HomeInte'lIbyahishuwe mu nteko y’ibwami bw’uRwanda!!!

Ibyahishuwe mu nteko y’ibwami bw’uRwanda!!!

Nyuma yo gutangariza abasomyi amakuru ajyanye ni nteko y’ubwami bw’uRwanda,abasomyi bacu b’inyangeNews bashimishijwe na makuru tubagezaho bituma barushaho kuduha amakuru afatika ya mavu na mavuko ya bakagara b’abanyaKIBUYE babarizwa mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.Aya makuru tumaze kuyagenzura dusanga afitanye isano na za gihamya twari dusanganywe maze bituma twongera kuyabagezaho ku buryo bwimbitse kugirango murusheho kumenya neza abagize inteko y’ibwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro mu gihugu cya Merica.

Reka duhere kuri Gakwaya Jean Marie uvugwa kuba yari umukada wa FPR,akaba yarabaye kumulindi wa Byumba akaba ari ho yamenyaniye na KIBUKAYIRE Marie Claire bombi bakaba bari abakada ba FPR.

Amakuru avuga yuko Umwakagara muto Gakwaa Jean Marie ko yari arashakanye n’umugore wa mbere uwo mugore akaba akomoka mu bwoko bw’Abatutsi (Umututsi-Kazi) akaba yaramuhozaga ku nkozi ndetse ngo yavuze ko amaherezo azanamusekura mu isekuru iyo mbugo ngo niyo yatumye bananiranwa bituma batandukana kubera  imyitwarire ye mibi irimo no kuba yaramaze kurambirwa isindwe rikabije ryatumaga amuhoza ku nkeke nizo nkozi za buri kanya.

Maze yibagirwa yuko bageze kumugabane wa Canada kandi ko hari amategeko arengera abadamu bahohotewe na bagabo babo.Amakuru akomeza avugako,ubwo ari bwo  umugore we wa mbere yahise afata icyemezo cyo gusaba gatanya baratandukana.Nyuma yo gutandukana na madame wa mbere yongeye gushaka undi mudamu Umurundi Kazi wo mu bwoko bw’Abahutu waje kumubera umugore mwiza kuko yabashije kwihanganira iyo mico idahwitse ariko byageze aho bananiranwa maze Gakwaya warongowe nuwo mugore yibagirwa yuko urugo arimo ar’urwa madame maze yongera kwikomereza  za ngezo ze maze umugore amuha Red card amwirukana murugo rwe none asigaye yibera muri hotel.

Amakuru avuga yuko ubu Umwakagara Gakwaya Jean Marie ngo asigaye yibera muri hotel kuko yirukanywe kuburyo butunguranye ubu akaba arimo gushakisha inzu yo gukodesha ariko aba muri hotel akarya muri hotel.Ajya guteza intambara murugo rwabandi yibagiwe yuko urugo ari urw’umugore kandi yuko akora mu nzego za police kandi ari we ubika amapingu yo gufunga abanyabyaha.Uwo rero ngo niwe ushinzwe ibikorwa by’itahuka ry’Umwami w’uRwanda.Uyu Gakwaya tumufiteho amakuru menshi y’ibikorwa yakoreye mu nteko y’ibwami bw’uRwanda dukomeje gukora iperereza niturirangiza tuzabagezaho icyabivuyemo.

Tuzakomeza kubagezaho amakuru yibikorerwa mu nteko y’ubwami bw’uRwanda,ariko namwe mukomeze muduhe amakuru kubyo mwaba muzi ku bagize inteko y’ubwami bw’uRwanda mu minsi ya vuba tuzabagezaho amazina abagize inteko y’ubwami bw’uRwanda kugirango mugire icyo mubatubwiraho tubashe kumenya amakuru yimyitwarire yabo.

Twongeye gushimira abasomyi bacu bakomeje kutwoherereza amakuru y’umwimerere afite za gihamya ajyanye nimyitwarire yabagize inteko bihaye gucamo ibice inteko y’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro kuko mudashyigikiye yuko mu nteko y’ibwami habamo abantu nk’abo badashobora kugira icyo bamarira ingo zabo byumvikane neza yuko badashobora kugira icyo bamarira abanyarwanda muri rusange bitwaje kuba mu nteko y’uRwanda.

Undi uvugwa nawe kuba ahuje imico n’Umwakagara ni KIBUKAYIRE Marie Claire wigeze umututsi Kazi kandi ar’umuhutu Kazi.Mu nteko y’ubwami bw’uRwanda harimo abahutu na batutsi ahubwo habuzemo abatwa kuko nabo bagize imbaga y’inyabutatu nyaRwanda Umwami akaba yarakwiye kubuhiriza ubwami bugendera ku itegekonshinga agafata umutwa wize kuko barahari nawe akaba mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.Tukaba tuboneyeho akanya keza ko gusaba Nyir’uRwanda hamwe n’umwiru mukuru Boniface Benzinge umuranye imyaka [56] n’Umwami w’uRwanda ko bashaka umutwa wize wahagararira abandi agashyirwa mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.

Kibukayire Claire akaba yarabanye na Gakwaya Kumulindi ubwo bose bakoreraga FPR.Icyo gihe ninabwo yari inshuti  ya Gen.Patrick Nyamvumba bamaze gufata igihugu ntabwo bakomeje ubwo bucuti kuko Gen.Nyamvumba Patrick yishakiye agatonore kamurusha amabengeza nibwo KIBUKAYIRE yahise ashaka uwo yapfa kugwaho ariko nabwo ntibagira amahirwe yo kubana kubera ya myitwarire mibi twavuze hejuru.

Nibwo yaje gushakana nundi mugabo tutavuze amazina kuko ibi bitamureba.Maze babyarana abana [3] nibwo yaje kujya mu gihugu  cy’UBUBILIGI abura ibyangombwa maze aza gufashwe n’umucuruzi witwa KArekezi Francois niwe wamuhuje ni bwami akaba ari bo bamushakiye uburyo bwo kugera muri America  barayimwima kuko bari bamaze kumenya yuko akora umurimo w’ubumagigiri.Amaze kubura uko abigenza nibwo umuntu tutavuze izina waruziranye na Nyir’urwanda.Yamufashijemo kubona VISA y’America binyuze mu nzira yo kumwitirira yuko yabyawe n’umuhungu wa Rwigemera akaba ar’umututsi-Kazi,kandi nyamara abyarwa n’Umuhutu (Umuhutu-Kazi) amakuru avuga ko uwo witirirwa kuba yaba ari se umubyara umuhungu wa  Rwigemera ko aba mu gihugu cya Norway cyangwa Norvege.

Ubwo uko niko yabonye visa imujyana mur’America ahitwa Calfonia na nubu akaba ariho atuye,akaba yarashakanye numugabo w’umwiirabure waho ndetse Umwami w’uRwanda mukiganiro twagiranye yaduhishuriye yuko icyumweru kitarashira bavuye iwe kumusura mu ntara ya VIRGINIA.Kubera uko baziranye na Gakwaya Jean Marie bakaba barabanye Kumulindi byatumye Gakwaya akora uko ashoboye kugirango ashyirwe mu nteko y’ubwami bw’uRwanda abone uko azajya akomeza ibikorwa byo kugigira ubwami bw’uRwanda no kubukoresha amakosa anuranye nubwami bugendera ku itegekonshinga tuzabagezaho mu minsi iri mbere.

Uwitwa ARCENE nawe utuye muri Norvege,yahungiye Uganda ava mu Rwanda, bamaze kugera Uganda we numufasha we. Atangira imico mibi yo kuzaja  akubita umugore we amanywa nijoro. Kugeza naho yigeze no kumukubita Imbabura ya makara mu mutwe.Umugore nawe amukora imibare aramwihorera kugira ngo atazamusiga mu gihugu cya Uganda yemera iyo miruho yose kugeza ubwo bageze muri Norvege nibwo umudamu we yahise asaba gatanya vuba byihuse.Ubu ARCENE akaba afite umudamu wa kabiri.Ngaho munyumvire abantu bari mu nteko y’ubwami bw’uRwanda bashaka gucyura Umwami w’uRwanda abananiwe kubuka ingo zabo bazashobora kubaka igihugu?

 Abanyarwanda bakomeje gusaba Nyir’uRwanda byimazeyo ko yashaka abantu b’abanyarwanda binyangamugayo akabashyira mu nteko  aho kugirango ashyiremo abantu badafite umuco ndetse bananiwe kuyobora ingo zabo kuko bidashoboka yuko uwananiwe kuyobora urugo yayobora igihugu.

Ntabwo twaba twarajujubijwe na za republika zitemewe na mategeko ngo hanyuma ubwami nabwo bwemewe na mategeko, ngo nabwo bwongere ibikomere mu byo republika zadusigiye!

Cyeretse niba bashaka gusimbura Nyiramongi Jezebel wamaze abagabo b’abandi abyarana nabo,kugeza ubwo Umwakagara mukuru yahisemo kumushyira hanze kuko byari bimaze kumurenga.Abanyarwanda barasaba Umwami w’Urwanda kubahiriza ubwami bugendera ku itegekonshinga kuko nibwo yarahiriye.

Kugirango abanyarwanda tubashe kubona amahoro twabuze igihe kirekire.Turasaba ko Umwami w’uRwanda ko yagarura kirazira.Cyeretse nimba kuba amaze igihe kirekire mu mahanga yaba yaribagiwe umuco Nyarwanda.

Ariko tuzi neza yuko Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa ajya gutorwa kuba Umwami ni uko babanje kureba ko ar’umuhanga kandi ko afite ubushishozi nubuhanga byatumye agirirwa ikizere cyo kugirwa Umwami wasimbuye Mutara lll Rudahigwa Charles Pierre waruzwi cyane kuba umuhanga akaba nintwari cyane yacaga imanza zitabera mu banyarwanda.

Mu nteko yibwami hakwiye kujyamo umuntu winyanga mugayo utari incabiranya,udakunda impiya,ugira urugwiro,wita ku bantu,kandi urangwa ningenso nziza.Kugirango tuzabashe kugarura umuco nyarwanda wamaze gutakara kubera za republika zitemewe na mategeko zihora zishakira inyungu ishingiye ku kuryana hagati ya banyarwanda.

Ikinyamakuru inyangeNews cyagerageje guhamagara Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,maze tumubaza amashirakinyoma niba koko yaba yaragize uruhare rwo gufasha KIBUKAYIRE Marie Claire kwiyitirira umwana w’umuhungu wa Rwigemera maze yirinda kubyemeza cyangwa kubihakana.

Twamubajije niba atarabaye umukada wa FPR we na Gakwaya Jean Marie arabyemeza avuga ko bafashaga inkotanyi.Ariko bigeze ku kuba Claire yiyita umututsi-Kazi kandi ar’umuhutu-Kazi,biramurakaza duhitamo guhagarika ikiganiro twagiranaga kuko bitari gushoboka yuko twumvikana kandi yaramaze kurakara.Icya murakaje cyane ni uko twari tumaze kumubwira yuko dufite amakuru afite za gihamya  agaragaza yuko umubyeyi yiyitirira ashobora kuba atar’uwe.Ahubwo akaba ariyo turufu yamuhesheje kugera muri America kandi akaba iyo turufu ya NYIRABUTUYU ariyo akomeje kurisha kugirango abone uko yinjira mu nteko y’ibwami bw’uRwanda.

Umwami nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa yaburiye ikinyamakuru inyangeNews ko,KIBUKAYIRE ngo yaba yifuza kujya kurega murukiko ngo kuko twamuharabitse.Twabagira inama yuko bafatanya na Gakwaya Jean Marie bagashaka Lawyer umwe maze bagatanga ikirego natwe twiteguye kuburana dore ko tumaze igihe twiteguye kujya murukiko.

Tuributsa abagize inteko yuko dukora umurimo w’itangaza makuru kandi rubanda rw’Umwami rukeneye kumenya amakuru yerekeranye n’ubwami bw’uRwanda.Ikindi twabibutsa ni uko nta mwana ni giti mu bwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga.Umwami yadusabye kubandika nk’abantu kugiti cyabo,natwe tumusaba ko yabanza kubakura mu nteko y’ibwami kugirango tubandike nk’abantu ku giti cyabo arabyanga natwe tumuhakanira yuko igihe cyose azaba atarabakura mu nteko,tuzajya tubandika nk’abagize inteko y’ubwami bw’urwanda!!!Tuributsa yuko tutinjiye mu buzina bwabo bwite,ahubwo ko twandika imyitwarire yabagize inteko y’ibwami idahwitse!!!

Igikangisho cy’uko abantu bazareka gusoma ikinamakuru inyangeNews ndumva ntawe twahaye ubutumire bwo kuzajya asoma ikinyamakuru kandi nubwo bavuga gutyo,ninde se warara adasomye ku inyangeNews iryo terabwoba ntabwo ridukanga cyangwa ngo ritubuze gukomeza imirimo myiza dukorera rubanda rw’Umwami.

Bavuga umwakagara mukuru bakanezerwa bagerwaho bakarakara.Niyompamvu twavuze ngo,nta mwana ni giti,abana bose na bana.Kandi ntabwo ikinyamakuru inyangeNews gikorera mukwaha k’umuntu cyangwa gitinya kwandika inkuru uko yaba imeze kose kuko niwo mwuga twiyemeje uzumva bamubeshyera azavuguruze inkuru aduhe amakuru anyuranye nibyo bamuvugaho afite za gihamya zimeza yuko inkuru twanditse atar’ukuri,maze arebe yuko tutazayavuguruza.

Ese ubundi kuki batwandikira bagahitamo kujya kurega kuri Nyir’uRwanda? None se ko ar’Umwami n’umucamanza?Tuributsa yuko arahiriye ubwami bugendera ku itegekonshinga “Constitutional  Monarchy” .Ntabwo ar’ubwami “Absolute Monarchy” bwica bugakiza.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments