Aug 18, 2016 nerekwa imyuka [2];y’ikinyoma,yo mu bwoko bw’IHENE,Ihene kazi,nisekurume.Mbona iyo myuka ije insanganira ngo duhure,ariko iri hafi kungeraho,mbona hamanutse imbaraga z’Uhoraho zisa nudushashi turabagirana maze twinjira muri zahene zihita zishonga ako kanya.Ariko habanje ya hene y’Isekurume ishonga nyireba,maze hakurikiraho Ihene-Kazi,maze mbona nayo ishongeye mu bintu bemeze nk’urubura ishirira muri rwa rubura uwo mwuka w’ikinyoma ntiwaba ukiboneka ukundi niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma mu nteko y’ubwami,ukomeje kwihisha kugirango udakurwa mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.Dore umwuka wa Ruhaya umaze gucirwaho iteka,ariko hasigayemo umugore w’umugambanyi witwa Marie Claire KIBUKAYIRE,akaba atuye mur’America,muri STATE ya Califonia akaba nawe ari umwe mu bagize inteko y’ubwami bw’uRwanda.
Nongera kwerekwa inka (umudayimoni) iri haruguru y’umukingo,nanjye ndi hepfo y’umukingo,mbona irimo kurisha ibyatsi,maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,uyu munsi umudayimoni warugutegereje agiye kurisha ibyatsi uko niko Uwiteka avuze!Kandi niko abitegetse kugirango bamenye yuko mu Ijuru har’Imana ikiranuka niko Uwiteka avuga.
Nongera kwerekwa inzu y’Igorofa,mbona imbere yayo hari hararetse ikidendezi cy’amazi,maze nerekwa Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,agiye gusohoka kandi yambaye imyambaro y aba Nigeria,mbona mu mifuka yiyo myambaro harimo Vino (WINE) ishashagirana.Nuko mbona asohotse mur’iyo gorofa,ageze imbere y’umuryango,mbona asanga ko yashyirirweho amabuye yo gukandagiraho kuko cya kidendezi cyari cyaracukuye ikinogo kiba kirekire maze mbona ko yambukiye kuri ayo mabuye akomeza urugendo uko niko Uwiteka avuga.
Nuko nerekwa mbona zishaka kumukura mu nzu (igihugu) maze abasaba iminsi yinyongera kugirango yitegure ariko ziramwangira (Extra days) ngo yitegura zirzmwangira.Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,haguruka ujye kurwanirira mwene so muri Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi,kuko inkozi z’ibibi zimuhagurukiye bikomeye kandi bikabije cyane maze uzicishe bugufi,
Nuko ndahaguruka mfata inkota yanjye,ndagenda nzitanga imbere ndazitatanya maze igihe bari bateganije cyo guhungabanya ubugingo bashaka kuburimbura,kiba kirabarenganye!Nuko mbona inzira bashakaga kumwoherezamo yo mu gihugu cyo mu butayu,mbona ko,aribo bayinjiyemo bamanurwa nitegeko ry’Uwiteka ko binjizwa mu gihugu cyo mu butayu ku ngufu z’Uhoraho.
Mwana w’umuntu,dore uwahumanije mushiki wawe akamugira igicumbi cy’abazimu na badayimoni,yitwa BON FRERE NZIZA.Nuko nerekwa izo nkozi z’ikibi zimenya yuko uwo mwene data muri Kristu Yesu,Uhoraho agiye kumuha ubutabera,maze mbona za nkozi z’ikibi zongeye guhaguruka kumurwanya.
Jambo ry’Uhoraho rirambwira riti,haguruka urwane intambara kuko mushiki wawe ar’umunyantegenke Atari,bushobore guhangana na ziriya nkozi z’ikibi,kuko ijambo ry’Uhoraho ryamaze kubaciraho iteka uko niko Uwiteka avuga.
Ubwo ndahaguruka njya gukura izo nkozi z’ikibi zari zitambitse mu nzira mu muhanda nyabagendwa,zimbonye zirahunga ziriruka ariko zigeze imbere zigaruka guhiga ubugingo bwanjye.Nuko mbabonye mbacira munsi y’umuhanda nihisha mu mukingo baza bazanye ibinyabiziga bifite amatara akomeye cyane bije kumurika ngo bance igihanga.Maze ya matara ampindukira urumuli rumulika aho nari nihishe hari mu mwijima uko niko Uwiteka avuga.
Aug 20,2016 nerekwa umugore ufite inda utwite hasigaye igihe ngo umwana avuke,nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umugore utwitiye umwana wa gakondo ya bakiranutsi ugiye kuvuka,inda yabaye imvutsi uko niko Uwiteka avuga.Nongera kwerekwa mfashe inyama mu gishashi ntegereje yuko tuzigabana na n’umugore umwe ntabashije kumenya amazina.Maze ijambo ry’Uhoraho nrinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,amagambo yashize ivuga kuko noneho abantu ari bwo bajya bemera yuko Uhoraho ari we witwa Uwteka JEHOVA El-Shadayi uko niko Uwiteka avuga.
Mbonamo inyamaswa zo mu bwoko bw’Amasega ‘inkazi,zishaka kundrya ariko Uwiteka ambera ingabo inkingira.Nerekwa ko,ngeze ahantu hameze nko muri gakondo ya bakiranutsi,mbona impunzi z’Abarundi zihungira muri gakondo ya bakiranutsi mbona zihawe ubuhungiro zihabwa amahema cyangwa se (Shade’s) aho bikinga.Mbona bamwe bashaka gusubirayo kuko intambara yahoo yarimaze kurangira kuko yamaze umwanya muto ihita irangira.Ariko nubwo yarirangiye,ntabwo nabonaga umwakagara ko agikomeje kuyobora sinzi aho yari yagiye nabonaga gakondo idafite umuyobozi igihugu cyasaga nabi cyane cyarahindutse umusaka!!!
Intambara y’amatora mur’America 2016,ashingiye kumyemerere ya madini!
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho ongera uhanure uvuge uti,mwana w’umuntu Trump,si kubwimbaraga zawe,cyangwa ubutunzi bwawe,ahubwo ni ku bw’Uwiteka Imana yawe wiringiye uko niko Uhoraho avuga.Mbona abantu bose bahagaritse imitima yaba kuruhande rwa Hillary Clinton mbona bose bahagaritse umutima kuko byageze kumunsi wa matora nta shusho nimwe iragaragaza yuko muri bose hari numwe urusha undi kuburyo bugaragara ko ashobora kumutsinda agatwara intebe ya bukunzi ya white House.
Nuko nongera kubwirwa ngo,mwana w’umuntu,fata ikiganza Donald Trump maze umuvugeho amagambo y’ubutsinzi kugirango Uhoraho yikorere umurimo we uko niko Uwiteka avuga.Nuko mfata ikiganza cye maze ndahanura ndavuga nti”Uhoraho Mana ikiranuka kandi year igaca imanza zitabera,ndakwinginze ngo ugirire neza Donald Trump wumve gusenga kwanjye maze umuhe intsinzi yo kuba umukuru w’igihugu kugirango bimenyekane yuko nta jambo ryawe rimanukira ubusa!Nikon Uhoraho avuga.
Igihano giturutse k’Uwiteka ku Mwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa kubera kujya impaka n’umwka w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Nuko rero burira nyir’uRwanda ko akwiye gushyira mu bikorwa ibyo umwuka w’Uhoraho amusaba areke kuburana n’umutima,cyangwa gushaka kwihagararaho,ahubwo yumvire iby’Uhoraho amusaba gukora kuko Uwiteka yimanukiye kuza kwikorera umurimo maze Uwiteka nawe arahita ahagarika uwo mwuka w’ubuhume kugirango amenye yuko baturutse k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa inzara ikomeye mu isi ya bazima itera mu isi no muri gakondo abakire na bakene baryanga bimwe kandi imboga zabo zari injanga (dagaa) cyangwa Omena kubatuye IBABYLON niko bazita.Mbona amamodoka yuzuye injanga zija mu mahanga kuzana izo mboneka rimwe maze ijambo ry’Uhoraho rizaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abantu banjye uti,ibikomeye biraje kandi bizanywe no kutumvira Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuze!!!
