Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko mu Itorero Zion Temple riyobowe na Apôtre Dr. Paul Gitwaza ishyamba atari ryeru .
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 nibwo humvikanye amakuru avuga ko mu Itorero Zion Temple Celebration Center mu Rwanda hahinduwe ubuyobozi bw’Itorero mu ibanga , bamwe bakavuga ko byatewe n’uko hari bamwe mu bari abayobozi bakuru bashatse guhirika umuyobozi wabo mukuru akaba n’Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku isi Intumwa ( Apôtre ) Dr. Paul Gitwaza .
Muri iyi nkuru kandi umuvugizi wa Zion Temple mu Rwanda Bwana Nzabakira Floribert yatangaje amwe mu magambo atahurijeho n’umwe mu bari ibyegera bya Gitwaza , aho yavugaga ko Bishop Dieudonne Vuningoma azi imyanzuro yafashwe n’ubuyobozi bumuhindurira inshingano , ariko uyu mukozi w’Imana agatangariza Ibyishimo.com ko umunyamakuru wacu ariwe wa mbere umubwiye ibyerekeye iyo myanzuro we atarayizi .
Bishop Dieudonne Vuningoma nawe yamaze kwamburwa inshingano z’ubuyobozi k’uburyo bweruye mu Itorero kugeza magingo aya.
Gitwaza yerekanye komite ( committee ) nshya anatangaza ko nta bayobozi ba Zion Temple bazongera kumara imyaka ibiri k’ubuyobozi bw’itorero.
Umuyobozi wa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Centerni Apostle Gitwaza , yungirijwe na Bishop Mudakikwa Charles .
Ubwo hatangazwaga ubuyobozi bushya bwa Zion Temple Gitwaza yatangaje ko abatagaruwe mu buyobozi bitavuze ko bavuye mu Itorero , yongeraho ko ukeneye gushinga itorero rye yarishinga nta kibazo.
Bishop Vuningoma n’abandi bahagaritswe bamaze amezi asaga 4 batagaragara muri iri torero , nta n’ibindi bikorwa bakora mu Itorero Zion Temple Celebration Center yewe no kuyobora amateraniro .
Ibi bibaye nyuma y’umwuka utari mwiza uvugwa mu Itorero , aho abari ibyegera bya Gitwaza bakunze kuvugwaho kudahuza nawe ku byemezo bimwe na bimwe akunze gufatira iri torero ntibabyemeranyeho , harimo no guhindura sitati y’Itorero .
Hari n’andi makuru avuga ko buri wese muri aba bagabo ari gushakirwa ibyaha bizatangarizwa abakristu mu gihe cya vuba , umwe kuri umwe .
Reba amafoto y’Abayobozi bashya batangajwe n’urutonde rw’amazina yabo : KOMITE NYOBOZI YA AWM / ZTCC :
1. UMUVUGIZI MUKURU / LEGAL REPRESENTATIVE : Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul GITWAZA
2. UMUVUGIZI MUKURU WUNGIRIJE / DEPUTY LEGALREPRESENTATIVE : Bishop Charles MUDAKIKWA
3. UMUNYAMABANGA MUKURU / GENERAL SECRETARY : Pastor Dr. BULAMBO David
4. ABAJYANAMA/ COUNCELLORS : Pastor Jean Paul NGENZI SHIRANIRO naPastor Robert RUNAZI
5. ABAGENZUZI B’IMARI / AUDITORS : Pastor KAGABO Hubert na Pastor Vincent HAKIZIMANA
6. AKANAMA NKEMURAMPAKA
– Pastor Symphorien KAMANZI
– Pastor KARENGERA Ildephonse
– Pastor UWERA Egidia
AMAHURIRO Y’IYOGEZABUTUMWA / APOSTOLIC CENTER COUNCIL
1. Mu ntara y’i Burasirazuba : Pastor MUNANIRA Bernard
2. Mu ntara y’ Uburengerazuba : Pastor GAKUNDE Felix
3. Mu ntara y’ Amajyaruguru : Pastor MUHIRWA Jerome
4. Mu ntara y’ Amajyepfo : Pastor RUHAGARARABAHUNGA Eric
5. Mu ntara y’ Umujyi wa Kigali : Pastor KANYANGOGA Jean Bosco
Save
