OCT 22, 2016 ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambaza riti,mwana w’umuntu,niki ubonye muri uriya murima rw’umuturanyi? Ndasuiza nti,mbonye harimo ibigori byeze kandi byumye byasaruwe birekerwa mu murima.Kandi mbonyemo icyintu cyari kimanitse hejuru murutoki kimeze nk’inkoni,kandi umugore nyir’urwo rutoki,akaba aei we wamanitse iriya nkoni.Hanyuma mbonamo n’umugore waruhagatiye umwana maze amushyira hasi sinzi ibyo yaragiye gukora cyangwa gutoragura kuruhande gato.
Ubwo ya nkozi y’ikibi nyiri rwa rutoki,ansaba guha uwo mugore wari ufite umwana mutoya w’uruhinja,ikigori kimwe muri bya bigori byeze bikarekerwa muri rwa rutoki rwa ya nkozi y’ikibi.Nuko ndagenda mfata muri bya bigori ikigori kimwe gikomeye cyane ndongera ngisubizayo,mfata ikindi cyoroshye kurusha icyambere.Ndakizana ngiye ku kimuha nsanga yashyize umwana hasi ajya kwifatira ibindi bintu,kandi wa mwana musanga iruhande rw’icyobo agiye kwinjiramo kuko yagendeshaga inda ayikurura.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi y’ikibi y’umugore,yamaze gutegura ibigeragezo byihuse (IBIGORI) kugirango abyoherereze bene data muri Kristo Umwami Yesu.Dore barashaka guhitana umwana ugiye kuvuka.Nuko rero burira bene so bamenye imigambi y’inkozi z’ikibi zirimo kugambirira kuko uwo mwana ar’umwana wa masezerano kuva wamusengera kugirango abashe gutwita inda,yahuye ni ntambara zidasanzwe kuko inkozi z’ibibi zishaka guhitana umwana w’isezerano uko niko Uwiteka Nyiringabo.
Ariko noneho inkozi z’ikibi zikozwe ni soni kuko washyize ikigori,hasi ugakiza umwana w’isezerano warugiye guhitanwa nizo nkozi z’ibibi ariko agatabarwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo akoresheje umugaragu we(Umuanuzi) uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
OCT 23,2016 nerekwa umuryango w’Umwami w’uRwanda watanze,(Royal Family) bishyira hamwe kugirango barwanye imigambi y’Umwakagara wifuzaga yuko gajyana umugongo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze ari mu buhungiro.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara aciriweho iteka,kandi ubutayu rubanda rw’Umwami banyuragamo burarangiye burundu!
Nsubizwa mu iyerekwa mbona za nzira zose z’ubutayu zose zifungwa,haba mu irembo rituruka mu burasira zuba bw’ubutayu,cyangwa se irembo rituruka IKUSI n’IKASIKAZI,ndetse niriherereye mu burengera zuba bw’inyanja yo mu majya ruguru y’uburengera zuba.Mbona izo nzra zose zanyuzwagamo ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo zose zifungwa kuko igihe cyo gutotezwa n’Umwakagara kirangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nkomeza kwerekwa mpabwa ijambo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ryitwa: Rhema word,research I’ve been made,found that means, “SERRIED” (OF ROWS OF PEOPLE OR THINGS) STANDING CLOSE TOGETHER.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore itanga ry’Umwami Ndahindurwa,ritumye abanyarwanda bishyira hamwe,babona yuko bafite ikibazo gikomeye cyane none bagiye gushyira hamwe kugirango bashakire hamwe umuti wibibazo kugirango babibonere ibisubizo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwara riti,mwana w’umuntu,wibutse abantu aho Uwiteka yavuze mu ijambo ry’Ubuhanuzi,yuko intabwa z’ibwami zacitse ku icumu,zijya guhishwa iruhande rw,inyanja iherereye mu majya ruguru,aho barimo kwigishwa imihango nimigenzo ya cyami.Maze mbona za nkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Amagigiri ziza guhiga izo ntabwa zikomoka mu nzu y’ibwami,kuko Umwami Ndahindurwa,yaramaze gufata urugendo yurira indege(Gutanga) ajya murugendo maze mbona abisikana n’Umuhanuzi mukuru wagombaga kuza kwigisha no gutanga amasomo izo ntabwa z’ibwami uburyo zigiye kuba mu bwami zubaha Uwiteka Nyiringabo kuko afite icyo yazivuzeho uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Ico gihe nerekwa izo nkozi z’ibibi zihiga hasi no hejuru,aho izo ntabwa z’ibwami ziherereye ariko barazibura,ariko baragedanga baba bari hafi kuzigeraho,bakongera bagasubira inyuma.Bafata icyemezo cyo guhiga Umuhanuzi ngo kuko byashoboka ko,yaba azi aho izo ntabwa ziherereye ariko barazibura uko niko Uwiteka yavuze!Ubu buhanuzi buri mu bice by’umwaka ushize (2015) mwabushakira muri archieve niho mushobora ku bubona hagati y’igice cya (10-15) cy’ubuhanuzi mushobora kuba ariho mwabubona.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,nerekwa umukuru w’igihugu cy’IBABYLON Uhuru Kenyatta MUIGAI,yinjira mu butayu bugufiya,kandi yinjiramo hagati neza cyane,maze arambwira ngo,afite impungenge yuko aziba amatora y’umwaka utaha 2017,ngo bishooboka yuko abatavuga rumwe na leta bashobora kutazemera ko batsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwaka utaha 2017 Uhuru natemera ko yatsinzwe amatora,bazahita binjira mu ntambara ikomeye kandi ntabwo azayinesha uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ndabwirwa ngo,muri gakondo ya bakiranutsi,ho nta matora azahaboneka,kuko naho hamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nerekwa ko bagiye kwinjira mu butayu,ariko sinabona Umwakagara ariko abandi narabababonye Umwamakagara sinzi aho yari yagiye,kuko atari akigaragara ku isi ya bazina.Mbona amatungo ninyamaswa zo mu ishyamba nazo ubwazo zinjira mu butayu bugufiya kubera Umwakagara.Ndetse nabadayimoni ubwabo nabo bahise binjizwa mu butayu bugufiya kubera Umwakagara.
Nerekwa ubwami bw’uRwanda bukorera gahunda zabo mu bushorishori bw’ikirere hafi n’Inyenyeri,maze mbona Umwakagara akora ibishoboka byose ngo amenye gahunda z’ibwami,ariko bimubera agate yamanitse yicaye kukamanura bimusaba yuko ahaguruka!Nerekwa abagiye gufata mu mugongo ubwami bw’uRwanda,mbona nabo binjira mu butayu ku nkengero zabwo.Uko bagendaga basimburana ninako bagendaga basanga ikiriyo kirimo gukorerwa ku nkengero z’ubutayu ariko abahageraga ntabwo bahatindaga kuko ubutayu bwabaga bumeze nabi kubera za inkozi z’bibi zari zimaze kuhasesekara zishaka abo zakurikiza Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara yakoze ibishoboka byose,none gahunda ze zose zihindutse icyuka kigendera mu butayu uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirmbwira riti,mwana w’umuntu,manuka wegere ubutayu bugufiya,maze ngire icyo nkwiyerekera.Ndamanuka ngera ku nkengero z’ubutayu bugufiya,ndabwirwa ngo nitegereze neza kuruhande rw’ubutayu ku nkengero zabwo.Nditegereza mbona NYAMPINGA,yicaye yigunze,arimo gutekereza uburyo yanze kumvira ijambo ry’Uhoraho,kandi ariryo ririmo umugisha w’ubugingo.Mbona arimo kwiyumvira cyane yifashe kwitama,maze numva aravuze ngo,nanze ubushake bw’Uhoraho,none reka nemere nikomereze nuriya utari muri gaunda y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Mbona avuye aho yari yicaye ku nkengero z’ubutayu,mbona amanutse ho gato hepfo y’umuhanda unyura ku nkengero haruguru y’ubutayu gatoya,mbona yigiye hepfo yinjiye mu butayu igice cyabwo giherereye iruhande rw’ubutayu bukomeye cyane bujya bushyirwamo abanyapolitike,nabandi bakoze ibyaha bikomeye!
Maze ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore NYAMPINGA,ajyanywe mu butayu bugufiya kuko yanze ubushake bw’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi kugirango yigishwe kubaha Uhoraho,kuko avuga yuko yubaha Imana kandi atemera ubushake bwayo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko rero mubwire uti,wanze ubushake bw’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo,none wemeye ubushake bwa Satani na badayimoni.Nuko rero ntuzigere ujya imbere y’Uhoraho ngo ujyane yo amaganya yawe kuko nta nakimwe atakubwiye kandi nta nakimwe utabwiwe ariko wahisemo byose kubyirengagiza niyo mpmavu ujyanywe mu butayu bugufiya kubera yuko wanze ubushake bwayo,nuko rero ubutayu buzakubera uburiri kandi buzakubera amafunguro kugirango umenye yuko ubwo butayu bwaturutse ku kutumvira Uhoraho,kugirango wigishwe kubaha Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Akaba ariyompamvu inkozi z’ibibi zabadayimoni zikaba zihawe uburenganzira bwo ku guhanira mu gihugu cyo mu butayu bugufiya aho ugiye kumara agahe wigishwa ibyo kubaha Uwiteka Imana yabakiranutsi niko Uwiteka avuga.
Nkomeza kwerekwa undi NYAMPINGA uri kumugabane w’UBURAYI wemeye kumvira Uwiteka Imana nawe ari mu butayu bugufiya,kubera yuko yemeye ubushake bw’Uwiteka arimo avuga yuko ngo akeneye gushaka umugabo.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,bwira uwo NYAMPINGA uti,kuko wemeye kubaha ijambo ry’Uhoraho,dore Uwiteka agiye kuguha umutware uzagutwara neza kandi uzakumara agahinda numubabaro kuko wemeye kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.Mu bwire areke kwifata ku itama kuko umutware mwiza,numufasha mwiza bituruka k’Uwiteka naho amatungo nubutunzi bikaba bituruka kubabyeyi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ubwo ngikomeje guharara ku nkengero z’ubutayu bgufiya,mbona Mailaka w’Imana amanutse mu Ijuru,araza ansanga aho nihagarariye ndimo kwitegereza inkozi z’ibibi uko zinjizwa mu butayu bugufiya,maze mbona amfata ukuboko ku iburyo,n’ukwibumoso,maze ku nshuro ya kabiri,yongera kunca imanzi mu biganza,maze ndabwirwa ngo,nguwo uwo Uwiteka akunda uko amugenza,kuko amuca imanzi mu biganza mbere yuko yinjira mu masezerano.Uko niko uwo Malaika yabigenje ubwo nari mu butayu bw’igihugu cya Uganda maze mpabwa icyanditswe muri ISAIAH 49:16 “See,I have written your name on the palms of my hands.Always in my mind is a picture of Jerusalem’s walls in ruins”.
Nsubizwa mu iyerekwa,mbona ndi nkombe z’Inyanja mbona abandi bayijyanwamo imbere muri nyina,ariko jyeweho,ngarurwa ku nkombe zayo,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ntutinye kandi ntugire ubwoba,kuko umucyo w’Uwiteka wakugaragayeho,kandi ukuboko k’Uhoraho,kukaba kuri hejuru y’ubugingo bwawe.Nuko rero ntugire ubwoba cyangwa umususu kuko Uhoraho yamaze gukinga imiryango na madirishya y’ubutayu bugufiya wamazemo ibihe [7];wigishwa n’Uwiteka Imana Nyiringabo umwanzi wawe akaba atazongera ukundi kugusuza mu gihugu cy’ubutayu bugufiya niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rikomeza kunzaho,maz rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi y’ikibi Marie Claire KIBUKAYIRE (MBUMBUZA) yinjijwe mu gihugu cy’ubutayu,kandi ubwo butayu akazabutindamo cyane,ku buryo ashobora kuzibagirana.Kandi ntabwo abantu bazabyitaho iby’ubutayu bwe,kuko abakabaye babyitaho bazaba bahugiye mu isezerano ry’Uwiteka Imana ikiranuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana rirambwira riti,mwana w’umuntu,fumga iyo telephone kuko irimo kuguha ikizamini gituma udashobora gukurikira amasomo,kandi wakabaye uyakurikira neza nta rusaku kugirango wumve icyo Uwiteka avuga.Byaba atari byo,ilajyanwa mu butayu ikajya kwigishwa uko bubaha ijambo ry’Uhoraho uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
OCT 24, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitabonwa na maso ya bana b’abana b’abantu,mbona Ambasade y’ISAMARIYA (BURUNDI) mbona ifunga isa naho yirukanywe murwagasabo.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Umwakagara agiye guhitana Umwami w’ISAMARIYA,kandi ibihugu byombi nimara gufunga za AMBASADE intambara zirahita zitangira.
Nkomeza kwerekwa imyuka mibi yo mu bwoko bw’Inkoko,Imbata,Inkware,Inkanga,bari barakoresheje kugirango bahagarike umugisha wanjye.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uraje ariko uherekejwe n’inkozi z’ibibi zishaka uburyo bwo nca igihanga uko niko Uwiteka avuga.
Nuko rero ntukoreshe intoke zawe intonorano,ahubwo uzinyuze inzira y’umwka kugirango abanze azitunganye,ariko kandi ubigiremo ubwenge kuko za rwasili zashandikishije imihanda yose zibwira yuko ubwinshi bw’amazi biwuhindura umutobe!Ariko kandi ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gakondo ya bakiranutsi,yamaze gukorerwa neza,kandi igihe kirageze ngo,uwabibye asarure, kuko igihe cy’itumba gisohoye nyamara abanyantegenke na banebwe ubanza bazipfumbata amaboko igihe cy’Isarura kuko batagenje uko Uhoraho yavuze niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa abafarisayo batega amahwa mu nzira nyabagendwa yamaze gutunganywa kugirango Umuhanuzi naramuka ahanyuze,amushinge mukirenge,ariko mbona haje abantu bahinga ubutaka bashyira hejuru ya mashwa yatezwe mu nzira nyabagendwa kugirango Umuhanuzi abashe kubona aho anyura arikumwe n’intabwa y’umutambyi yasigaye muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo rikomeza kunza maze rinyereka amagambo yanditse kurubaho mu Cyongereza,Secret Service,Detention under of military and security service,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara yamaze gutegura undi mugambi wo kuguta muri yombi,akoresheje za rwasili kuko umaze kumugera ahaga kubera ijambo ryanjye,ndetse na makuru ubagezaho bimaze kumushegesha ku buryo amaze kunanirwa kwihanganira ijambo ry’ubuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi arakugenza,noneho kora amasengesho y’iminsi [6] kugirango Uhoraho ategeke urubanza rwizo nkozi z’ibibi kugirango zimenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we Mana.Nyuma yamasengesho uzabona umurimo w’Uhoraho azabakorera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona haba umunsi mukuru warurimo abanyacyubahiro benshi,ariko ibyo birori,”Celemonial”bikaba byabereyye mu ibanga ariko bibera ahantu heza hameze neza,bikaba byarateguwe na badamu harimo umudamu umwe ukomoka mu bakomeye,hakaba nundi w’umupfakazi nawe warukomeye cyane,ariko aza kuba uworoheje gahoro nyuma yuko umutware we,akuwe mu isi y’umubiri.
Nuko mbona hazanwa inkoni y’ubutware ndetse ni ndobo (Bakert) idasanzwe mbona twicajwe ahantu bateguwe ariko munsi yahoo hari umwanda,tubona amasazi nimibu bitumuka.Barahadukura kuko bari babiteguye kubagahu bihuta,ariko mbona hanajemo na magigiri waruzanywe no kugigira uko gahunda zigiye kugenda uwo magigiri yasaga na Pastor Dodo Twahirwa wahitanye Gen.Gisa Rwigema Fred.
Nuko mpagarara mu nzira kugirango atabona uko yinjira,ariko agera anyura kuruhande arinjira ajya kureba uwakoresheje ibirori,aramubura.Ariko ubanza yarabonye uwaruhagarariye ibirori maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abibwami yuko Umwakagara yamaze gushaka umuntu uzaza mu brori byo kwimika Umwami ugiye gusimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze ku wa 15 ukwakira 2016 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.





