Home News Igihano giturutse k’Uwiteka ku Mwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa kubera kujya impaka...

Igihano giturutse k’Uwiteka ku Mwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa kubera kujya impaka n’umwuka w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

0

Aug 18, 2016 nerekwa imyuka [2];y’ikinyoma,yo mu bwoko bw’IHENE,Ihene kazi,nisekurume.Mbona iyo myuka ije insanganira ngo duhure,ariko iri hafi kungeraho,mbona hamanutse imbaraga z’Uhoraho zisa nudushashi turabagirana maze twinjira muri zahene zihita zishonga ako kanya.Ariko habanje ya hene y’Isekurume ishonga nyireba,maze hakurikiraho Ihene-Kazi,maze mbona nayo ishongeye mu bintu bemeze nk’urubura ishirira muri rwa rubura uwo mwuka w’ikinyoma ntiwaba ukiboneka ukundi niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma mu nteko y’ubwami,ukomeje kwihisha kugirango udakurwa mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.Dore umwuka wa Ruhaya umaze gucirwaho iteka,ariko hasigayemo umugore w’umugambanyi witwa Marie Claire KIBUKAYIRE,akaba atuye mur’America,muri STATE ya Califonia akaba nawe ari umwe mu bagize inteko y’ubwami bw’uRwanda.

Uwo nguwo niwe usigaye mu nteko y’ibwami ikorera mu buhungiro,kandi akaba akomeje imirimo Gakwaya Jean Marie yakoraga,yubugambanyi kugirango bakomeze kuburizamo umugambi w’Uhoraho,wo kwimika Umwami w’uRwanda ku ngoma “Kigeli V Ndhindurwa” nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryabivuze uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa inka (umudayimoni) iri haruguru y’umukingo,nanjye ndi hepfo y’umukingo,mbona irimo kurisha ibyatsi,maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,uyu munsi umudayimoni warugutegereje agiye kurisha ibyatsi uko niko Uwiteka avuze!Kandi niko abitegetse kugirango bamenye yuko mu Ijuru har’Imana ikiranuka niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa inzu y’Igorofa,mbona imbere yayo hari hararetse ikidendezi cy’amazi,maze nerekwa Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,agiye gusohoka kandi yambaye imyambaro y aba Nigeria,mbona mu mifuka yiyo myambaro harimo Vino (WINE) ishashagirana.Nuko mbona asohotse mur’iyo gorofa,ageze imbere y’umuryango,mbona asanga ko yashyirirweho amabuye yo gukandagiraho kuko cya kidendezi cyari cyaracukuye ikinogo kiba kirekire maze mbona ko yambukiye kuri ayo mabuye akomeza urugendo uko niko Uwiteka avuga.

Aug 19, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira mushiki wawe utuye kugabane w’America,wo muri Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi.Uti inkozi z’ikibi zo mu bwoko bw’Abadayimoni ziraguhagurukiye,kugirango zikugirire nabo.

Nuko nerekwa mbona zishaka kumukura  mu nzu (igihugu) maze abasaba iminsi yinyongera kugirango yitegure  ariko ziramwangira (Extra days) ngo yitegura zirzmwangira.Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,haguruka ujye kurwanirira mwene so muri Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi,kuko inkozi z’ibibi zimuhagurukiye bikomeye kandi bikabije cyane maze uzicishe bugufi,

Nuko ndahaguruka mfata inkota yanjye,ndagenda nzitanga imbere ndazitatanya maze igihe bari bateganije cyo guhungabanya ubugingo bashaka kuburimbura,kiba kirabarenganye!Nuko mbona inzira bashakaga kumwoherezamo yo mu gihugu cyo mu butayu,mbona ko,aribo bayinjiyemo bamanurwa nitegeko ry’Uwiteka ko binjizwa mu gihugu cyo mu butayu ku ngufu z’Uhoraho.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira uwo mushiki wawe umubwire akore amasengesho y’iminsi [3] uhereye mu gitondo 6am to 6pm atarya atanywa kugirango acishe bugufi izo mbaraga z’umwijima zimuhagurukiye zikubitwe hasi maze Uhoraho amuhe ubutabera mu mibereho kuko atigeze ahabwa ubutabera (JUSTICE) kurenganurwa aho yagiye arengana hose kuko bamugize igicumbi cy’abadayimoni (Head Quarter’s) ya badayimoni uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore uwahumanije mushiki wawe akamugira igicumbi cy’abazimu na badayimoni,yitwa BON FRERE NZIZA.Nuko nerekwa izo nkozi z’ikibi zimenya yuko uwo mwene data muri Kristu Yesu,Uhoraho agiye kumuha ubutabera,maze mbona za nkozi z’ikibi zongeye guhaguruka kumurwanya.

Jambo ry’Uhoraho rirambwira riti,haguruka urwane intambara kuko mushiki wawe ar’umunyantegenke Atari,bushobore guhangana na ziriya nkozi z’ikibi,kuko ijambo ry’Uhoraho ryamaze kubaciraho iteka uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo ndahaguruka njya gukura izo nkozi z’ikibi zari zitambitse mu nzira mu muhanda nyabagendwa,zimbonye zirahunga ziriruka ariko zigeze imbere zigaruka guhiga ubugingo bwanjye.Nuko mbabonye mbacira munsi y’umuhanda nihisha mu mukingo baza bazanye ibinyabiziga bifite amatara akomeye cyane bije kumurika ngo bance igihanga.Maze ya matara ampindukira urumuli rumulika aho nari nihishe hari mu mwijima uko niko Uwiteka avuga.

Aug 20,2016 nerekwa umugore ufite inda utwite hasigaye igihe ngo  umwana avuke,nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umugore utwitiye umwana wa gakondo ya bakiranutsi ugiye kuvuka,inda yabaye imvutsi uko niko Uwiteka avuga.Nongera kwerekwa mfashe inyama mu gishashi ntegereje yuko tuzigabana na n’umugore umwe ntabashije kumenya amazina.Maze ijambo ry’Uhoraho nrinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,amagambo yashize ivuga kuko noneho abantu ari bwo bajya bemera yuko Uhoraho ari we witwa Uwteka JEHOVA El-Shadayi uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa nkurwa muri gereza (Africa) mbona ngeze mbona ndi kugenda hejuru ya mabuye ari kun kike z’amusozi usa ntambitse!Nari kumwe na bandi bantu twari dufungunywe mur’iyo gereza.Mbona ko mpawe kubajya imbere ngo mbayobore inzira itugeza aho tugomba kujya.Mbona tuvuye muri cya gice cy’ubutayu bw’ibitare (Jungle) Kandi tugenda genda hejuru ao mabue! mbona tugeze mu ishyamba (Forest) iryo shamba (ubuhungiro) ryari rifite ibiti birebire cyane.

Mbonamo inyamaswa zo mu bwoko bw’Amasega ‘inkazi,zishaka kundrya ariko Uwiteka ambera ingabo inkingira.Nerekwa ko,ngeze ahantu hameze nko muri gakondo ya bakiranutsi,mbona impunzi z’Abarundi zihungira muri gakondo ya bakiranutsi mbona zihawe ubuhungiro zihabwa amahema cyangwa se (Shade’s) aho bikinga.Mbona bamwe bashaka gusubirayo kuko intambara yahoo yarimaze kurangira kuko yamaze umwanya muto ihita irangira.Ariko nubwo yarirangiye,ntabwo nabonaga umwakagara ko agikomeje kuyobora sinzi aho yari yagiye nabonaga gakondo idafite umuyobozi igihugu cyasaga nabi cyane cyarahindutse umusaka!!!

Intambara y’amatora mur’America 2016,ashingiye kumyemerere ya madini!

Nerekwa mbona ko mu gihugu cy’America habaye amatora adasanzwe,kuko ayo matora,yari amatora yabakiristu na baislam.Ntabwo yarakiri amatora ya ashingiye kuri politike,ahubwo yaramatora ashingiye kumyemerere ya bantu bijyanye no kwizera.Nerekwa yuko abafite imyizerere ya kislam bose bari inyuma ya Hillary Clinton.Naho abafite imyizerere ya gikiristu bose nabo bajya inyuma ya Donald Trump.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho ongera uhanure uvuge uti,mwana w’umuntu Trump,si kubwimbaraga zawe,cyangwa ubutunzi bwawe,ahubwo ni ku bw’Uwiteka Imana yawe wiringiye uko niko Uhoraho avuga.Mbona abantu bose bahagaritse imitima yaba kuruhande rwa Hillary Clinton mbona bose bahagaritse umutima kuko byageze kumunsi wa matora nta shusho nimwe iragaragaza yuko muri bose hari numwe urusha undi kuburyo bugaragara ko ashobora kumutsinda agatwara intebe ya bukunzi ya white House.

Nuko nongera kubwirwa ngo,mwana w’umuntu,fata ikiganza Donald Trump maze umuvugeho amagambo y’ubutsinzi kugirango Uhoraho yikorere umurimo we uko niko Uwiteka avuga.Nuko mfata ikiganza cye maze ndahanura ndavuga nti”Uhoraho Mana ikiranuka kandi year igaca imanza zitabera,ndakwinginze ngo ugirire neza Donald Trump wumve gusenga kwanjye maze umuhe intsinzi yo kuba umukuru w’igihugu kugirango bimenyekane yuko nta jambo ryawe rimanukira ubusa!Nikon Uhoraho avuga.

Igihano giturutse k’Uwiteka ku Mwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa kubera kujya impaka n’umwka w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Nyir’uRwanda akomeje kunangira umutima wo gushyira mu bikorwa gahunda z’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi yamutoranije kuba Umwami wa gakondo y’ubwoko bwe.None kubera iyo mpamvu,dore Uhoraho amanuye umwuka wo guhuma kugirango azime ingoma arebesha ijisho rimwe kuko yanze kumvira umwuka w’Uwiteka wavugiye mukanwa k’Umuhanuzi namara guhuma ijisho rimwe rikaba ritakireba,bazavuga ngo nizabukuru ariko kizaba ar’igihano giturutse k’Uhoraho kugirango amenye neza yuko kwima ingoma kwe bidaturutse ku mwana w’umuntu,ahubwo ko byaturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero burira nyir’uRwanda ko akwiye gushyira mu bikorwa ibyo umwuka w’Uhoraho amusaba areke kuburana n’umutima,cyangwa gushaka kwihagararaho,ahubwo yumvire iby’Uhoraho amusaba gukora kuko Uwiteka yimanukiye kuza kwikorera umurimo maze Uwiteka nawe arahita ahagarika uwo mwuka w’ubuhume kugirango amenye yuko baturutse k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa inzara ikomeye mu isi ya bazima itera mu isi no muri gakondo abakire na bakene baryanga bimwe kandi imboga zabo zari injanga (dagaa) cyangwa Omena kubatuye IBABYLON niko bazita.Mbona amamodoka yuzuye injanga zija mu mahanga kuzana izo mboneka rimwe maze ijambo ry’Uhoraho rizaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abantu banjye    uti,ibikomeye biraje kandi bizanywe no kutumvira Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuze!!!

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar