Home News Ibyahanuwe kuri Donald Trump byasohoye!

Ibyahanuwe kuri Donald Trump byasohoye!

0

Nk’uko ubuhanuzi bwavuze mu gice cya (25) cy’ubuhanuzi mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2016,bwavuze yuko Donald Trump ariwe uzaba umukuru w’igihugu cy’America akaba ari we uzasimbura BARACK Obama Hussein.Kuri uyu wa 18 Nyakanga 16ishyaka ry’abarepublike ryemeje ko Donald Trump ariwe uzarihagararira mu matora azaba uyu mwaka mu gushyingo 16.

Ntakundi bari kubigenza kuko ishyaka rye ryaramurwanije cyane ko atagera kuri uwo mwanya cyane ko bashaka ko,uwo mwanya wafatwa n’umwe mubakomoka mu muryango wa Bush uzwi kuba ibikomerezwa cyane muri icyo gihugu kubera bafite umutungo ugaragara ariko kandi na Trump akaba nawe abarirwa mu baherwe bakomeye cyane mu byubutunzi kandi akarusho akaba numukiristu akaba ntaho ahurira na rya shyirahamwe ryitwa ILLUMINATI rikorera satani kumugaragaro.

Abarepublike bifuzaga yuko,JEB BUSH ukomoka mu muryango wa BUSH ko ari we washyigikirwa maze nawe akaba umukuru w’igihugu cy’America.Ariko byarananiranye abura amajwi mu matora ya mbere yiswe preliminary.Maze akurwamo nabaturage banze kumutora bitewe nuko uwo muryango bawuzi neza cyane ko aria bantu babanyentambara nta kindi bajya bakora usibye guteza intambara no gushaka aho bakwiba cyangwa gusahura imitungo ya Barabu mu bihugu byitirirwa ko bishyigikiye iterabwoba ku isi.

Uwo muryango wabasataniste bamaze kubona yuko Donald Trump amaze kugera kurwego batamushobora,batangiye guhyigikira Hillary Clinton kuba ari we nibura watorwa aho kugirango Trump abe yatorwa abe ari we uyobora America.Ariko nabyo byarananiranye kuko ijambo ry’Uhoraho ryali ramaze gutunga agatoki Trump ko ari we uzaba umukuru w’igihugu.

Kuko rero Uwiteka avuga bikaba yategeka bigasohoza,uko niko bigenze kuri Trump mugihe Hillary akomeje gushinjwa kuba yarashyize amabanga yigihugu ubwo yari minister w’ububanyi namahanga CIA urwego rw’iperereza muri America rukaba rukomeje kumukoraho iperereza ibyo bikaba byaratumye amahirwe yo guharanira umwanya w’umukuru w’igihugu agabanuka cyane uko byari biteganijwe.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar