Home News Ibyahanuwe ku nkozi zibibi birasohoye!

Ibyahanuwe ku nkozi zibibi birasohoye!

0

13th Jan,2016 Nari ngiye gufungura kuko numvaga nguye isari maze nkimara kugera mu buriro mu mazu yabigenewe ashinzwe kwakira abahisi nabagenzi,ndahukira ku gatebe maze ntumiza amafunguro barayazana mu gihe ndimo gufungura ntangazwa nuko impano yo guhanura itajya yita kumwanya umuntu aba arimo ahubwo aho gukomeza gufungura nigira mu iyerekwa hari saa munani nigice 2:30 z’amanywa.

Ubwo nerekwa uruyoka runini rwo mu bwoko bw’uruziramire”python” ubwo mbona urwo ruziramire ya nzoka yak era ikaba na satani mbona iri ahantu hajya kumera nk’umubutayu harutwatsi dukeya maze mbona ko iyo mburagasani ibona ko umucyo w’Uhoraho”Izuba” ko urashe hejuru yarwo.

Nuko hepfo yayo har’igiti nacyo kimaze kuma ubona ko ntabuzima gisigaranye,nuko nerekwa mbona rwa ruziramire ruhungiye munsi ya cya giti,rwizengurutsaho numurizo warwo kugirango nihagira uza kurwica arwicane na cya giti”Ubutegetsi”.Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore igihe cy’inkozi zibibi hamwe n’Umwami wabo kirageze kandi kirasohoye dore babuze ubuhungiro babuze aho bagana ndetse nta cyerekezo bafite dore bahagaritse umutima kuko uyu mwaka nk’uko wabihanuye n’umwaka wo guca imanza zitabera kuko ari ko Uwiteka yavuze.

Dore kiriya giti hamwe niriya nzoka yagihaye kurama bitavuye kubushake bw’Uhoraho,igihe cya byo kirarangiye kuko umwanzi yabeshye abantu ababwira yuko ariwe utanga umugisha kandi ko ari we utanga ubutegetsi none dore dossier yabo igeze imbere y’Uhoraho igaragara ko itsinzwe nurubanza none iciriweho iteka niko Uhoraho avuze.

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abiyitirira izina ry’Uhoraho bananiwe kugendana n’Uwiteka Imana bahitamo gukiranirwa kubera gushaka amaramuko nkaho Uhoraho yabimye ubuzima nyamara ari we bakesha ubuzima butuma bajya mur’izo nkozi zibibi uko niko Uhoraho abaza!?

Kuko bananiwe kugendana nawe ndetse bakanga kumwizera ahubwo bakizera ibigirwamana mukimbo cyo kwizera Uwiteka Imana yabakiranutsi,dore bamuteye umugongo kandi bari bamaze gusogongera ku ijambo ry’Uhoraho niyo mpamvu baciriweho iteka ryose uko niko Uhoraho agize.

Uko bahiga ubwoko bwanjye nanjye niko nzabahiga,uko bishe ubwoko bwanjye bakabubuza amahwemo nanjye niko nzababuza amahwemo.Kandi nzabakoza isoni mu isi yaba zima.Ikigeretse kur’ibyo,nzabakubira (7) ku byo bakoreye ubwoko bwanjye uko niko Uhorahoagize.

Ntakabuza nzabitura ibyo bakoreye ubwoko bw’Uhoraho kuko abo arumwandu wanjye nironkeye mu maraso y’Umwami wanjye ukomoka murubyaro rwa David.Icyo nibwo bazamenya yuko nd’Uwiteka Imana ishobora byose,mwana w’umuntu,dore ngiye guhorera abakiranutsi umwanzi yajujubije ubwoko bwanjye yarabishe arabambura arabanyaga abasiga amara masa!Niyompamvu ngiye kugaruza ibyariwe ninzige byose.

Burira ubwoko bwanjye bukoemeze kuba imbere yanjye kuko ngiye guhana nihanukiriye kuko isi yibwira yuko Uwiteka atabaho ngo babayeho kubw’Ubwenge bwabo nimbaraga zabo ariko kuri wa munsi washyizwe ahagaragara nabahanuzi banjye nugera nibwo bazamenya nd’Uhoraho kandi nitwa Uwiteka Jehova Nyiringabo uko niko Uhoraho avuze.Dore nzahora kugeza no kurubyaro rwabo ariko abafite urubyaro rwitandukanije nabo bakaba babarirwa mu mukumbi wanjye,abo bazangiriraho umugisha kuko bazabirebesha amaso ariko bitazabageraho nubwo bazabura ababyeyi babo cyangwa abavandimwe babo ariko bazamenya yuko nd’Uhoraho kandi nca imanza zitabera uko niko Uhoraho ategetse!Dore nta kabuza nzabagira igitangariro mu maso y’isi yose kandi uhereye icyo gihe isi yose izashaka mu maso h’Uhoraho nta bwo bazongera kugendera mugukiranirwa kuko ngiye gukora ibikomeye mu yose uhereye kumugabane w’Africa ukageza ku isi yose uko niko Uwiteka avuze.

Mwana w’umuntu,abantu banjye bitwa KUSHITE ngiye kubatabara kuko bageraniwe n’umwanzi wabakiranutsi kugirango ubwoko bwanjye bumenye yuko ari jyewe Uhoraho ubatabaye uvuga bikaba yatgeka bigakoreka uko niko Uwiteka avuga.

The Rhema word of the Lord almight came from above and told me,son of man,look,my people called Kushite are persecuted with evildores ,AM the Lord of hosts am going to redeem my people almost they perish that’s how the mighty Lord God says.I have heard their groaning from the  earth thus says the Lord of hosts.After receiving this Rhema waord,I started to do research about the wor KUSHITE this the result I’ve got it.

The Kingdom of Kush or Kush was an ancient African kingdom situated on the confluences of the Blue Nile, White Nile and River Atbara in what is now the Republic of Sudan.

Established after the Bronze Age collapse and the disintegration of the New Kingdom of Egypt, it was centered at Napata in its early phase. After King Kashta (“the Kushite”) invaded Egypt in the 8th century BC, the Kushite kings ruled as pharaohs of the Twenty-fifth dynasty of Egypt for a century, until they were expelled by the Assyrians under the rule of Esarhaddon .

During Classical antiquity, the Kushite imperial capital was at Meroe. In early Greek geography, the Meroitic kingdom was known as Ethiopia. The Kushite kingdom with its capital at Meroe persisted until the 4th century AD, when it weakened and disintegrated due to internal rebellion.

By the 1st century AD, the Kushite capital had been captured by the Beja Dynasty, who tried to revive the empire. The Kushite capital was eventually captured and burnt to the ground by the Kingdom of Axum.

The Kushan Empire (Bactrian: Κυϸανο, Kushano; Sanskrit: Kuṣāṇ Rājavaṃśa; BHS: Guṣāṇa-vaṃśa; Parthian: Kušan-was a syncretic Empire formed by Yuezhi in the Bactrian territories in the early 1st century. It spread to encompass much of Afghanistan, and then the northern parts of the Indian subcontinent at least as far as Saketa and Sarnath near Varanasi (Benares), where inscriptions have been found dating to the era of the Kushan emperor Kanishka the Great.Emperor Kanishka was a great patron of Buddhism; however, as Kushans expanded southward, the deities of its later coinage came to reflect its new Hindu majority.

Kanishka sent his armies north of the Karakoram mountains, capturing territories as far as Kashgar, Khotan and Yarkant, in the Tarim Basin of modern-day Xinjiang, China. A direct road from Gandhara to China remained under Kushan control for more than a century, encouraging travel across the Karakoram and facilitating the spread of Mahayana Buddhism to China.

The Kushans were one of five branches of the Yuezhi confederation, a possibly Iranic or Tocharian, Indo-European nomadic people who migrated from the Tarim Basin (modern Xinjiang) and settled in ancient Bactria. The Kushans possibly used the Greek language initially for administrative purposes, but soon began to use Bactrian language.

The Kushan dynasty had diplomatic contacts with the Roman Empire, Sasanian Persia, Aksumite Empire and Han China. While much philosophy, art, and science was created within its borders, the only textual record of the empire’s history today comes from inscriptions and accounts in other languages, particularly Chinese. The Kushan empire fragmented into semi-independent kingdoms in the 3rd century AD, which fell to the Sasanians invading from the west. In the 4th century, the Guptas, an Indian dynasty also pressed from the east. The last of the Kushan and Sasanian kingdoms were eventually overwhelmed by the Hepthalites, another Indo-European people from the north. Historian H. G. Rawlinson states that the “Kushana Period is a fitting prelude to the age of Gupta’s”.

Mu gihe ngitekereza kur’iryo jambo,nsubiza mwiyerekwa mbona umudamu cyangwa umugore ufite umwana w’umuhungu ukiri uruhinja mbona uwo mudmau anyagirwa nimvura kuko natarafite aho yihisha cyangwa yugama iyo mvura.Mbona agenda mu muhand anyabagendwa maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze irirambwira riti,mwana w’umuntu,tabara uriya mugore kuko ageraniwe (ITORERO) nuko ndahaguruka ndagenda mpura nawe mwambura uwo mwana kuko yaragiye gupfa kubera imvura yamunyagiranye na nyina.

Nyina yari yanayagiwe cyane aho twahagaze ngo ampe umwana tari imbere yabagore(Abarozi-Kzi) aho nabo bari ahongaho kumuhanda babuze ipfo naruguru bahitamo kwicara hasi banyagirwa niyo mvura.Uwo mwanya mushyira mubiganza byanjye kuko nubwo twari mu mvura jyewe sinanyagirwaga ibyo nabyo biba bimbereye amayobera.

Nuko umwana maze kumwambika neza kuko yari yamukubiranije mu mwenda awukubiranije maze mbona rwa ruhinja rw’umuhungu rutangiye kugarura ubuzima gahoro gahoro IBYAHISHUWE 12:1.. Mbona ko dukomeje inzira tugendan ariko nyina w’urwo ruhinja agenda anyagirwa kugeza ubwo twatsukiye aho imvura itagwa.

Nuko mvuye mur’iryo yerekwa,mbona muri gakondo yabakiranutsi intambara yarabaye yararangiye imihanda yarasibaye za rigore zarasibye mbona umuvadimwe wanjye umwe n’Umwishwa bararokotse ariko abana ba mushiki wanjye bari (4) mbonamo umwe abandi sinabasha kubabona.

Mbona igihugu ko cyabaye umwirare kubera intambara yakibayemo,abantu bari bacye cyane kandi nta muzero bari bafite kubera ko bari baratatanye nabavadimwe babo abandi baritabye Uhoraho abacitse ku icumu basigaranye ubwigunge butavugwa kandi har’ubukene butigeze kubaho mu isi yabazima.

Ubwo mfata abo bavandimwe ndabajyana kuko nabonaga Uwiteka yaranyibutse akangirira neza,mbajyana iwanjye ngabanya umubabaro bagiriye muri gakondo yabakiranutsi.Nuko ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore ibyahanuwe bigeze kumuryango kandi bizasiga abantu bazacika ku icumu ar’intere uko niko Uhoraho agize.

Mu gihe mvuye mur’iryo yerekwa ndigutekereza ibigiye kuba muri gakondo yabakiranutsi,n’uburyo abo twasize muri gakondo bagiye guhura nakaga gakomeye,mpabwa ijambo ry’ururimi rw’igiswahili “Kuombelewa” ndabwa ngo mwana w’umuntu sengera itorero rya Kristo kuko rigiye kwinjira mukaga gakomeye cyane hamwe kandi dore ako kaga gahereye mu gihugu cy’IBABYLON kuko bamaze gushyira amategeko arwanya itorero rya Kristo kuko bamaze kubona ko bagiye guhura nakaga gakomeye cyane kandi ako kaga kazaba baturutse mu torero niyompamvu bashyizeho amategeko akomeye cyane nubwo 98% babaye inkozi zibibi ariko nari nisigarije ibihumbi (7000) bitarapfukamira baar.

None byuka ufate akanya usengere ubwoko bwnajye kugirango mbashe kugira icyo nakora kuko Nd’Uwiteka nshobora byose kandi nkaba nta muntu numwe nirengagiza ari mukaga cyangwa mu gihe cya makuba.Cyeretse abaciriweho iteka n’ijambo ry’Ubuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.

Nahise mbyuka ndasenga ningingira ubwoko bw’Uhoraho nk’uko Uwiteka yategetse ndangije nshima Uwiteka ko atajya atererana abamwisunze kuko atajya abura kubibuka uko niko Uhoraho agize.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar