Amakuru ageze ku inyangeNews kuri uyu mugoroba,aravuga yuko Gen.KK yamaze kurekurwa nyuma yimishyikirano ikomeye yari hagati ya leta y’uRwanda na leta y’Ubwongereza.
Ibi byose nyirabayazana ikaba yarabaye intamabara ya Congo DRC aho Ubwongereza bwashoye akayabo kamapound atagira ingano.Hanyuma umwakagara akabacyuza umunyu nyuma yogutsingwa intambara zose bagiye bamuteramo inkunga hanyuma ntiyagira icyo abungukira cyangwa ngo abasubize utwabo bamuhaye!
Amakuru avuga ko,bagerageje kwikoranira na Gen.Nkunda,nabwo umwakagara akabinnyamo,afatanije na perezida Joseph Kabila wahaye misiyo Gen.Kabarebe bikarangira iyo misiyo yogufata Nkunda itunanye aho Joseph Kabila yishyuye Gen.Kabarebe na Gen.Kagame Paul abahaye miliyoni $87 y’amarica.
Iki kibazo cyakomeje gukururana kugeza ubwo Abongereza bateguye filme igaragaza uruhare rw’umwakagara muri jenocide,bikarangira umwakagara afunze radio bbc gahuza miryango,bamaze gufata Gen.KK hatangira imishyikirano ishyuye babanza kumutgeka guungura bbc gahuza miryango.
Arayifungura,amaze kuyifungura bamusaba ko yagarura utwabandi yafatiriye ku ngufu yitwaje ko ariwe mwami w’akarere kibiyaga bigari.Amakuru aravuga ko byose yahise abikora yihuse cyane ngo ninayompamvu yasabye ko KK agumishwa mu Bwongereza kubera yarazi ko bafitanye amasinde.
Yihutiye kugirana imishyikirano nabanyembaraga bicyo gihugu,harimo Umwami-kazi w’Ubwongereza,kugeza imishyikirano irangijwe no kwishyura utwabandi,tugeretseho miliyoni yamapaound yishyuye kugirango KK atajyanwa mu gihugu cya Espanye.
Amakuru avuga yuko ayo mapound yakuwe kuri konti ya FPR,ibairirwa muri Tiriyali (3) z’amanyarwanda,utabariyemo imitungo itimukanwa bagiye bafite hirya no hino ku Isi.Ubwo ayo tiriyali (3) ntitubariyemo ay’umwakagara yibitseho ku giti cye.Iyo ikazaba intandaro y’inzara yahanuwe nabahanuzi izatera uRwagasabo kubera igihugu gikomeje guhomba amafaranga atagira ingano asohoka mu gihugu nibura atanishyuye amadeni urwanda rubereyemo imyenda.
