Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya atugezeho mukanya aravuga yuko umukuru w’igihugu wungirije Samuei William Ruto yavugiye ijambo murusengero rwa African England Church ko igihugu cya Kenya,ar’igihugu cyubaha Imana kandi ko kidashobora kwemera amategeko ya bazungu yo gushyingira abatinganyi cyangwa abahuje ibitsina.
Yakomeje avuga mu ijambo rye,ko,Imana yaremye umugore n’umugabo kugirango bagirirane umumaro.Yavuze ko ntaho ijambo ry’Imana ryemera ubutinganyi,avuga ko,we ku bwe adateze kuzemera ko igihugu cya Kenya cyasinya itegeko rirengera abatinganyi.
Dushingiye kuri ayo makuru aturutse mu murwa mukuru wa Kenya-Nairobi,biravugwa yuko abanyaKenya bishimiye cyane iryo jambo ry’umukuru w’igihugu wungirije wishyize hamwe n’umukuru w’iguhugu UHURU Kenyatta watorewe kubora icyo gihugu mu myaka (5) ubu bakaba bamaze kuyobora imyaka (2.6) bakaba basigaje indi ibiri ni gice muri 2017 mu kuboza akaba ariho amatora ateganijwe