Amakuru aturuka I Kigali umurwa mukuru w’urwagasabo,aravuga yuko,leta y’umwakagara ngo yashakaga gukora ibishoboka byose kugirango muri manda ya lll ntihazagire ikibazo cya politike nyarwanda cyongera gusigara hanze y’uRwanda.
Kugirango umwakagara yongere yime ingoma umuhungu we abe akura azabone kumusimbura,amakuru aravuga ko,ngo bashakaga ko Nyir’Urwanda Umwami wabanyarwanda agaruka murwagasabo aruko amaze kwemera kujya muzabukuru z’uwabaye umuyobozi mukuru w’igihugu bityo babone kumuha intonorano nyuma bari gutegura amatora,ya kamarampaka bagahita biba amatora bagatangaza ko abataruge bahisemo repubulika kandi ko ayo matora ya kamarampaka yabaye Umwami w’Urwanda ari mu gihugu.
Niki cyatumye babanza gusaba yuko mbere yuko Nyir’Urwanda agaruka mu rwagasabo abanza kwegura kumwanya w’uwabaye umukuru w’igihugu?Amakuru aravuga yuko aruko ariwe wemewe n’amategeko mpuzamahanga,bityo bikaba bisobanura ko aramutse atashye mu rwagasabo nk’Umwami w’uRwanda byasobanuraga ko ariwe wazahagararira amatora ya kamarampaka byumvikana yuko agatsiko kabicanyi ka FPR katabona uko kiba amatora.
Ibyo bimaze kunanirana,umwakagara yahise guhitamo inzira y’uburiganya aho ubu amakuru avuga yuko arimo gusinyisha abanyeshuri bo muri za kaminuza abemeza ko bagomba gusinya kunyandiko isaba ko,hakwiye kubaho kamarampaka kugirango umwkagara yemererwe kongera kwitoza kuri manda ya lll
Kuki ashaka manda ya lll?
Biravugwa yuko umuhungu we nyuma ya manda ya lll azaba amaze kugira imyaka 34 yamavuko aho azaba yemerewe kuba yaba umukuru w’igihugu,dore ko gahunda zo kumugira Col.byamaze kwemezwa kubera amashuri yize ya gisirikare nubwo amwe na mwe yagiye ayatsindwa!Ariko ibyo ntibibuza impala gucuranga kuko hagarariwe ningwe aravoma.
Abanyarwanda bakaba bakomeje guceceka no kutagaragaza imitekerereze yabo muri politike,ubanza uRwanda rwaba rugeze ahareba inzega,kuko umwakagara ngo yaba arimo kwikanga igicucuc cy’igihunyira cyo mu gihuru,niba ataramakabyo birashoboka yuko ibintu bishobora kutamugendekera neza nk’uko yabitekerezaga ngo kuko abakurambere baba barimo gukora ku nkanda yabakuru kuburyo umwakagara ngo ayaba nta mitsindo afite yizo nkanda.
Izi nzitizi zose zo gukra za maguye zo hasi no hejuru baraziterwa ni uko muri ONU hari imyanzuro yasinywe hagati y’Umwami w’Urwanda na ONU umwanzuro wa 1579,1580,1605 byemeza ko Nyir’Urwanda ariwe mukuru w’igihugu wemewe namategeko kurwego rw’Isi,iyi myanzuro rero ikaba ikomeje kuba ikibazo gikomeye kubutegetsi bwa FPR,ndetse nagatasiko kose kaba akabahutu cyangwa akabatutsi baba bashka gufata ubutegetsi kungufu za gisirikare.
kuko biravugwa yuko kugeza ubu,RNC irimo kugenda ikoresha imvugo nkiyo FPR yakjoresheje ubwo yashakaga gufata ubutegetsi ko ngo bashaka gufata ubutegetsi hanyuma bakabona gucyura nyir’Urwanda,nyamara se abazungu ntibasabye RNC kuvuga kumugaragaro ko bashyigikiye itahuka ry’Umwami w’uRawnda kugirango bahabwe inkunga ariko ababiligi bakababuza kwemera izo gahunda kugirango Umwami w’Urwanda atagaruka mu Rwagasabo bityo bakaryozwa ibyo bakjoreye ubwami bw’uRwanda.





