Home News Igice cya (37) cy’ubuhanuzi

Igice cya (37) cy’ubuhanuzi

0

July 30, 2016 Ijmbo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’urukoza soni wagutegeye mu nzira,none uramenye udasohoka.Ubwo narimo gutekereza kwitegura kwerekeza mu murwa mukuru w’IBABYLON kugirango njye gushaka udukoresho tw’umurimo nsanzwe nkora.

Igice cya (36) cy’Ubuhanuzi

Ndongera nerekwa abagore [3] (basobanura abarozi-kazi) bahagarara mu muhanda bambuza gutambuka,kandi bampagarara imbere banteye umugongo ku buryo ntashoboye kubareba mu maso,bari biteye ya myenda ya bagore b’Abaislam bintandiye mu mutwe no mu maso.

Ndabitegereza ndangije ndabahunga nerekeza hirya yabo gato mva mu nzira nyura hirya mu gahanda kigitaka ndigendera ndabahunga nkomeza urugendo rwanjye.Menya yuko urugendo ngiye kugira harimo akabazo.

Ubwo mpita mpagarika gahunda yo kujya mu murwa mukuru.Nyuma y’isaha [1] nigice mbona ijambo «Rhema word» ryitwa “GO AND PUBLISH NEWS” ubwo mpita menya yuko Uwiteka akinguye amarembo.Nditegura ndamanuka nerekeza mu murwa haza ikinyabiziga nshaka ku cynjiramo ariko ijwi ry’Uhoraho rirambuza.

Ndareka kirahita haza icya kabiri,numva nemererwa kwinjiramo.Ndayihagariko ninjiramo,turamanuka tugenze ikilometro [1] dusanga imbere cya kinyabiziga cyanyuzeho kimaze gukora impanuka.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,urabona wa mwuka w’urukoza soni?Iyo uza kuzinduka,abadayimoni bari bagutegereje ngo bateze impanuka maze barimbura ubugingo bwawe,cyangwa baguhindure ikimuga kubera bafite ishyari ry’umulimo ukora w’Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.

 

Ubwo maze kubona iyo mpanuka yabaye kandi ari jye yaritegereje numva ngize ishimwe mu mutima wanjye,maze numva indirimbo ya [96] mu gitabo cyo gushimisha izamutse mu bugingo bwanjye ivuga ngo «Ni hehe abizera bazajya kuba,mur’iyisi ntaho bazakirira,mw’isi ntaho ntaho ntaho,mu Ijuru niho iwabo wabizera»ubwo nzamuka ndirimba iyo ndirimbo mur’icyo kinyabiziga numva nezerewe uburyo ubugingo bwanjye bufite agaciro gakomeye cyane imbere uy’Uhoraho Uhoraho ahabwe icyubahiro ishimwe ribe irye ibihe byose iteka niteka Amina.

 

July 31, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo wongera guhaguruka ushaka ubugingo bwanjye!Ariko igihe warumaze kunzaho ungeze bugufi cyane,nerekwa haza umucyo w’Uhoraho unyura mu idirishya ry’inzu narindyamyemo maze wigizayo uwo mwuka w’Inzika y’Inzigo.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanzi b’ijambo ry’Uhoraho bakomeje gukora uko bashoboye kose kandi bakoresha inzira zibaho zose kugirango bahige ubugingo bwawe ariko niba har’umuntu urinzwe kurusha abantu bo mu isi,ni wowe kuko ijisho ry’Uhoraho rihora ku bugingo bwawe uko niko Uwiteka avuga.

 

Nongera kujyanwa mu iyerekwa mbona abagabo [4] babohoje gakondo ya bakiranutsi,maze ngenda ngiye kubabwira yuko batagomba gukomeza kuba muri gakondo ya bakiranutsi kuko babohoje ibitari ibyabo kandi bifite banyirabyo.Mu gihe ngeze ku irembo rya gakondo nsanga batewe n’Intozi barimo barwana nazo ariko zabananiye bakagerageza kuzitwika ahubwo aho kugabanuka zikarushaho kwiyongera cyane.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,subira inyuma Uwiteka yahagurukijwe no kwirwanirira bariya bagabo [4] ubonye ni abanzi ba gakondo babohoje gakondo ya bakiranutsi ku mbaraga za Satani.

Dore bagiye kugubwa gitumo n’umwijima wa ninjoro ku buryo batazamenya igihe baterewe bazabyuka bisanga bazengurutswe na ingabo z’Uwiteka Imana ikiranuka muri byose uko niko Uwiteka avuga.Ubwo maze kumenya neza bidashidikanywaho yuko izo ngabo ar’iz’Uhoraho mpita nisubirira inyuma mbasiga barimo kurwana iyo ntambara badashobora kuzapfa batsinze nubwo bigize abahanga b’intambara.

Mu gihe nerekezaga kuri gakondo,nahuye mu nzira nabarobyi bavuye kuroba amafi (fish) kandi bwari bwije cyane kandi ar’umwijima mwinshi cyane.Umwe ndamubaza nti,kuki mwagiye kuroba mu mwijima mukaba mugarutse hatabona ari mu mwijima.Nuko aransubiza ngo,ntibashaka ko,abantu bamenya ko bagiye kuroba bagafata amafi.Ngo niko bisanzwe bagenda mu mwijima bakagaruka mu mwijima ntibamenyekane yuko bavuye kuroba.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bariya barobyi ubonye,nabavugabutumwa biyitirira ijambo ry’Uhoraho batahamagawe kandi badafite ijambo ry’Uhoraho.Uburyo bakoramo umulimo bakorera mu mwijima bahisha imikorere yabo kugirango bitamenyekana bagatahurwa maze intama zabo zikabahunga dore ko bafite intama nyinshi. Niyompmavu bakorera mu ibanga bakilinda kugenda mu mucyo,kugirango gahunda zabo zitamenyekana bagasigara amara masa uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kubona abadayimoni bategura igitero kindi gikomeye,maze mbona bakora inama baravuga bati,uriya Muhanuzi watujujubije,mugende mu mwegere maze mujye mu muha ibitekerezo bimuyobya byatuma tubasha kuba twamufata vuba mbere yuko aducika.Maze mbona abadayimoni bamwe bavuga bati,ikibazo,ni uko abasha kubona imigambi yacu mbere yuko tumugeraho kandi agahita abitangaza kuri ka kanyamakuru ke,akaba adushyize ahabona.

Murabona yuko yangije imikorere yacu,kandi abantu benshi twari dufite bamaze kutuvaho kuko bemera kariya kagabo.Dore ejo twateguye (Accident) gahita kabibona tubuze uko tubigira dupfa kutaviramo aho dushaka nibura impamba twakwitwaza kuko tutari kuagaruka amara masa ngo tuzakire Umwami wacu.

Nubu mube muretse gato muraza gusanga kabishyize kuri ka kanyamakuru twagerageje ku kagusha ngo kaveho,ahubwo nibwo karushijeho kugira imbaraga kuko yahise agura (Protection Technology) ubwo gahunda zacu zose ziba zirapfuye.Kuko ubundi umugambi kwari ukugirango dufunge kariya kanyamakuru abantu bareke gukomeza kwizera ariya magambo yandika.None dore byarananiranye ndetse twagerageje gukoresha abantu babandi badukorera batemera Imana yabo bajya mu materaniro yabo bakadukirikiranira gahunda zabo zose bakaduha raporo bagahaye amafaranga ariko karabananira.

Twagahaye ubutumire bwo mu Bwongereza karabitahura,tugaha iyo mu Bufaransa nabwo karabihatahura,ubu rero twabuze uko twagira amayeri yacu yose karayazi.Ngaho noneho nawe uri mukuru wacu ngaho tugire inama uburyo twakoresha!Umwuka w’ikinyoma karawuzi kabasha gusobanura inzozi zose ndetse namayerekwa.Ubundi aho niho twajyaga tunyura naabriya bose niko twagiye tubagenza.

None ahubwo kigishije nabandi ubusobanuro bw’inzozi ku buryo abo twari twarigaruriye,bamaze kutuvaho basubira kuri ya Mana yabo.Urabizi yuko abahanuzi benshi twagiye tubavangira maze bagahinduka abahanuzi bibinyoma babona abantu babashizeho bagahitamo kudukorera.None kuva kariya gahanuzi katangira kwandika biriya byandiko byako,yewe nabaislam batwumviraga basigaye bakumvira.

Abagatolika nabo nuko kandi urabizi ko bariya bibera mu mwijima w’icuraburindi gusagusa none na bo bamaze kwemera no kwizera ijambo ry’Ubuhanuzi rya kariya kagabo kiyita agahanuzi.Ngaho tubwire uko twabigenza maze twumve uko twakora kuko twahaganye nawe imyaka [7] twagerageje gukoresha umufasha we,urabizi yuko twari twaramuvangiye kandi tukamwereka yuko umutware we ari we mubi kandi ko amwanga cyane atanamushaka maze umufasha we akabyemera wabonye ko kahisemo gutandukana nawe kandi twari tuzi yuko adashobor agutandukana nawe kuko bizera yuko iyo basezeranye murusengero imbere ya bakozi bacu bitwa Abashumba baba bizera ko basezeraniye imbere y’Imana yabo bityo bikadufasha kubagira igikoresho.

Wabonye ko amaze gutandukana n’umufasha we,ko yahise abona umugisha wose twari twaramwambuye maze tugasigara amara  masa.Na bantu bacu twari twarahaye umugisha twagakuyeho,ubu batuvuyeho kuko bahise bacyena ndetse abandi urabizi ko twabishe kugirango batazajya kuri Imana yabo,abandi none baraducitse basubirayo.Na bariya tugfite bazageraho baducike kuko umugisha wa kariya gahanuzi ni mwinshi kandi abo twari twarawuhaye kamaze kuwugaruza wose.

Ikindi wabonye ko nta muntu gatinya ndetse nabo bavukana cyangwa bafite icyo bapfana kabashyira ku karubanda.Kariya gahanuzi nta marangamutima kagira!!!Erega twarakababaje cyane bituma kiyaga kivaho.

Buriya niba twagiraga amahirwe kakikunda twagashobora kuko ubona nabariya bose tubashoboza kwikunda no gutinya ubuzima bubi naho kariya gahanuzi karaye mu bigunda,twakicishije inzara gahitamo gupfa aho kugirango kadukorere.Nuko mbona umukuru wa badayimoni abuze icyo asubiza ababwira ko arugutegereza Umwami wabo bisobanura SEKIBI cyangwa SATANI akaba ariwe uzafata ibyemezo ariko bibagirwa yuko nawe twahuye mu mwaka wa [2014] tukarwana akaneshwa akigendera ari nabwo yapangaga kugarura madame kuko yari yamaze kupanga ariko asanga nanjye naramaze kumenya gahunda zose mbere yuko agaruka maze imigambi ye iburiramwo gutyo.

Ndabwirwa ngo mburire abanyempano yuko umwuka w’ikinyoma ubagendaho buri gihe,ndetse ukabayobya akenshi bagahanura atar’Imana ivuze,ahubwo bakorewemo na Satani abadayimoni kubera uburiganya bwa Satani.

Kuba abahanuzi badafite impano y’ubwenge no gutahura (Discerning Spirit),”umwuka w’ubumenyi guhishukirwa”(Knowledge Spirit) “umwuka w’ubwenge wo guhishukirwa” and (Wisdom Spirit) “umwuka w’ubuhanga buturuka mu Ijuru butaba mu isi” hanyuma banakananirwa kwirukana abadayimoni bakomeye cyane kuko badafite indi mpano yitwa (Might Power Spirit) “umwuka w’imbaraga zihangura ibyananiranye”ukorera cyangwa ukoresha iyakure (E-deliverance) ntibisaba yuko uba uhari cyangwa udahari aho waba uri hose ushibora gusenga bigakoreka hasabwa gusa uwo usengera kuba afite kwizera ijambo riguturukamo.

Biri muri bimwe bituma umwanzi ashobora kunesha abahanuzi bagasigara bitwa abahanuzi bibinyoma kandi baratangiye bakorera Uwiteka Imana ndetse umwuka w’Uhoraho warabagaragayeho ariko bikarangiye babaye abakozi ba sekibi kubera kutaba maso,no gukunda iby’isi no kutihangana ngo bategereze igihe cyabo cyategetswe kibanze kigere uko niko Uwiteka avuga.

 

Nkomeza kwerekwa maze mbona amagare (bicycles);mbona ipikipiki nyinshi (motorbike) zishoreranye mbona amamodoka byose biri kumurongo bishoreranye byajyaga aho mvuye,mbinyuramo hagati ndahita ntihagira nimwe ingonga.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi ziraje isubirire murutare maze ube wibereyemo dore nizuba ryabaye ryinshi maze ubareke babanze banyureho bagenda ndabona biruka inyuma y’umuyaga uko niko Uwiteka avuga.

Bamaze kunyuraho mbona umukobwa umwe ahagaze hagati mu murwa arimo abereka ngo ubanza atuye hariya hakurya muri ariya mazu meza ari hakurya hariya.Ubwo amaze kuvuga gutyo nerekwa inkoko zishoreranye nyinshi (abazimu) maze mbona ukuboko ntazi aho kwaturutse mbona gufashe inkota maze gutangira gukata amajosi ya za nkoko zose mbona zirayonze zishizejo.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abazimu baguhagurukiye Uhoraho abashyiriyeho iherezo uyu munsi.Uko niko Uwiteka nyiringabo avuga.Nerekwa imineke cyangwa imhwi myiza cyane yahiye cyane mbona Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe atangiye gutonora kugirango ayifungure,maze mbona ko yahiye cyane ku buryo yaritangiye kubora cyangwa kwangirika.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe ko,agiye koherezwa ibyitwa umugisha ariko biraba atar’umugisha nyawo ahubwo inkozi z’ibibi zigiye gukoresha amayeri nkayo bagukoreshejeho kugirango babone uko bamuca igihanga kuko bamaze ku mukeka ko yaba ari we Muhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe kuko bakoze ubutasi cyane kuri wowe kugirango babashe gutahura uwari we ariko ubabera ibamba.

None mu bwire abe maso kuko hasigaye iminota [3] umwanzi wabakiranutsi agakurwa mu nzira.Nuko rero aramenye ntagwe mu mutego w’umwanzi ngo ni ukubera intonorano kuko bamaze kumutegera ku ntonorano kugirango bamugenze uko umwanzi ashaka uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa umugore umwe ashyira vino (WINE) mukirahure ngo ayimpe nyinywe,mbona ndayifashe ndayimena maze uwo mugore mwiza cyane wari yigize uwo kurarikirwa,mbona atangajwe ni uko mennye iyo vino kandi yarazi neza yuko ndibuyinywe.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,yari yashyizemo ubutwa kugirango arimbure ubugingo bwawe.Uwo yatumwe kugirango akugereho nyamara urabizi yuko utemerewe guhura n’umuntu uwari wese ushinzwe gukora «Tracking and Report Mission Only no Contact»

Cyakora bari bugusabe ko wabasengera kuri phone ntutinye kubasengera ahubwo ubigenze kwa kundi maze ugusaba ko wamusengera ubukore ubikunze kugirango azacirirweho iteka yuko wamugiriye neza atayikeneye ahubwo agambiriye kumena amaraso yawe bityo ahite acirwaho iteka ako kanya kuko yatinyutse kugambanira umwuka w’Uhoraho ukorera muri wowe uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa uwitwa inkozi y’ikibi yitwa Muhoza Bennon akaba umwakagara wahoze akora mu rwego rw’iperereza rwa DMI,Mbona arimo kumpiga hirya no hino. Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakagara basaze barimo kugihigira hasi no hejuru.Nuko rero wirinde gukoresha iryo koranabuhanga kuko ridafite umutekano uhagije Protection kugirango ukingire ubugingo bwawe uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’uhoraho rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore umugisha wawe uraje Uwiteka ategetse yuko urekurwa ukakugeraho kugirango ubashe gukora no gutunganya umurimo w’Uhoraho kugirango ushobore kurangiza inshingano zawe maze ujye gutangira imirimo yindi mishya uhamagarirwa n’Uhoraho kugirango ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa kabahanuzi rigere kumusozo waryo niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo ucigatiye ibigori (ibigoye) mbona abwirwa ngo,abinzanire ubusanzwe (bisobanura ibigeragezo byihuse) maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore woherejweho ibigeragezo byihuse nk’umurabyo nuko rero urabe maso cyane ntugerageze kuva murutare kuko intare nubwo iziritse ntabwo biyibuza gutontoma ikaba yaguhungabanya uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abasirikare (abadayimoni) cyangwa ingabo za Satani zoherezwa kujya kulinda urutoki narinshinzwe kulinda.Urwo rutoki rwali rukoreye neza ku buryo bushimishije(umurimo w’Uwiteka umeze neza) nuko mbona haje ingabo zambaye imyenda ya gisiriare isa niyabalinda umwakagara R/G JEPE maze baraza bansanga aho ndi barambaza ngo,aha hantu waba uhamenyereye?

Ndabasubiza nti cyane niho nibera.Barambaza bati hameze gute?Ubusanzwe aho munsi y’urwo rutoki no kuruhande rwa rwo haba INGONA zijya ziza gufata umuntu wese uza gukora ubulinzi aho munsi y’urwo rutoki mbasobanurira uko umutekano waho uteye mbona bagize ubwoba kuko bari bahawe itegeko ry’uko batagomba guhirahira bava ahongaho.

Nuko numva batangira kwitotombera uburyo ukwezi kwapfuye bakaba batarahembwa!Mbona n’umukuru wabo,ari kubategeka ibyo bagomba gukora ariko adafite “Moral Authority’ kubera inzara yari ibageze ahaga cyane kandi burya ngo nta muhanga w’inzara n’inyota.Gusa bamwe bavuga ko,ngo ubupfura buba munda!?Abandi nabo bakavuga ko,imfura ishenjagira ishira,igahambwa mu mfuruka!!!

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,kuva washyira ahagaragara yuko umwakagara ibye byarangiye asigaje iminota [3];habayeho guhagarika umutima cyane ndetse bamwe bamaze kugera kure bitegura guhunga kuko nta kuntu leta yaba yizera ijambo ry’Uhoraho uhanura,ngo maze abaturage babe aribo bareka kuryizera uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumburira ibigiye kuba,ndabwirwa ngo,”ziriya NGONA wabonye”zishinzwe kurya umuntu wese ushaka gusenya umurimo w’Uwiteka yagushinze.Ubu noneho kuko inteko ya bacamanza yo mu Ijuru yahagurukiye guca imanza za gakondo ya bakiranutsi,abakurwanya bose bamaze gucirwaho iteka niyompamvu Uhoraho yahise arekura ingabo ze akazohereza kuza kumukorera umurimo wo guhangana n’inkozi z’ibibi uko niko Uwiteka avuga.

 

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Inzika z’Abatutsi zongeye guhaguruka kandi zihagurukiye icyarimwe kuko niwo muhero wazo ntizizongera kubaho ukundi uko niko Uwiteka avuga.Nerekwa inteko ya bacamanza yo u Ijuru ica iteka ku nzika y’inzigo z’abatutsi kugirango abazasigara bazabeho mu mahoro n’umutekano no kwizera Uwiteka Imana ko yabagiriye neza agaciraho iteka umwanzi wabatandukanyaga agahora abateza kwicamo ibice bice ibyo byose mbona bishyizweho iherezo uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo bigeze ahagana mu masaha ya 14:56 z’amanywa byerekera amasaha ya nimunsi.Nuko mbona za magigiri zihamagara kuri telephone basanzwe bazi nanjye ndabizi ko,bayizi ariko sinshobora kuyikuraho kugirango mbashe kumenya uko banshakisha, ubwo kuwa gatanu tailiki ya 29 July,16 nibwo bari bagerageje guhamagara iyi numero ariko basanga itariho bakoresheje telephone number +254776472025, binaniranye taliki ya July 31, 2016 nibwo bahamagaje numero +67570890685

Za magigiri zataye umutwe ubanza ahubwo zarasaze,ubwo se waba uziko ufitanye ikibazo na bantu,hanyuma ukajya witaba telephone utazi?Burya koko ijambo ry’Uhoraho rivuga ukuri,ubuhanuzi buvuga ko,mbere yuko agatsiko ka FPR gakurwa kubutegetsi,Uhoraho azabanza kubambura ubwenge kugirango ibyo bakora byose bajye babikora nabi batatekereje kugirango aburizemo ubwenge bwabo uko niko Uhoraho yavuze!

Hanyuma yibyo,nakoze ubushakashatsi,nsanga izi numero cyangwa iyi code,ariyo mu gihugu cya”The Papua New Guinea country code 675 will allow you to call Papua New Guinea from another country. Papua New Guinea telephone code 675 is dialed after the ID. Papua New Guinea international dialing 675 is followed by an area code.”

Reka mbabwire yuko nkiri IBABYLON kandi ngiye kuhava vuba bishoboka.Iyo number ya +254 770 875 727 ndacyifite kandi sinzayifunga kugirango mutazavuga yuko nayifunze mukambura.Ngaho nimugerageze murebe yuko umugambi wo kuba mwanca igihanga nta bwo byabakundira.

Ariko nuko mwanze kumva iyo ivuga yo mu Ijuru,ikindi mukaba muyobowe na Satani akandi akaba atajya yemera gutsindwa nyamara burya murebye neza mwasanga mwaramaze gutsindwa cyera cyane ariko mwanga kwemera kugirango mukomeze mwibonere umurimo wo gukora mugatinya kubwiza ukuri umwakagara yuko mwananiwe kumfata kugirango atabashyira mucyimbo yari kunshyiramo.

Ninjya kuwurira indege nzababwira duhurire ku kibuga cy’Indege ahari mwazagira amahirwe yo kuba mwakoresha ubutegetsi mukaba mwanshinga inzara.Ariko ndatekereza yuko imyaka [7] duhanganye bikomeye ubanza iyakoze byabindi namwe mutayobewe ntaho yagiye iracyahari.Ubwo rero mwitegure yuko mushobora kuba mugiye kuribwa ni NGONA uko niko Uhoraho yavuze mu ijambo ry’Ubuhanuzi bw’uyu munsi.Mubitegereze ntibizatinda muzabibona vuba boshoboka!!!

Aug 1, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona imodoka y’igikamyo ihagaze irihande rw’inzira ya kaburimbo,maze mbona umushofeur yinjiyemo arayitwara ayikura kuruhande rw’inzira itangira gukora imirimo yari yaragenewe.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyari byarahagaze mu murimo noneho biratunganye niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kwerekwa mbona (IHENE) icibwa igihanga,umwuka w’ikinyoma.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma Uhoraho awushyizeho iherezo (Gupfa) uko niko Uwiteka avuga.

 

Nongera kubona akanyamaswa kajya gusa na bakame (Urukwavu) mbona kanyitegereza cyane,ariko uko kanyitegerezaga ninaka kagendaga gahinduka mu maso gafata iyindi shusho mbona noneho gasa nagahindutsemo akanyamaswa kajya gusa na kajangwe ariko na none atariko ni twa dukoko duto dukunze kuba mu ishyamba ahantu har’ibiti birebire.

Nuko mbona haje ukuboko gufata agatwe kako kuragaca.Ndabwirwa ngo,umwuka w’ubugome n’uburiganya birarangiye nyuma y’igihe kinini ukorerwa uburiganya ariko noneho igihe cy’uwo mwuka gishyizweho iherezo kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kubona ikijya gusa ni nkoko ariko icyo gisiga,cyangwa iyo nyoni,nkabona igenda ihinduka igenda ifata indi sura ijya gusa ni Gihunyira na cyo mbona hazanywe umukasi (ijambo ry’Imana) mbona rikase umutwe wacyo gihita kirapfa.Maze umwuka w’Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,umwuka w’urupfu uciriweho iteka hehe no kongera guhura nawo mu gihugu cy’IBABYLON uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo mpita menya yuko igihe cyanjye cyo gukurwa mu gihugu cy’ IBABYLON,cyegereje maze nkajya mu gihugu nasezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.Numva nongeye gusubizwamo imbaraga zo gukomeza gukorera Uwiteka kuko bidashoboka yuko,abamukorera bikorera amaboko uko niko Uhoraho avuga.

Ahagana mu masaha ya ni munsi ubwo narimvuye kumulimo wa data ku murwa mukuru w’IBABYLON,nicaye muri matatu imbere muri bya bimodoka byihuta bita (MINI BUS) nerekwa mu icumbi,nuko ngira iyerekwa mbona.Mbona igisiga cyo mu bwoko bwa KAGOMA cyangwa Eagle ikiri ntoya,mbona kiragurutse kivuye mu gicumbi cya cyo.Mbona kigiye kure cyane maze mbona kirarorongotana kidafite aho cyerekera.

 

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umudayimoni wari warabase gakondo ya bakiranutsi,uvuye uvuye mu gcumbi cyawo.Ubusanzwe umudayimoni w’igisiga nimubi cyane kandi guhanga nawo kugirango uzawuneshe,bigusaba gusenga byibuze amasengesho y’iminsi [5] ubwo ni ukuvuga amasaha [120] utarya utanywa.

Ndibuka hasigaye ibyumweru [2] ubwo ni minsi [14] ngo dukore ubukwe na madamu,igisiga cyaraje gihagarara ku mutwe we ngo pa!Maze mushiki wanjye aramubwira ati,senga Imana cyangwa umanuke ujye kubwira ababyeyi ibikubayeho naho ubundi urwo rugo ntarwo ufite.Byari bikozwe na murukuru we wo kwa se wabo witwa Mukarujugiro Jacquline ukurikira Baricana Eugene. Urabona se urushako rutaranze!

Ndi mubutayu bugufiya bwa bundi bukomeye cyane nasenze iminsi [5] nta kurya nta kunywa ndibuka ko ntashoboraga guhaguruka.Maze mbona uburyo bahumanije ubugingo bwanjye bakoresheje amagi barayamanitse mugiti hejuru.

Maze Uhoraho ambwira gusenga kugirango amasengesho amenagure ayo magi,narasenze kugeza ayo magi yaramanitse mu cyari kiri mu giti hejuru kimazemo imyaka itari hasi ya [20] maze ngirirwa Ubuntu n’Uwiteka mbona ayo magi aramenetse ndetse nigiti kiruma haza umuyaga urakigusha ng’uko uko nabohotse.

Aug 2,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,sengera intambwa y’umutambyi yasigaye muri gakondo iri hagati y’urupfu n’ubuzima kuko inkozi z’ibibi zayiteje kugwa mu mutego wo gufungwa kugirango ibyago bizayisange mu nzu y’imbohe aho izaba ikingiraniwe .None tabaza Ijuru rimanuke rikore imilimo ikomeye kubugingo bwayo.

Ako kanya ndasenga Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nta kijya kikunanira,none ndakwinginze kuri uyu munsi,kuri iyi taliki tabara intambwa yasigaye ku murwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi,kugirango ugaragaze imilimo ikomeye y’intoki zawe.Kanzi hazabeho ishimwe rikomeye hagati ya bakiranutsi uko niko umugaragu wawe asenze asaba ko intambwa yatabarwa vuba byihuse ariko habe gushaka kwawe ntihabeho gushaka kw’isengesho risabwe n’umugaragu wawe uko niko Uhoraho avuga.

Nuko nkomeza kwitegereza ibigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi,mbona umukobwa w’IZION yakundanye n’umuhungu cyane kugeza afashe icyemezo cyo kumwishyingiraho.Maze amaze kugera murugo,inzu babagamo ya matafari mbona ihindutse inzu ya nyakatsi.Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibikundanye birajyana reba umukwe n’umugeni barakundanye none baranajyanye uko niko Uwiteka avuga.

Nkiri mur’iryo yerekwa,mbona magigiri za DMI zose ahozakoreraga mbona haje umuntu akaba nyir’inzu waho zakoreraga ariko cyane cyane izikorera mu mahanga mbona uwo muntu nawe ko ashinzwe za magigiri araza afunga ibiro byari bishinzwe guha za magigiri ibikoresho.Na mafaranga za magigiri z’Abakagara bashinzwe guhiga abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo zibace ibihanga.

Mubo nabonye bafungiwe inkunga cyangwa imfanyo (Funds) harimo ya nkozi y’ikibi yitwa Muhoza Benon ikorera kumugabane w’Uburayi.Mbona za inzu zakoreragamo ihindutse (Toilet) «blessings become a curse that’s meaning»umugisha uhindurwa kuba umuvumo.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore ibyari umugisha ku ngoma y’umwakagara ihindutse umuvumo niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa Mwishwa w’Umuhanuzi Majeshi Léon witwa Mukeshimana Jeannette wihinduye kuba inkonzi y’ikibi kandi yitwa umukiristu akaba n’umuririmbyi.Mbonako atanzeho igitambo umwana muto w’uruhinja ufite hagati ya mezi [6] n’umwaka [1] mbona arimo gushushanya igitsina cyako kana ka gakobwa kugirango agatangeho igitambo maze ahabwe ibyo yifuza kubona bijyanye n’ubutunzi.

Maze umwuka w’Uwiteka unzaho maze urambwira ngo«mwana w’umuntu,ubonye mwihwa wawe uburyo agiye kwangiza kariya kana ka gakobwa?Ndasubiza nti,nabibonye,arambaza ati,buriya hakwiye gukorwa iki?Ndasubiza nti,amasengesho,ati nuko rero ushaka kugira neza,ntategereza kubisabwa uko niko Uwiteka avuga»

Nongera kwerekwa mu gicumbi cya gakondo ya bakiranutsi,harimo inkozi z’ibibi zigera kuri [3] maze mbona inkozi y’ikibi imwe,bayirukanye mu gicumbi cya gakondo ya bakiranutsi.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rinzaho rirambwira riti,«mwana w’umuntu,dore hasigaye inkozi z’ikibi [2] zifite ubwoba bwinshi kuko habuze ibimenyetso byatuma zikurwa mu gicumbi cya gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga»

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zikora umugambi wo kugirira nabi umwana muto cyane wasigaye muri gakondo ya bakiranutsi (itorero ry’Imana) rikiri ritoya.Ubwo ako kanya maze kumva ibigiye gukorerwa uwo mwana muto,hamwe niyo ntabwa y’umutambyi yasigaye muri gakondo ya bakiranutsi kumurwa waho mukuru,mpita mfata icyemezo cy’amasengesho y’ikubagahu yako kanya kugrango Uhoraho abashe kurokora izo nzirakarengane zigiye guhura nakaga kinkozi z’ibibi zikorera muri gakondo ya bakiranutsi.

Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ndakwinginze ngo wumve gusenga kwanjye uyu munsi.Kuko mbabajwe cyane nibigiye gukorerwa uwo mwana w’igitambambuga,ndakwinginze ugirire neza urwo ruhinja nubwo ntazi nyirarwo ariko wowe ujya kururema warurufiteho gahunda.None ndakwingize ngo urunde ubugingo bwuwo mwana mu izina rya data,umwana,n’umwuka wera Amina.

Kandi nongeye ku kwereka intambwa y’umutambyi yasigaye kuri gakondo ya bakiranutsi kumurwa waho mukuru,ndakwinginze ngo uyigirire neza kuko abanzi bumusaraba bamaze kohereza imyuka mibi ngo ijyanwe mu nzu y’imbohe.None ndakwinginze ngo ukore ibikomeye cyane kuko wowe ufite imbaraga zigera hose,kandi ukaba washimye kubihishurira umugaragu wawe kugirango agire icyo yakora.Nuko rero ukimara kumva gusenga no gutabaza kwanjye ndakwingize ngo ugirire neza ubwo bwoko bukomoka mu bwoko bwawe bwo gukiranuka kugirango ishimwe ryawe ritazazamo igitotsi uko niko umugaragu wawe nsenze Amina.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri z’Umwakagara zishinzwe kumena amaraso ya bakiranutsi,zihabwa misiyo yihuse cyane (Emergence Mission) maze mbona zihabwa amabwiriza nk’uko maze igihe nzigisha ko,zidashobora gukora umurimo wo kugigira zitabanje gukora “Tracking and Report”.Mbona bigishijwe ko bagomba kubanza kumenya aho mperereye bakoresheje ikoranabuhanga kugirango biborohereze umurimo wabo.

Mbona umwuka w’urukoza soni urubutse maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,va mu icumbi wigire murutare aho niho badashobora gukoreshaikoranabuhanga.Ndasohoka nkimara kugera murutare nerekwa uburyo ingabo z’Umwakagara zigiye gukora ubwicanyi bukomeye ndetse mbona ko bazatsembaho icyatsi n’igiti gihuhwa numuyaga.Ijambo riramwbira riti,ngaho egera ziriya nyagarwanda za RDF maze witegereze neza ibyo zigiye gukorera ubwoko bw’Uhoraho.

Nanjye ndahagaruka ndagenda negera izo nyangarwanda za RDF zahoze zitwa inkotanyi, ziharanira gukiza amagara aya bantu.Mbona ko zihawe intwaro zidasanzwe,maze mbona batangiye kwica abana bimpinja batoya (Baby’s) maze mbona umubyeyi wabo (Umwakagara) atanz itegeko ryo kwica igihumeka nikidahumeka.Ndibaza nti,ikidahumeka cyo se barahishaka ho iki?Ko nubundi kidahumeka!Umwuka w’Uwiteka aransubiza ati,bisobanuye umujinya wikiraha maabyi(amazirantoki).

Bamaze kubona ko,ijambo ry’Uhoraho ribasohoyeho,noneho bahisemo gusenya ibyo bubatse,(not only that)ahubwo bagiye kurimbura abantu babita ibyitso,!Ubwo nibarangiza ibyitso,barakurikizaho akadomo.!Nibarangiza akadomo.bakurikizeho gukuramo- urumva se urugamba rutazaba rukomeye cyane?Uko niko Uhoraho abaza!Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,kora amasengesho kugirango Uwiteka aburizemo umugambi waziriya nkoramaraso zije guhiga ubugingo bwawe.

 

Ndetse utangarize  nabandi bakiranutsi bose aho batataniye ku isi hose,bakora amasengesho yo gutakambira bene so,basigaye muri gakondo ya bakiranutsi kugirango niba bishoboka imbabazi z’Uhoraho zizababeho uko niko Uhoraho avuga.Nerekwa ko ingabo zitirirwa iz’igihugu RDF, ko zidashyigikiye ubwicanyi burimo gusaba na shebuja nabonaga bagera ku bana batoya (Junior) bakananirwa kubaca ibihanga.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,muri bo harimo abakomoka mu bwoko bw’ABakiranutsi badashobora kwemera kumena amaraso kuko bahanye igihango n’Uwiteka yuko batazongera kumena amaraso uko byagenda kose uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa hashyirwaho umugore w’intasi uzakora uko ashoboye kose agashaka uburyo yakora contact n’Umuhanuzi maze agashaka uburyo yazamugeraho akoresheje bwa buryo nabigshije bwa Tracking and Report.Nuko Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ba maso,kuko hagiye kuza za magigiri ziyitirira izina ry’Uhoraho nyamara zizaba zizanywe no ku kugigira ngo baguce igihanga uko niko Uwiteka avuga.

Bariya bantu ntabwo bumva ko,Uwiteka Imana Nyiringabo ukorera wakurinze ibihe byose,yuko na nubu azakomeza ku kurinda kuko buzuye umujinya nagahinda ngo kubona koko aka kajinga gahanura ibintu bikaba bigie kutubaho?Reka dukoreshe imbaraga zose maze nako tugakure ku isi maze ibyahanuwe byose nako bizasohze katakiri ku isi uko niko bavuga,cyangwa niko barimo bategura imigambi yabo nyamara bakibagirwa yuko Uhoraho yanyihereye amaso yo kureba no kwitegereza no kumenya.

Nuko mbona mpawe imfunguzo [3] bisobanura ububasha ndabwirwa ngo izo mfunguzo uhawe nizogukingura cyangwa gusenya ibyo umwanzi yafungiranye.Urasabwa gusenga iminsi [3] kugirango ibibohwe bibohorwe.Nuko mbona haje umudame w’umuturanyi usanzwe ahumanya abantu,mu minsi yashize yaraje agera ku ibaraza ryanjye (Veranda)  araza hari mu masaha munani zijoro aza mureba ndi mu iyerekwa anjugunyiho amarozi (imbaraga z’umwijima) ndamwihorera nkomeza kwiryamira no kwerekwa kuko numvaga nta mwanya mfite wo guhangana nawe.

Ubwo mu iyerekwa rya kabiri mbona za mbaraga ze zihindutse ubusa zihita zirangira,we ngirango yibwiye yuko ndi umuntu usanzwe maze atangazwa ni uko amarozi ye ananiwe gukora.Uwunguwo umuryango niwo ukurikiraho kuwanjye nuko nkomeza kwikorera umurimo w’Uwiteka uyu munsi mbona yongeye kugaruka azanye ubutwa bwe,ageze kumuryango wanjye akubitwa nikibatsi cy’umuriro atazi aho waturutse ahita yirukira mu nzu ye.Ahita asiga ibyo yarazanye ahongaho ariko siniriwe njya kubireba kuko nari namaze kubona ibyo ari byo!

Mbona arashaka kunyambura za mfunguzo [3] na none arongera akubitwa nikindi kibatsi cy’umuriro arahunga amvaho uwo mudame aba wenyine abana be barerwa na nyina buri gihe yinjira murupangu saa sita cyangwa saa saba am zijoro kandi iyo yinjira mba mwumva nuko ijambo rirambwira riti,wamubujije amahoro kuko imbaraga ze zidashobora guhangana ni zawe aho umuntu w’Imana aba ari hose,imbaraga z’umwijima ntabwo zishobora gukora kuko zidashobora guhangana n’umuntu.

Nsubizwa mu iyerekwa maze mbona icyegera cy’umukuru w’igihugu cy’IBABYLON ari kumwe numudamu usa nubyaye kabiri,mbona binjiye mu nzu yarirahongaho maze mbona icyegera cy’umukuru w’igihugu atangiye kuganira nuwo mudamu ariko arimo kurira yubitse umutwe hasi.Mbona nuwo mudamu amuteze amatwi cyane kandi amwitayeho cyane.Ndinjira mbona barimo gupanga uburyo bagiye gutunganya gahunda zabo zikiri mu ibanga.Kuko hanze har’imigisha myinshi cyane kandi ilinzwe na basirikare (Abadayimoni) baganiraga buryo iyo migisha bayigeraho nabo bagakuramo nibura kimwe [10]

Nuko maze kwitegereza ibirimo gukorerwa ahongaho,nibwo ijambo ry’Uhoraho ryanzagaho rikambwira riti,mwana w’umuntu,dore icyegera cy’umukuru w’igihugu cy’IBABYLON arimo guca has hejuru na banyamadini kugirango azatungurane mu mwaka wa 2017 yiyamamaze kugirango asimbure umukuru w’igihugu uriho ubu Uhuru Muigai Kenyatta.Ntabwo ashaka kwigaragaza hakiri kare kugirango bitamuteza intambara kandi hakiri igihe.

Ariko namara kubona ko hasigaye igihe gito,azahita asohoka muri iyo nzu wabonye bari balimo (Igihugu cyangwa ubutegetsi) maze cyangwa ubwo buyobozi maze yishyire ahagaragara atangarize abanyababuloni yuko ashaka gusimbura umukuru w’igihugu.Ibintu bye abikorera mu ibanga cyane kandi ntushobora kuenya gahunda ze uko zimeze cyangwa uko ziteye uko niko Uhoraho avuga.

Aug 3, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo [2];mbona ihunze gakondo ya bakiranutsi.Mbona igiye kuruhande gatoya ku baturanyi,aho iyo myuka yombi,izajya irebera kure ibibera muri gakondo kugirango bitazayigeraho kuko izi neza ijambo ry’ubuhanuzi icyo ryavuze.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda uhagarare iruhande rwa baturanyi ba gakondo ya bakiranutsi maze witegereze ibyo iriya myuka y’Inzika y’Inzigo z’Abatutsi icyo irimo gukora hariya.Ndagenda nditegereza mbona ko iyo myuka yahunze idashaka gupfa,kugirango izakomereza gahunda yayo aho ihungiye!Nuko negera ho gato kwitegereza nimba koko gakondo y aba yagize ikibazo.

Mbona nta kibazo yagize ariko,itangiye kurengerwa nibigunda ntabwo inzabibu zari zikigaragara cyangwa urutoki.Ndabwirwa ngo injiramo neza witegereze urebe neza umenya akari mbere.

Ndinjira ngeze imbere gatoya,numva umuntu,ankojejeho urutoki,arambaza ngo,we!!Bite byawe?Nitegereje sinabona umuntu,ahubwo mbona insina zonyine zarengewe nibigunda.Nshakisha rwa rutoki rwankozeho ndarubura!Numva ijwi ry’Uhoraho rirambwira ngo«”ndi hano naje kwikorera umurimo.Nijyewe Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi ujya wandika”»arakomeza arambwira ngo,iriya myuka y’Inzika z’Abatutsi ubonye hariya,nijyewe zahunze ziratinya yuko,nazifata nkazicira urubanza.Ariko ntabwo zambonye,ahubwo zumvise imirindi yanjye,zihita zirahunga zirigedera nyamara snigeze nzakura!

Nuko nsubira inyuma nshukanshuka iyo myuka yombi uko ar’ibiri [2] ngo ize nyiherekeze dusubire muri gakondo,iranga ndayiginga ariko irantembera pe!Aho yari yahungiye,naho har’ikigunda nibyatsi birebire bingana nibyo basize muri gakondo baturutsemo.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nahariya bagiye ndabasangayo kugirango batazagarura izo nzika zabo za gitutsi!Zikazanduza ubwoko bwanjye ngiye guha gakondo ho umwandu wabo kugirango bazankorere umulimo uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari umuntu woherejwe ngo aze guhiga ubugingo bwawe,hanyuma ndamuyobya abura inzira.Ubu yarindagiye ntabwo ashobora kumenya icyerekezo aho yerekeza usibye ko yasubira inyuma gusa agasubira iyo yaturutse niho mpamvu ejo wabonaga ibintu byakomeye cyane.Burya iyo uza gusohoka wari guhura nawe.

 

Niyompamvu kumvira Uwiteka Imana Nyiringabo,biruta gutanga ibitambo, uko niko Uhoraho avuga.Mwana w’umuntu,dore naguhayeho gakondo ngo izakubere umwandu wawe niyompamvu inkozi z’ibibi zikurwanya,kandi zamaze kumenya uwo uriwe kuko bakoresha izo mbaraga zabp zakidayimoni bakabasha kumenya umuntu ibimugize,nawe rero ni uko bimeze bamaze kumenya yuko wahamagawe n’Uhoraho kandi ko yaguhayeho gakondo kuzakubera umwandu wawe kugirango ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa kabahanuzi risohore uko niko Uwiteka avuga.

 

Gakondo ya bakiranutsi namaze kuyishyira mu maboko ya bakiranutsi,kugirango nshobore kubagirira neza.Ntabwo izongera kuba mu maboko ya banyabayaha binkozi z’ibibi kuko ibyo bakoze byari bihagije ngo bamenye yuko bakoze neza cyangwa nabi.Niyompamvu ubona bagerageza uburyo bwose bakwigarurira gakondo,ariko bakibananira.

Reba FDLR,reba RNC na bandi byarabananiye kuko ijambo ry’Uhoraho ryarabaremereye cyane ndetse rituma na mahanga adashobora kugira icyo ya bamarira kuko ijambo ryanjye ryababereye ingume kugirango bamenye yuko ari jye Uwiteka wabivuze kandi bamenye yuko ari jye uriho kuko badashobora guhangana nanjye uko niko Uwiteka avuga.Kuko igihe nikigera ntibazabura kubona yuko bari baribeshye kandi ko ibyo Uwiteka yavuze bizaba bimaze gusohora mu maso yabo uko niko Uwiteka avuga.

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona wa mwuka w’Inzika y’Inzigo za batutsi,wongera kwinjira muri gakondo ya bakiranutsi maze ukora akantu gatangaje.Nsanga gakondo ishengerewe na bahisi na bagenzi bari baje kureba uko gakondo yahuye na kaga ni byago bikomeye abana abagore abasaza na bacyecuru bose barahurura maze baraza barashengerera.Maze kuhagera ndabwirwa ngo,muri abo bose baje gushengerera baseka gakondo n’ubwoko bw’Uhoraho,bakwiye guhabwa ighano gikomeye kuko batari bakwiye guseka ubwoko bwatoranije n’Uhoraho.

Nuko mbona haje Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,aza azanye ikiboko cyo gukubita abo bose bazanywe nugushinagura.Nuko mpabw aya cya kiboko maze ndakibakubita induru ziravuga.Nuko ijambo ry’Uhoraho riramwbira riti,uko niko uzavuma umuntu wese uzishima hejuru y’ubwoko bwanjye na gakondo yanjye yuko bahanwe n’Uhoraho ngo babaye ibigoryi bakanga kumvira Uwiteka.Ibyanjye na bantu banjye,ni byanjye,abazabyivangamo,bazahura nuruva gusenya,kandi bazagwa muruzi barwita ikiziba uko niko Uwiteka avuga.

Aug 4, 2016 njyanwa mu iyerekwa,mbona magigiri w’Umuhutu w’Umwakagara waturutse muri Tanzania wirukanywe mu gisirikare na Col.Karangwa John muri DMI, Muhoza Benon na benenyina (bisobanura bagenzi be);bajya gusarura ibigori byumye(kwinjira mu bibazo) bikomeye cyane nyuma yo kunanirwa gu hackinga Umuhanuzi kuko bakoze uko bashoboye ngo ba hacking Umuhanuzi ariko bisanga baomera mukiva.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri ziri mukaga gakomeye cyane,zirimo ku gushakisha hasi hejuru,kuko bahawe amabwiriza (Instructions) yuko Umuhanuzi naramuka abacitse bizababera umwaku!Nuko rero barimo gukora ibishoboka byose barimo gushaka uburyo bwo ku kugeraho nyamara bidashoboka.

Bazemerako Uwiteka ari we Imana umunsi bisanze barimo gushaka umuntu udashobora kubonwa na maso ya bana b’Abantu biruka inyuma y’umuyaga.Nuko mbona binjiye mu murima w’ibigori byumye batangira kubisarura ariko umurima ubabana mugari cyane bananirwa kurangiza gukora umubyizi bari bahawe maze ijambo  ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko ubonye bariya bantu bananiwe gusarura uriya murima w’ibigori,ninako batazashobora guhiga ubugingo bwawe ngo babubone uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo ejo hashize ku wa Kanama 03,2016 wa magigiri washakaga kunkiza akanyihera amadollar y’ubuntu yitwaje gushyigikira umurimo w’Imana bityo,agatanga ituro ryihimwe,na nubu akomeje gukoresha amazina ya Nyir’uRwanda yanyandikiye asaba ibabazi ariko anahakana ko atari magigiri.

Cyiza Felix ni magigiri w’uRwanda wihaye kwigira inshuti y’Umuhanuzi Majeshi Leon,akaba anakoresha e-mail iri mu mazina ya Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,yabanje kujya akoresha ndahinduradams@gmail.com, hanyua  ubwo bamwe mubagize inteko y’ibwami bahsyirwaga ahagaragara kubera ibikorwa by’ubugambanyi bavugwagaho ko bagambanira ubwami bw’uRwanda bakaba bakorana n’umwakagara uwo Cyiza Felix yanditse e-mail abaza impamvu bahakana ubuhanuzi bubavugwaho kandi kuva mbere hose batarigeze baburwanya kuko bwari butarabavugaho.

Twashyize izo e-mail ze ahagaragara maze abonye ko e-mail ze zitari mu mazina ye zashyizwe ahagaragara nibwo yahinduye e-mail ya ndahinduradams@gmail.com, arongera akora ikosa nkiryo yakoze mbere ryo kwiyitirira amazina ataraye «IMPERSONATION» yiyita Kigeliamos@gmail.com ,ibi bikaba bihanwa na mategeko kwiyitirira uwo utariwe ndetse ukanongeraho gukoresha amazina ye utabiherewe uburenganzira na nyiribwite.

Ariko ngo yemerako,yagigiriye Umuhanuzi uko basenga ni uko bajya imbere y’Imana.Yarangiza akemera yuko,agikomeje gukora gahunda ya bwa bucuruzi bwa Iranium akibagirwa yuko igihe duherukana kuvugana,yavugaga ko gahunda yamaze gutungana.None se nyuma y’ukwezi kose aracyacuruza izo gahunda?Niba se arengana,ni kuki adakoresha amazina ye,ahubwo agakoresha amazina ya nyir’uRwanda?

”What is behind of that”? Ariko nimba bemera yuko nd’Umuhanuzi,kuki birirwa bampiga!? Kandi niki kibaraje ishinga? Na none niba batemera ko ndiwe,barampingira iki? Ko ibyo mpanura bidateze kuzabaho? It must be something behind!!!

Uwiteka Mana ugenze abagenza,kuko nta cyo bambaraho kandi akaba ntarubanza rundiho rwa maraso yabo bamennye sinigeze mfatanya nabo kumena amaraso kandi urabizi neza ko nabanye nabo nigura kugirango ndebe yuko namara kabari.

Nuko rero undengere kandi uncire urubanza rutagira kibera hagati yanjye n’Abatutsi b’Abakagara kugirango bimenyekane yuko urumucamanza utabera kandi wangize kuba umwanditsi w’imanza zawe maze bamenye yuko guhiga utariho urubanza umugaragu wawe ukomoka mu bwoko bwo gukiranuka bamenye yuko uri Uhoraho Uwiteka Nyirnagabo ukiranuka muri byose kandi ko utanegurizwa izuru uko niko Umuhanuzi asabye!!!

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,wabonye wa mugore waguhaye VINO cyangwa WINE maze ukayanga ko yagushatse kugirango mu bonane?Ndasubiza nti,namubinye kandi VINO ye nayanze nk’uko ubuhanuzi bubivuga.Nuko rero urabe maso kuko Col.Karangwa Jonh akomeje kuguhigira hasi no hejuru kugirango ahabwe igikombe cyo kumena amaraso.Ariko umubwire uti,uzabona ishyano kuko uwo uhiga akurusha Imana kandi agakiranuka ku bwi byo,uzahura ni nkuba itagira amazi uzabura aho uhungira imirabyo yayo icyo gihe nibwo uzamenya yuko wahize umukiranutsi utariho urubanza.

Aug 05,2016 njyanwa mu iyerekwa,mbona ibikomeye bigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona ingabo z’Umwakagara,zitwa abajepe R/G,mbona zihamagajwe kuza kuri foleni cyangwa kumirongo kugirango bahabwe amabwiriza nyuma yuko umwakagara aciwe igihanga,maze mbona aho buri wese yakagiye kumurongo,ahubwo buri wese akizwa na maguru kibuno mpamaguru.

Mbona hatanzwe itangazo kuri police guhiga umuntu wese wabayeho umusirikare ulinda umukuru w’igihugu.Mbona ako kanya imvura iraguye(Ibyago bikomeye)mbona ingabo zitatanye nkizitagira umutware,zihungira ahantu hse hashoboka hose bashoboraga kwihisha kugirango batajyanwa mu ntambara yo guhangana nizindi ngabo ngenzi zazo mbona batereye umusozi (Guhura nibibazo) ari nako banyagirwa nimvura.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo z’Umwakagara zikomeje gukurikirana ubuhanuzi umunsi ku munsi.Zamenye ibizazibaho umunsi shebuja yitabye Imana,none dore Uwiteka amanuye umwuka wo kwigomeka ushingiye kubwoba bw’urupfu,no gutinya kuzafungwa cyangwa gukurikiranwa n’inkiko mpuzamahanga zibabaza ubwicanyi bushingiye ku nyoko muntu uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa uburyo umwanzi akomeje guhiga ubugingo bwanjye maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu biragenda birushaho gukomera,va murutare ujye mu murwa,ujye gushaka utwungucenge,kugirango imvura igiye gukuba izasange wamaze kwegeranya ibisabwa maze ahasigaye ureke Uhoraho urebe uko arwana antambara abatarayibona bagiye kuyibona ndetse bayitegereze cyane kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Imana uko niko Uwiteka avuga.

Yewe mwana w’umuntu,burira abanyagakondorero ubabwire ngo,urugiye kera ruhinyuza intwari.Akaba karabaye,kandi ahabaye ntihakabe,nah’Umwakagara nagatsiko ke,kuko Uwiteka agiye kwihesha icyubahiro kugirango bimenyekane mu isi ya bazima yuko akora ibikomeye nibitangaza umwana w’umuntu adashobora gukora uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ntutinye kuko nd’Uwiteka Imana yawe.Dore nijye Alfa na Omega,itangiriro niherezo.Ngiye gukora ibitangaza nibimenyetso kugirango abatuye isi,bamenye yuko nd’Uwiteka,kandi ko umwami w’isi biringiye ko,ntacyo ashobora kubamarira.Icyo gihe bazashaka mu maso hanjye kandi ntabwo bazahabona uko niko Uwiteka avuga.

Dore gakondo ngiye kuyihindura umwirare kugirango amazu biyubakiye aturutse mu maraso y’ubwoko bwnajye bakibera mu bitabashwa,maze ubwoko bwnajye bakabuhindura ingegera,nanjye ngiye kubahindura uko bahinduye ubwoko bwanjye maze amahanga agiye kota umuriro wabo,kandi igisuzuguriro bashyize ku bwoko bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi,icyo nicyo kigiye kubagarukaho kugirango bamenye yuko guca imanza zibera ar’ikizira k’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Aug 9, 2016 Ijambo r’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,inkozi z’ikibi zo mu bwoko bwa za magigiri zategeye mu mayira abiri,none wirinde kandi witonde cyane kuko usigaje umunota [1] ukaziva mu maso maze ibyo ijambo ry’Uhorao ryavuze bigasohoza ku bugingo bwawe uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero manuka werekeze mu burazira zuba bw’igihugu maze ube ariho ujya gukorera kuko badashobora kugusangayo kugirango urangize imirimo y’Uhoraho hakiri kare kandi usohoze gukiranuka k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rimaze kuvugana nanjye,ubwo nahise manuka nerekeza mu burasira zuba bw’IBABYLON njya gukora umurimo w’Uwiteka kugirango abakiranutsi bamenye amakuru aturuka mu Ijuru nicyo Umwami wabakiranutsi abavugaho uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ndwana n’umugabo ufite inzara nkizabadayimoni,ashaka kunyica ariko Uhoraho akinga ukuboko.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uyu munsi uramenye ntugere aho wajyaga ukorera kuko inkozi z’ibibi zamaze kuhakandagiza ibirenge zihiga ubugingo bwabwe uko niko Uwiteka avuga.Ahubwo werekeze uburasira zuba bw’IBABYLON maze ugende wirirweyo nurangiza umurimo wawe ubone kugaruka murutare rwawe Uwiteka yaguhaye uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rimaze kunzaho ubugira kabiri,menye neza yuko,iby’umwuka w’Uwiteka yavuganye nanjye,ar’ukuri,kandi ko,ibihe bigenda birushaho gukomera kubera yuko umwanzi wabakiranutsi yamaze kubona yuko ibihe byarangiye.Ubwo mfungura telephone yanjye mbona za numero za telephone zo mu gihugu cya New Papua Guinea +67570890685

The Papua New Guinea country code 675 will allow you to call Papua New Guinea from another country.” Papua New Guinea telephone code 675 is dialed after the IDD. Papua New Guinea international dialing 675 is followed by an area code”.

Ubwo maze bongeye guhamgara ku nshuro ya kabiri menya yuko ibintu bitoroshye kandi bigenda birushaho gukomera ngo ni uko nashyize ahagaragara umugambi wabagambanyi bakorera mu nteko y’ubwami bw’uRwanda bashakaga guca igihanga Umwami Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa bamaze kubona yuko umugambi ushyizwe ahagaragara bafata ingingo yo guhiga bikomeye ubugingo bwanjye kuko mbabangamiye cyane kugirango babone uko basohoza umugambi wabo mubisha uko niko Uwiteka avuga.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,humura ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho ari kuruhande rwawe.Kandi yiteguye gukora ibikomeye cyane kurusheho kuko iyo avuze,biraba,yategeka bigakomera uko niko Uwiteka avuga.Nuko ukomeze kwizera Uwiteka no kumwiringira kuzageza ku iherezo ryawe niko Uwiteka avuga.

Ahagana ku gicamunsi nibwo inteko yo mu Ijuru yateranye kumasaha asanzwe,maze biga dossier nshinjwa byaha irwanya ijambo ry’Uhoraho,N°0016/0008/0016 ivuga ku bagabo bajya kongeresha ibitsina byabo uburebure cyangwa ubunini no gukoresha imbaraga z’imiti «Chamical Industrial Products» kugirango babashe gukora imibonano mpuzabitsina umwanya muremure.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwnajye bwirinde uwo muzimu cyangwa uwo mudayimoni kuko anyuranye n’ijambo ry’Uhoraho,nimikoreshereze Uwiteka yaremeyemo abantu.Nuburyo yashyizeho bwo gukoresha cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina kugirango abantu baroroke mu cyangwa bagwire mu isi ya bazima.

Nuko rero burira abakora ibisa bityo,yuko batsinzwe n’ijambo ry’Uhoraho,kandi ko niba batihannye baciriweho iteka uko niko Uwiteka avuga.Nuko numva babaza umuvugizi wa bakiranutsi niba har’ijambo yabafite ryo kuba yavuganira ubwoko bwe,avuga ko,asaba yuko bahabwa amahirwe yo kwihana bwa nyuma bakimara gusoma iri jambo ry’Ubuhanuzi bahite bihana.Abatihana ubwo bazahita bacirwaho iteka kuko nta kujurira kwabayeho ngo uru rubanza ruzasubirwemo uko niko Uwiteka avuga.

Nuko mbona inteko yo mu Ijuru,ihereza copy y’umwanzuro w’urukiko (inteko yo mu Ijuru) Umuhanuzi ndetse akaba n’umwanditsi mukuru w’inteko yo mu Ijuru.Majeshi Leon,abwirwa kwihanangiriza abategarugori kuko nabo iyo dossier yabo yari kumwe niy’abagabo bajya guteza amabuno bakayongera kugirango bakurure abagabo nabihindura imibiri yabo bagahindura uruhu bagasa uko bataremwe abagabo ku bagabo «GAY»

hamwe na bagore ku bagore «LESBIAN’s» ndetse bakambara inzara zikorerwa kandi zigaturuka ikuzimu «NAILS FROM UNDERGROUND» abo bose bagiye gucirirwaho iteka kuko ntabwo urwo rubanza ruzasubirwaho ubisoma wese ahite yihana kandi ahite abireka natabireka «Imediately» nugucirwaho iteka ryo kujyanwa Gihinomu «HELL»uko niko Uhoraho abitegetse!

Aug 10,2016 nerekwa inkota [2] kandi zityaye impande zombi,maze ndabwirwa ngo,nizamaze gutegurwa kugirira nabi Umuhanuzi w’Uhoraho,mbona inkota imwe ari ngufi,iyindi ari ndende.Ndabwirwa ngo «mwana wumuntu,ukwiye kuba maso cyane kuko bikomeye cyane kurusha ibihe bishize» uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa inkozi z’ikibi zubikiriye cyane hagati ya mayira abiri,kugirango zize nkigisiga cya kagoma kimanuka gutwara umwana w’umushwi gitwarira mu nzara yayo ntihagire urubukwa.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi arabundikiriye yafashe ibirindiro «deployment» kugirango aze gukubita «ambush» ahite yigendera ntawurabutswe nuko rero uramenye ube maso cyane ntiwibeshye ngo hagire ikikuvangira ngo ugendere muri gahunda itar’Uhoraho kuko hasigaye umunota [1] gusa ijambo ry’Uwiteka rigasohora uko niko Uhoraho avuga.

Nerekwa za magigiri zigabanyamo ibice [2];igice kimwe kijya kwikoranabuhanga kureba aho Umuhanuzi yaba aherereye,ikindi gice kijya gutegera mu mayira [2];kugirango ahari zagira amahirwe yo kubona zamugwa gitumo bityo zikaba zigize amahirwe.Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane ntutinyuke gusohoka murutare kuko bitameze neza ahubwo genza kwakundi uko wajyaga ubigenza hanyuma baraza kurambirwa bahuhwe numuyaga kuko bari gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka avuga.

Mbona umwuka w’Uwiteka ubamanutsemo batangira kujya impaka z’uburyo bakora icyo gikorwa bakarangiza,ariko bananirwa kumvikana bituma umurimo wabo batabasha kuwurangiza.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ngiye kubateza impaka hagati yabo bananirwe kumvikana kugirango ngucire inzira uzabone aho kunyura ujya kunkorera umurimo uko niko Uhoraho avuga.

Nerekwa mbona urutoki rw’Uhoraho (Gakondo) y’Uhoraho mbona yinjirwamo n’umudayimoni witwa Imbogo (Buffallo). Mbona uwo mudayimoni ubusanzwe uhagarariye umujinya wabadayimoni, winjira muri gakondo usiribanga intoki zose ushakisha aho wabona Umuhanuzi Majeshi Leon AInesha.

Ariko uraheba ntiwamuca iryera noneho utangira gukubita hasi insina z’Uwiteka Imana maze mbona haje ukuboko k’Uhoraho gufata wa mudayimoni nimbaraga nyinshi cyane kujugunya hirya ya gakondo mbona wa mudayimoni aravunagutitse ndetse ntekereza yuko atazongera kubaho mu isi ya bazima uko niko Uwiteka ajya atabara ubwoko bwe akabugoboka akabukiza amaboko y’umugome kugirango bimenyekane yuko Uhoraho yita ku bwoko bwe niko Uhoraho avuga.

Nerekwa ingabo zabasirikare harimo Gen.Frank Rusagara hamwe na bandi benshi baturutse Uganda basubizwa kwiga mu ishuri rya kaminuza (University) yagenewe abatutsi kwiga kumenya kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

kubera yuko badafite impapuro za kaminuza (Credential) zemewe mbonamo nabagore bakoreshaga izimpimbano maze ndabwirwa ngo abo bantu bose batutrutse Uganda bakoraga mu biro bagiye gusubizwa muri kaminuza(Ibigeragezo) bikomeye kandi bya nyuma kuko igihe cyabo cyo gukomera gicyuye igihe uko niko Uwiteka avuga.

Nuko mbona nanjye barashaka kunshyira muri iyo Kaminuza kandi nararangije master’(s) yo mu butayu,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntabwo ushobora kongera gusubira mu ishuri kandi wararangije Master’(s) ngo hanyuma ujye gukorera degree urumva yuko ibyo bidashoboka.Iyo uza kuba utakoze master’s,byari gukunda!ariko kuva wararangije master’s ntabwo byakunda uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abantu benshi biyandikisha kwiga kaminuza,bamara kwiyandisha bagahita bagura diplome cyangwa degree batararangiza amsomo yabo.Maze ijambo ry’Uhoraho rizaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko ubonye bagura za degree kandi batararangiza amasomo yabo,uko niko ibyago bikomeye cyangwa ibigeragezo byabo bigiye kubanguka vuba cyane kuko bamaze kunyura iyabugufi bagahita bahabwa igipapuro cy’uko bize kaminuza urumva ibigeragezo byabo bizababangukira vuba cyane batarinze kubitegereza cyane.

Maze nerekwa umwakagara amenya ayo makuru yuko baguze za degree batararangiza,mbona biramushiishije cyane kuko abonye inzira yo kubagirira nabi ku buryo bumworohereye akaba abonye impamvu atarinze gushakisha impamvu zo kubafunga no kubica uko niko Uhoraho abaciriye amarenga kandi nuko avuga.

Nerekwa Ijuru mukirere cy’Africa y’uburasira zuba mukirere ku Ijuru hamanutse igisasu gishushanije mu ibara ry’imyend aya gisirikare ya madoadoa.Mbona icyo gisasu giturutse Ikusi cyerekeza Iburengera zuba bw’Africa y’uburasira zuba!Icyo gisasu cyagaragariraga buri wese utuye ku isi kuko cyari gishushanije hejuru ku Ijuru kimeze nk’umugororombya (Rainbow) maze uko abantu bakomezaga ku cyitegereza ninako cyari gitegereje amasaha yacyo yo kuriduka ko agera.

Mbona abantu bose bagize ubwoba barirutse!Binjira mu mazu yabo.Mbona buri muntu akizwa namaguru,ariko mbona abahoze mu gisirikare bavuye ku Igerero ry’umwakagara babuze imirimo mbona basezeranywa guhabwa akazi ko gutwara ibidoko binini byamakamyo ariko ayo makamyo yose akaba yarapfuye nta nimwe igenda cyangwa ikora.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda ujye gutegurira ziriya ngabo zitegereje baringa amafunguro.Ndagenda mpasanga hari ijerekani ya Kanyanga yuzuye hari ni ndobo (Becket) yuzuye za Chapaati.Mbwirwa gusuka ya Kanyanga muri ya Ndobo ya Chapati nkabivanga kugirango bibere imboga zo gusomeza izo Chapati.Ndayifata nyisuka muri ya Ndobo iruzura hamwe na za Chapati.

Mpamagara za ngabo zavuye kurugerero zize kurya kuko zari zikomeje gutegereza umurimo wabaringa utazagira icyo ubarira usibye guhabwa ibisharira.Ndabahamagara baraza batangira nanjye mpita ndigendera.

Ngeze imbere gato nibuka yuko nibagiwe agatabo nandikamo ijambo ry’Uhoraho,nsubirayo  nirukanka kugirango cya gisasu kidaturika ntaragera mu icumbi.Nuko ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,ako gatabo wandikamo ijambo ry’Uhoraho karekere banyirako bahawe Kanyanga na Chapati«ibyokurya bagahimanao»maze wigendere kuko banze kumva imiburo y’Uhoraho kugirango ribasohoreho uko niko Uwiteka avuga.

Aug 12,2016 Ijamb ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abantu benshi basomye ubutumwa bw’ejo,maze barushaho kugira ubwoba bwinshi cyane kandi barushaho gutinya Imana cyane kuko Uhoraho akomeje gushyira hangara ibikorerwa mu isi ya bazima.

Ubwoko bwanjye busigaye buzindukira ku inyangeNews.com kujya kureba icyo Uwiteka yavuganye n’Umuhanuzi kugirango barusheho kumenya imigambi y’Ijuru,nicyo Uhoraho avuga ku bantu be,bakomeje kugaragazwa agate mu isi ya bazima.

Ariko nubwo bimeze gutyo,dore hariho benshi bakomeje ku kugirira ishyari (Jealous Spirit) muri abo harimo uwitwa NDAYIZEYE RAURENT mwahoranye muri gakondo ya bakiranutsi yakoze umurimo w’ubushumba”PASTOR “akaba yarananiwe kugendana n’Uwiteka nyamara Uhoraho yari yaramuhamagaye mu bantu yararimo gutegura kuzakoresha ibikomeye mu isi ya bazima.

None reba asigaye yirirwa akuvuga kuko muri we huzuyemo umwuka wishyari ukurwanya abo Uhoraho azamuye kandi yambitse imbaraga ze.Nyamara se har’igihe utamubwiye kwigengesera kugirango mubashe kugera mu gihe gisa nk’iki?None dore yakuwe kurutonde rw’abagombaga gukoreshwa n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero mu burire yihane kugirango adahura na kaga gakomeye kuko umujinya w’Uhoraho umuhagurukiye kuko muri we huzuye umwuka w’ishyari urwanya abagaragu b’Uhoraho kuko we yananiwe kwihana no gutegereza bituma akurwa kurutonde rw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhhoraho Uwiteka Imana yawe Nyiringabo avuga.

Mwana w’umuntu,uzakurwanya,nanjye nzamurwanya kuko azaba arwanije ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyringabo uko niko Uwiteka avuga.Nuko rero burira abantu bose mwaba muziranye nabo mutaziranye bahagarike ku kugirira ishyari,kuko MILIAM na AARON bagiriye ishyari umugaragu wanjye ukiranuka murugo rwanjye MOSES barabizira.Nuko rero abo bose barimo ku kuvuga bagiye guhura na kaga gakomeye kubera kunenga umwuka w’Imana uba muri wowe bisobanura yuko Atari wowe batuka cyangwa banenga ahubwo batuka umwuka w’Imana uri muri wowe uko niko Uwiteka avuga.

 

Abo bantu bose babwire bakore amasengesho y’iminsi [3];batarya batanywa kugirango bagirerwe imbabazi n’Uwiteka Imana.Byaba atar’ibyo,bagacirwaho iteka kubwo kunenga umwuka w’Imana uri muri wowe uko niko Uwiteka avuga.Dore bibaye saa 4:00 hrs am byuka wandike ibikiza ubugingo bw’abantu kugirango badacirwaho iteka batabanje kubirirwa niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.

Aug 13,2016 ijambo r’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mucuti wawe Pastor Raphael Nyambu,yarayobye inama zose wamugiriye yanze kuzikurikiza.

Kandi dore ari kuvuga ubutumwa arakariye Uwiteka Imana yawe kubera ubukene bumumereye nabi.None zamuka ujye kumurwa mukuru w’IBABYLON ugende mugabane icyo [1000] cya mashillingi ufite kuko agiye kwicwa ni nzara kandi akaba ankoza isoni umubwire ko ari jye ugutumye uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mucuti wawe «NSENGIYUMVA RENOVAT» mwasenganaga yanze kumvira Uwiteka,akunda iby’iki gihe,none ubutunzi yakurikiye yarabubonye umwanzi nibwo yamushukishije none umubwire yuko ngiye kubumwambura kugirango amenye yuko byose bituruka mu buntu bw’Imana uko niko Uwiteka avuga.Ubutunzi nibumara kumushiraho,nibwo azamenya yuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka avuze!

Ibimenyetso by’abadiplomate bazahunga igihugu bimaze kuzura,ubuanuzi buvuga yuko hazahunga abakozi ba ministeri y’ububanyi namahanga bayoborwa na Ministiri LOUISE Mushikiwabo.

Hari mwene data wandikiye Umuhanuzi amwibutsa yuko Amb:Gasana EUGENE abaye umuDiplomate wa kabiri uhunze igihugu aturutse muri ministeri y’ububanyi n’amahanga.Habanje uwari ministiri w’urubyiruko Protaise Mitali wasimbuye Habineza Joseph akaba yarahagarariye uRwanda muri Ethiopia.

 

Akaba yarahunze umwaka ushize,yarahungiye mu gihugu cy’UBUBILIGI,Gasana Eugene, akaba abaye uwa kabiri wujuje ijambo ry’Ubuhanuzi ibyo bimeyetso [2] byombi nibyo ubuhanuzi bwavugaga ko nibisohora hazaba hasigae urupfu rw’Umwakagara.Kandi nurupfu rwe narwo rwamaze gushyirwa ahagaragara uburyo azicwa akazahambwa n’umuhungu we wa kabiri LT.IVAN CYOMORO.

Ubu rero abakurikirana ijamb ry’ubuhanuzi ngirango biragaraagara yuko ntagisigae usibye kwiyeza kubatazashobora gukira iyo urupfu rw’Umwakagara cyangwa baba badafite isezerano ry’Uhoraho.

Ikindi ni uko ubuhanuzi buvuga yuko Umwakagara mbere yo kuvaho,azabanza guteshwa agaciro agasuzugurwa nabanyarwanda bamutinyaga cyangwa bamwubahanga bakamuca amazi hanyuma akabona kuzavaho.Ibyo byasohoye ubwo amakuru ya Nyiramongi ko yabyaranye na Gasana yagiye ahagaragara.

Urabona ko rero ko umwuka w’igisuzuguriro umaze guhinduka umwambaro Umwakagara yambara akaba amaze kuwumenyera kugirango ibyahanuwe bisohore maze abafite amatwi na maso yo kureba babashe gukiza ubugingo bwabo.Kandi twabibutsa yuko ubhanuzi buvuga yuko,umwakagara azakurwaho,bigaragara yuko yamaze kunesha abatavuga rumwe nawe kandi ko namahanga azamwihorera kugirango hatazaboneka urwitwazo rwo gukurwa ku ngoma kwe.

 

Aug 14, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rinjyana mu iyerekwa,mbona umuhanda wa kaburimbo ukorwa neza cyane kandi hashyirwaho level ya kaburimo idateze gusaza cyangwa gusenyuka.Mbona ko,bashyizeho naza bamps kugirango imodoka zizajye zigabanya umuvuduko (Umulimo) kugirango zidakora impanuka.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwwana w’umuntu,dore urufatiro rw’ijambo ry’Uhoraho(Ubuhanuzi) rumaze gushing imizi,kandi rumaze gushyirwaho kandi rurakomeye kuko rwashyizweho n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Kandi icyo nicyo ubwoko bw’Uhoraho bwifuzaga kuva cyera none ibyo bofuzaga byose birasohoye!Uko niko Uwiteka avuga.Ndabwirwa ngo genda witegereze neza uburyo urwo rufatiro rwashyizweho kuko ari wowe wahamagariwe gushyiraho urwo rufatiro.Nuko ndagenda nditegereza mbona abashinwa bakoze neza umuhanda nk’uko byateganije muri gahunda cyangwa (business Plan).

Nkomeza kwerekwa njyanwa haruguru y’ubutayu bugufiya,mbwirwa gushaka UMUHETO n’UMWAMBI ndetse n’ICUMU.Ndagenda mpasanga ABAMASAI kuko ari bo basigaranye uwo muco kandi bakaba bakunda kwibera mu butayu.Mbasaba ku nkorera umuheto n’umwmabi n’icumu banca ibihumbi [1000] bihwanye ni dollar $100.

Nuko ntanga commande ndagenda ngeze imbere gatoya nerekwa ikidendenzi cya mazi meza kandi menshi abakiristu burusengero rwa Eglise VIVANTE barimo koga kandi ari benshi ariko banyampinga nibo bari benshi kuruta abagabo.Mbonamo umusore w’umutunzi nawe ariko koga mur’icyo kidendezi maze ndabwirwa ngo,ibyahanuwe biraje kandi birasohoye dore abanyamasengesho ba Eglise VIVANTE iyobowe n’umukozi wa SATANI PASTOR GATAHA STRATON bagiye guhura na kaga gakomeye kandi nta mbabazi bazagirirwa kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho kandi bakaba badasenga Imana nzima yo mu Ijuru ahubwo bakaba basenga umuntu uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ndwana n’umudayimoni wo mu bwoko bw’imbata ndamurwanya ndamwica maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo mudayimoni yarashinzwe kujya aguteza ubukene ndetse agutoteza (PEEK) gushondagura,none uramwinshe bivuze ngo urutoto rwabadayimoni rurangiye niko Uwiteka avuze!

 

Nerekwa ubutumire bwo kujya kubwiriza nditegura neza nambara kositimu yanjye,ndagenda ngeze mu nzira nsanga baba (CHINA) bakomeje gutunganya umuhanda nyabagendwa inzira yabakiranutsi cyangwa yo gukiranuka yahanuwe mu gice cya (11) cy’ubuhanuzi kugeza igice cya (23) cy’ubuhanuzi bivuga kubijyanye n’ububyutse bugiye kuza.

Aho gukomeza urugendo nicara kuruhande ntangira kugenzura uburyo abashinwa barimo gukora uwo muhanda.Maze nibagirwa gukomeza urugendo ariko ntabwo narinzi aho uwantumiye kujya kubwiriza aherereye maze mbona ku buryo butunguranye mbona ansanze aho ngaho ndimo kugenzura umulimo w’Uwiteka (supervisor) uwo wari yantumiye mbona numushumba umugabo mwiza cyane usa neza aza ari kumwe numufasha we.Nawe wabonaga ari umudamu mwiza cyane ucyeye kandi wubaha umugabo we.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inshingano zo gushyiraho urufatiro urazirangije,rero Uwiteka agiye gukoresha iterore rye,bagutumire kujya gukora umulimo ujye kwigisha ijambo ryanjye kuko ubwoko bwanjye bugoswe nubujiji kandi bufite umutima wo gukiranuka.

Nuko rero tangira witegure kuko mu minsi micye ngiye gukoresha ubwoko bwanjye bakagutumira tunganya ijambo ry’ubuhanuzi ukuremo cyangwa ukosoremo aharimo udukosa twimyandikire (Spelling errors) ahasigaye utegereze gahunda yanjye maze ujye guhabwa iyindi milimo kugirango ukure abantu mu mwijima ubashyire mu mucyo uko niko Uwiteka avuga.

Nongera nerekwa mbona ndi murwobo rusa nururimo amaze,mbona urwo rwobo rudafite amakoni umuntu yakoresha ashinga ikirenge ngo aruvemo,maze ngira kwizera mfata utwatsi ndakurura mbona cya cyobo nkivuyemo.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti mwana w’umuntu,dore Uhoraho agukuye mukaga gakomeye kandi aciye inzira ahatar’inzira ndetse azanye amazi mu butayu kugirango bimenyekane yuko ar’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar