Home News Idini rya ZION ryacitsemo kabiri(Intumwa ya Satani mu mugambi wo gufungisha abasangirangendo

Idini rya ZION ryacitsemo kabiri(Intumwa ya Satani mu mugambi wo gufungisha abasangirangendo

0

Mu minsi yashize nibwo  twabagejejeho inkuru yavugaga ko mu Itorero Zion Temple riyobowe na Apôtre Dr. Paul Gitwaza ishyamba atari ryeru .

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 nibwo humvikanye amakuru avuga ko mu Itorero Zion Temple Celebration Center mu Rwanda hahinduwe ubuyobozi bw’Itorero mu ibanga , bamwe bakavuga ko byatewe n’uko hari bamwe mu bari abayobozi bakuru bashatse guhirika umuyobozi wabo mukuru akaba n’Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration  Center ku isi Intumwa ( Apôtre ) Dr. Paul Gitwaza .

Mu nkuru twabatangarije ku itariki ya 12 Mutarama 2017 yagiraga iti  :” Zion Temple yemera ko yahinduye bamwe mu bayobozi , igahakana akagambane ko guhirika Umuyobozi mukuru Apôtre Dr. Paul Gitwaza .”

Muri iyi nkuru kandi umuvugizi wa Zion Temple mu Rwanda Bwana Nzabakira Floribert  yatangaje amwe mu magambo atahurijeho n’umwe mu bari ibyegera bya Gitwaza , aho yavugaga ko Bishop Dieudonne Vuningoma azi imyanzuro yafashwe n’ubuyobozi bumuhindurira inshingano , ariko uyu mukozi w’Imana agatangariza Ibyishimo.com ko umunyamakuru wacu ariwe wa mbere umubwiye ibyerekeye iyo myanzuro we atarayizi .

Bishop Dieudonne Vuningoma nawe yamaze kwamburwa inshingano z’ubuyobozi k’uburyo bweruye mu Itorero kugeza magingo aya.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Ibyishimo.com yemeza kandi ko bamwe mu bari ibyegera bya  Apôtre  Dr.  Paul Gitwaza k’ubuyobozi bukuru bw’Itorero bose yamaze kubeguza , aho kuri iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare yatangaje ubuyobozi bushya .

Gitwaza yerekanye komite ( committee )  nshya anatangaza ko nta bayobozi ba Zion Temple bazongera kumara imyaka ibiri k’ubuyobozi bw’itorero.

Umuyobozi wa Authentic Word Ministries  na Zion Temple Celebration Centerni Apostle Gitwaza , yungirijwe na Bishop Mudakikwa Charles .

Muri iyi komite Bishop Dieudonné Vuningoma , Bishop Muya , n’abandi bari bafatanije kuyoborana na Gitwaza nta n’ umwe wagarutse muri komite  nshya.

Ubwo hatangazwaga ubuyobozi bushya bwa Zion Temple  Gitwaza yatangaje ko abatagaruwe mu buyobozi bitavuze ko bavuye mu Itorero , yongeraho ko ukeneye gushinga itorero rye yarishinga nta kibazo.

Bishop Vuningoma n’abandi bahagaritswe bamaze amezi asaga  4 batagaragara muri iri torero , nta n’ibindi bikorwa bakora mu Itorero Zion Temple Celebration Center  yewe no kuyobora amateraniro .

Ibi bibaye nyuma y’umwuka utari mwiza uvugwa mu Itorero , aho abari ibyegera bya Gitwaza bakunze kuvugwaho kudahuza nawe ku byemezo bimwe na bimwe akunze gufatira iri torero ntibabyemeranyeho , harimo no guhindura sitati y’Itorero .

Hari n’andi makuru avuga ko buri wese muri aba bagabo ari gushakirwa ibyaha bizatangarizwa abakristu mu gihe cya vuba , umwe kuri umwe .

Reba amafoto y’Abayobozi  bashya batangajwe n’urutonde rw’amazina yabo :  KOMITE NYOBOZI YA AWM / ZTCC :

1. UMUVUGIZI MUKURU / LEGAL REPRESENTATIVE : Intumwa  ( Apostle ) Dr. Paul GITWAZA

2. UMUVUGIZI MUKURU WUNGIRIJE / DEPUTY LEGALREPRESENTATIVE : Bishop Charles MUDAKIKWA

3. UMUNYAMABANGA MUKURU / GENERAL SECRETARY : Pastor Dr. BULAMBO David

4. ABAJYANAMA/ COUNCELLORS : Pastor Jean Paul NGENZI SHIRANIRO  naPastor Robert RUNAZI

5. ABAGENZUZI B’IMARI / AUDITORS : Pastor KAGABO Hubert na Pastor Vincent HAKIZIMANA

6. AKANAMA NKEMURAMPAKA

– Pastor Symphorien KAMANZI
– Pastor KARENGERA Ildephonse
– Pastor UWERA Egidia

AMAHURIRO Y’IYOGEZABUTUMWA / APOSTOLIC CENTER COUNCIL

1. Mu ntara y’i Burasirazuba : Pastor MUNANIRA Bernard

2. Mu ntara y’ Uburengerazuba : Pastor GAKUNDE Felix

3. Mu ntara y’ Amajyaruguru : Pastor MUHIRWA Jerome

4. Mu ntara y’ Amajyepfo : Pastor RUHAGARARABAHUNGA Eric

5. Mu ntara y’ Umujyi wa Kigali : Pastor KANYANGOGA Jean Bosco

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar