HomeInte'lIgihe cyo gucyura Umwami w’uRwanda cyageze!

Igihe cyo gucyura Umwami w’uRwanda cyageze!

Amakuru agera ku inyangeNews aturuka muri za committee zikorera kumugabane w’UBURAYI,ziharanira itahuka ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V ndahindurwa,cyane UBUBILIGI,FRANCE,UBWONGEREZA,ngo za committee zatangiye imilimo yazo kandi zikazaba zigenga ariko zikazajya zitanga reporo y’igikorwa nyirizina uburyo kirimo kugenda.

Amakuru avuga yuko mu gihugu cy’UBWONGEREZA, ariho committee ya mbere yatangiriye kandi Abongereza bakaba bashyigikiye icyo gikorwa kandi leta ikaba yaremeye kubacungira umutekano hagati y’ubufatanye bw’impande zombi,yuko bazajya bahana amakuru kubyerekeye ibikorwa bya za magigiri zishobora kubabuza umutekano cyangwa kubashyiraho iterabwoba.

Abagize za committee basabwe gutanga amazina yabo mu butegetsi kugirango babe bazwi,ejo hatazagira uzabyiyitirira ashaka gukora ibikorwa byubugizi bwa nabi.Ikindi gihugu kivugwa kuba mu cyumweru gitaha n’UBUHOLANDE,abanyarwanda bahari bakunda ubwami nabo biyemeje guhita batangira committee ishinzwe ibikorwa by’itahuka ry’Umwami w’uRwanda bakaba bazatangira comitte kuri iki cyumweru taliki ya 11Nzeri,2016 kugirango batangire gushaka inkunga muri rubanda rw’Umwami yo gushyigikira ubwami bw’uRwanda gusubira muri gakondo ya bairanutsi.

Ikindi gihugu bikekwa yuko committee yahoo ishobora kuzatangira vuba bishoboka,ni gihugu cya Canada,nubwo huzuye za magigiri nyinshi ariko biravugwa yuko nubundi hari hasanzweyo abashyigikiye ubwami,nubwo bari bitarashyirwa kumugaragaro ariko ngo birashoboka yuko naho committee yahoo izatangira vuba bishoboka!

Umwami w’uRwanda bivugwa yuko akimara kumenya amakuru yuko rubanda rwe,rulimo kumushyigikira,rutitayeho intambara zatejwe na za magigiri z’umwakagara,ngo byaramushimishije cyane.Ngo kuburyo yiteguye kurangiza intambara zose zatejwe nabatifuriza amahoro abanyarwanda yuko basubizaho ubwami bwabo.Kandi amakuru avuga ko,ngo yashyizeho akanama kibanga gashyinzwe kwiga no gukurikirana bucece amakuru avugwa ku bantu bateje akaduruvayo mu nteko y’ibwami mu gihe cy’amahoro.

Ibizava muri ako kanama,nibyo bizatanga umusaruro nicyerekezo cy’imyanzuro izafatwa kugirango hamenyekane ukuru kwambaye ubusa.Kandi Umwami yemera yuko bizatangarizwa rubanda rwe kugirango rurusheho gukomeza kugirira ikizere ubwami bw’uRwanda.Aya makuru yatanzwe n’umuntu wohereje e-mail yitwa ubwamibwurwanda@gmail.com

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments