imgisha y’iwacu uhereye muri 1978 imyaka (34) yose bavuyarara mu migisha itari iyabo ubwo se iyo ataba Uhoraho wampamagariye kumukorera akampindura kuba umugaragu we,murabona ntari gupfa nd’umutindi?Ariko uyu munsi wa none ubukene bwanjye bwahindutse amateka gusa mfite agahinda ko abavandimwe banjye nta numwe nzi aho ahrereye ngo mbe namugirira neza ariko iby’ubukene nabitangira ubuhamya byahindutse amateka burundu ntaho nzongera guhurira nabwo cyeretse umunsi natandukanye n’Uhoraho kandi ibyo ntibishoboka namwe murabizi.
Nuko rero wikwihutira gushaka umugisha ahubwo ihutire gukuraho ikikubuza gubona umugisha,wikwihutira kubyara banza umenye neza impamvu utabyara,kuko bidashoboka yuko mwabyara umwana umwe ngo atungwe na bantu [2] ibyo ntibishoboka!Niba baratwaye urubyaro bisaba ko usenga kugirango wawundi wagutwaye urubyaro yamburwa wa mwana ubwo bisobanurwa ko uwo mwana abanza gupfa hanyuma yamara gupfa wowe ukabona gusaba inda uko niko bijya bijyenda.
Niba arabantu batwaye umugisha bisaba ko usenga kuzageza igihe bamburwa ubutunzi bagahinduka abakene kandi burya uko usenga ninako ugenda ubona ubuzina buhinduka gahoro gahoro kuzageza igihe winjirira mu asezerano Burundi ugahinduka isoko y’umugisha ntukifuze umugisha ahubwo asabe uwiteka aguhindure isoko y’umugisha kuko itajya ikama.
Ibi byose ntahandi uzabimenyera udasomye ijambo ry’Uhoraho,kuko nimwo halimo ubugingo honyine naho ibindi byose nta cyo byakumarira.Ariko tekereza kubona wangwa nabavandimwe bawe,ukangwa naho washatse cyangwa washatswe ibyo byose bituruka kubadayimoni,reba abantu mwiganye aho bageze wowe uracyari nyarucari nyamara abenshi wanabarushaga ubwnege mu ishuri ariko kuko iyi ntamahoro ayirimo usibye kurindirwa muri data wa twese nk’uko Umwami wabkiranutsi yabivuze nta handi wakirira.
Ninde waba yaravukanye ikariso hanyuma wowe ukavuka wambaye ubusa?!Imana se irobanura kubutoni?Ntibikabeho kuko iyo biza kumera gutyo,Umuhanuzi Majeshi Leon simba narahindutse igikresho cy’Uhoraho.Erega buriya hari ubuhamya ntarabaha umunsi nabubahaye muzumirwa gusa sinabutangira mu mahanga nzabutanga ngeze muri gakondo.Nuko rero mumenye neza yuko Imana ikize maze ukumva umuntu arasaba Imana imodoka!Amabati gusa yamara kuyibona ngo yahawe umugisha Imana yaremye ijuru n’isi urayisaba imodoka?Buria iyo uza kuvuka ugasanga Imana ni papa wawe niwe waremye ijuru n’isi koko wari kumusaba imodoka?!Ngaho bitekerezeho hanyuma uzambwire icyo wamusaba uramutse usanze ari PaPa wawe wumubiri e-mail ni ya yindi nccleon@gmail.com





