Home News Ibyo abega bagiye gukorera ubwoko bw’Uwiteka,nabo nibyo bazakorerwa kandi bazakubirwa karindwi kugirango...

Ibyo abega bagiye gukorera ubwoko bw’Uwiteka,nabo nibyo bazakorerwa kandi bazakubirwa karindwi kugirango bamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we Mana ikiranuka muri byose!

0

July 28, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona amabanga akomeye ya repubulika itemewe na mategeko,ndetse nibyakozwe n’ubwami bw’uRwanda bwemewe namategeko,bugendera ku itegekonshinga(Constitution Monarchy) nerekwa imihango nimitsindo byakozwe n’ubwami bw’uRwanda bwagenderaga cyangwa bwitwaga (Absolut Monarchy)bwakoze mbere yuko buhinduka (Constitution Monarchy).

Bakoze imitsindo nimihango ku buryo ari butegetsi butari ubwami bushobora gutegeka muri gakondo ya bakiranutsi ngo ubwo butegetsi buzapfe bubonye amahoro.Iki nikibazo cyaguye ingoma ya bw’ubwami bw’Abega,aho bifuje gusimbura abanyaginya ku ngoma ariko bikaba bitazashoboka ko babigeraho.

Impamvu nyamukuru badashobora kuba babigeraho:

Repubulika iriho nta bwo yemewe na mategeko,ibayeho ikoresha agatuza nigitugu cya gisirikare,ibyo ngibyo ubwabyo,nimwe mu mpamvu zitakwemerera ingoma ya bega kuramba ku butegetsi.

Indi mpamvu ni uko ubwami bw’uRwanda bwemewe na mategeko bukaba bugendera ku itegekonshinga,kandi repubulika zose zasimbuye ubwami zikaba zarakoresheje ikinyoma mu gihe kigera ku myaka [58] bategekesha igitugu bitanyuze mu bushake bwabaturage ngo batore umuyobozi binyuze mu nzira za demokarasi.

Indi mpamvu ni uko haje Umuhanuzi mu isi ya bazima,byaba imitsindo ya bega baoresha kugeza ubu,ikaba idashobora gukomeza kuba yagira imbaraga muri gakondo ya bakiranutsi,kuko ijambo ry’ubuhanuzi ryaje mw’isi ya bazima kandi Umuhanuzi akaba ariwe wahawe guca imanza zitabera.

Yaba imandwa za banyiginya nazo nta bwo zizongera gukorera imirimo yazo kubutaka bwa gakondo ya bakiranutsi,igihe cyose Umuhanuzi azaba akiri muri gakondo ya bakiranutsi,cyangwa ari ku isi ya bazima kuko niwe ufite dossier ya gakondo bakirnautsi.Kandi niwe ushinzwe guca imanza zitabera nkuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,witegereze cyane urebe bariya bantu baje kugurisha amabuye ya gaciro baturutse mu gihugu cy’ISAMARIYA,baje gushakisha imbaraga (amafaranga)bo bazana ayo mabuye ya gaciro yitwa COLTAN,kuko igezweho muri iki gihe,ariko dore nta bwo ariyo ahubwo n’amabuye yitwa “CASSETTELITE”kandi igiciro cyayo,kiri hasi cyane yigiciro cya COLTAN.

ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo riza k’Umuhanuzi  riramubwira riti,mwana w’umuntu,dore ubutegetsi bwa NKURUNZIZA Peter bugereranywa na “CASSETTELITTE”ariko ubutegetsi bwa NKURUNZIZA bwo buzi yuko iyo Cassettelitte ari Coltan ariko mu byukuri nta bwo ari colta ahubwo ni cassettelitte.

Ayo mabuye rero agereranywa ni jambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ariko ubutegetsi bwa Nkurunziza rero bugereranywa na cassettelitte bivuze ngo,nta bwo ubutegetsi bwe bwashyizweho ni jambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ahubwo ubutegetsi bwe ni ‘fabrication’bwagiyeho mu mwuka w’uburiganya kuko igihe cye cyararangiye akaba alimo gukoresha imbaraga z’umubiri kugirango yemeze yuko ubutegetsi bwe ko bwaturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imitsindo ya bega na banyiginya bakoze bakiri ku ngoma yubwami bw’uRwanda.Nerekwa ko abega badafite ububasha nubudahangarwa imbere yabakurambere b’ubwami bw’Abanyiginya(abazimu)mbona abega bahabwa amabwiriza yo gufata gakondo y’ubwami bw’uRwanda kugirango babyiyitirire ndetse baniyitirire abakurambere b’abanyiginya kugirango babashe kubemerera gukomeza ingoma yabo ya bega ariko bayitirira ko ar’iya banyiginya nyamara atari abanyiginya bategeka ahubwo ari abega.

Nerekwa abasazi [2] b’Abagabo bashinzwe kulinda gakondo ya bega(aho bakorera imitongerero imandwa zabo)imbere yahoo gato hakaba hari itongo ry’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro bukaba bumaze imyaka [58] hanze ya gakondo ya bakiranutsi.

Ngirango muribuka ijambo ry’ubuhanuzi ryavugaga uko abega basabwaga gushaka umusazi w’umugore kugirango babashe gutsirika umuzimu w’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro uko niko Uwiteka Nyiringabo yabihishuye.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwuka w’Inzika y’Inzigo muri gakondo ya bakiranutsi ikomeje kuzamuka cyane kandi igeze ku iherezo.

Dore izo mandwa zose zigiye gusakirana zirwanira ubutegetsi cyangwa ingoma,ariko ntabwo izo mandwa zose zizabasha kongera gusubira ku ngoma,ahubwo hazima Umwami YUHI VI wahanuwe ni jambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Umwami akaba atazakorana niyo myuka mibi ya badayimoni ahubwo azayoborwa n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo wamwimitse kuko abizi neza yuko atarazi neza yuko azaba Umwami wa gakondo ya bakiranutsi usibye ubuhanuzi bwamuvuze kugirango azamenye yuko yimitswe nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibyahanuwe bigeze mu irango rya marembo ya gakondo ya bakiranutsi,kugirango ibyavuzwe n’Umuhanuzi AINESHA bisohoze umurimo wabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Bariya basazi [2] b’Abagabo wabonye nabasimbura abasazi [2] b’Abagore bahambwe muri gakondo ya bakiranutsi kugirango repubulika zizashaka gusimbura ubwami bitazabakundira.Niyompamvu abega batwaye gakondo y’ubwami bw’uRwanda kugirango biyiyitirire maze nibazajya bahamagara abakurambere biyitirire ko arabanyiginya kandi ataribo,ahubwo arabega bananiwe gutegeka gakondo kuko batujuje ibyo basabwa na bakurambere(abazimu)kuko baramutse bavuze ibisekuruza byabo,nta bwo abakurambere babemera kuko batazwi nimandwa z’ubwami bw’uRwanda bwasize muri gakondo ya bakiranutsi.

Niyompamvu baciye igihanga Umwami Kigeli V Ndahindurwa,kugirango bajye bajya kuragurisha amazina ye,bavuga ko,bamucyuye muri gakondo ya bakiranutsi ubwami bwatashye bwavuye ishyanga maze basabe abakurambere kubaha ituze babeshya ko ubwami bwagarutse nyamara ari repubulika yihishe mu bwami kandi itemewe namategeko.

Nerekwa yuko iyo myuka yose itagifite imbaraga kuko Umuhanuzi yaje mw’isi ya bazima,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore amahoro bashakira mu bazima nta bwo bazayabona kuko amahoro aturuka k’Uhoraho Uwiteka Nyirngabo.Kandi Umuhanuzi akaba yaraje mu isi guca imanza zitabera mwisi ya bazima.Niyompamvu Uhoraho agiye gukora ibikomeye cyane muri gakondo ya bakiranutsi kugirango yaba abega cyangwa abanyaginya bose bamenye yuko Uwiteka Nyiringabo aca imanza zitabera uko niko Uhoraho abivuga.

Dore ingabo za bahutu ziri muri RDF,zigiye kwicwa urupfu rubi rwagashinyaguro,urwo bishe ubwoko bw’Uwiteka Imana nabo nirwo bagiye kwicwa.Kandi urupfu bazicwa na bega,ninarwo abega nabo bazicwa kuko bamaze gucirwa ho iteka n’Uwiteka Nyiringabo Imana yabakiranutsi ukorera yaremye Ijuru nisi uko niko Uhoaho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mwana w’umuntu,uburire ingabo zitari iz’Abega zikore ibishoboka byose zirinde kuzamena amaraso agiye kumeneka ari menshi cyane,kuko ayamenetse mbere byari udutonyanga,ubu hagiye kumeneka imivu ya maraso azajya atemba nkamazi y’umugezi kugirago Uwiteka ahore inzigo na mabi yose yakorewe muli gakondo kugirango haboneke ubutabera buturutse k’Uhoraho kuko ajya aca imanza zitabera niko Uhoraho Uiwteka Nyringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Gen.Patrick Nyamvumba abega barimo gutegura kuzamusezerera mu gisirikare cyabo(KDF,RDF) bakazamwirukana hamwe nundi musirikare umwe kugirango bitazagaragara nabi yuko yirukanywe wenyine kuko batamushira amacenga batinya yuko yabakura ku ngoma.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,icyo gihe Gen.Nyamvumba Patrick azatagara cyane kandi azumirwa uburyo yakoreye abega bakaba bamwituye kumwirukana mu ngabo nkaho ar’umwicanyi cyangwa umuhemu uko niko Uiwteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa za magigiri zitangatanga imihanda yose bakeka yuko Umuhanuzi bashobora kuba bamubonamo,kugirango bamuce igihanga areke gukomeza guhanura no kwandika ubuhanuzi kuko abanyarwanda bose bamaze kubwemera kandi bakaba bayoborwa nabwo.

Nerekwa Umwakagara arangiza umuhango w’inkinamico bise amatora,hasigara ko arahira,ariko umunsi w’irahira mbona ingabo za bega zihagaritse umutima cyane zikeka ko ashobora kumwica.Nkomeza kwitegereza amaherezo yibyo bintu,ariko sinigeze mbona arangiza kurahirira manda ya lll maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntabwo Uwiteka ajya akora ashingiye kumitekerereze ya bana b’abatu,kuko igihe batekereza uko agiye gukora,nta bwo akora.Ariko igihe batekereza ko yananiwe niho asohoza ibyo yavuze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uiwteka rinzaho ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,imilimo wakoreraga mu gihugu cy’ibabylon,igiye kwimurirwa kuri radio inyangenews.com,kandi dore abafunze amarembo ngo udasohoka,ninabo bazayafungura kugirango umenye yuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yaremye Ijuru nisi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo uhagurutse ariko ugeraho urananirwa,mbona unzaniye intonorano mu butayu bugufiya.Mbona ndetse bokeje ni nyama zikeje neza impande zombie(ubugambanyi bwamaze gutunganywa)maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika uraje kandi niwowe uhagurukiye ariko ntugire ubwoba kuko Uwiteka Imana ari kumwe nawe niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ingabo zagiye DR Congo zigarurwa muri gakondo ya bakiranutsi ngo kuko Umwakagara atizeye umutekano kandi intambara ikaba yamaze kunuka muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona izo ngabo zigeze ku nkiko za gakondo ya bakiranutsi,mbere yuko zambuka babanza kuziha amafunguro kugirango zibone kwambuka zisubire iwabo aho zaturutse uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ko ingabo zo mu bwoko bwa batutsi zaturutse muri Tanzania ko bagiye kuzirukana mu gisirikare cya bega,ngo bazira yuko babaziho gukunda ubwami bw’uRwanda,ngo no kuba Umuhanuzi aturuka muri Tanzania bakaba ngo bashobora kuba bemera cyangwa bizera ubuhanuzi bwandikwa n’Umuhanuzi Majeshi Leon uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abihishuye kandi ni uko abivuga

Njyanwa mu iyerekwa mbona tugeze mu gicumbi cya bashambo mpasanga hariho bene data bamaze gucika intege bari biringiye yuko Umwakagara akurwaho muri aya matora,ariko bamaze kubona yuko atagiciwe igihanga kuko asigaje iminsi micye cyane ngo abeshye isi nabayituye yuko yatowe nabaturage.

 

Ni uko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira, riti,mwana w’umuntu,burira abantu bose bizera ijambo ry’ubuhanuzi yuko uzadohoka akava mu byizerwa,atazahabwa kubyasezeranijwe ubwoko bw’Uhoraho uwiteka Nyiringabo muri gakondo ya bakiranutsi.Nyamara abazagaragaza kwizera no kudacika intege abo nibo bazagororerwa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi ahabwa imilimo mishya yo mu bwoko bwa ‘telecommunication’nerekwa ko,magigiri wafunze imiryango ngo simve mu gihugu cy’ibabylon,ari nawe uzakingura imiryango na marembo kugirango ninjire mu isezerano nasezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,usigaje iminsi micye cyane,kandi imilimo yose wakoreraga mu gihugu cy’ibabylon,warangije 90%,usigaje 10% ngo uyirangize ni uko rero tangira witegure kuko Uwiteka Nyiringabo agiye kwikorera umurimo we kandi akazagutungura cyane bityo rero byaba byiza witeguye mbere y’igihe kugirango ntuzatungurwe uko niko Uhoraho Nyiringabo akuburiye kandi ni uko abivuga.

Abasinga bagambaniye Umwakagara,kandi Dr.Muligande Charles niwe uzatangaza cyangwa uzemeza urupfu rw’Umwakagara!

Abanyarwanda baturutse mu gihugu cya Tanzania mu kaga gakomeye cyane!!!

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar