June 3, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu masiganwa mu muhanda w’igitaka hamwe na “Nzika na Nzigo”turirukanka mbona banyuzeho babaye abambere njye mba uwanyuma muri ayo masiganwa.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanzi ni nkozi z’ibibi ziraguteze kandi zigiye kugutegera mu nzira yo gukiranirwa,ubaye umunyabwenge wayihunga ukikomereza inzira ya kaburimbo kuko inzira yibyondo nta cyiza kirimo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abagore benshi (abarozi bakora umulimo wo gumuhumanya ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo)mbona ko ubashoreye yambaye impeta zabagaore bakoresha mu mwuga wabo wo guhumanya abantu batuye kuri iyisi yabazima.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uliya mugore ubonye ashoreye abandi niwa mugore wo mu bwoko bwa abakamba wigize umuhanga mu byo guhumanya abantu ngo bamutinye cyane none ubucuruzi bwe yakoraga bwarahagaze kuko yagerageje guhumanya Umuhanuzi biramunanira none byaramuhindutse niko gusubira mu bakonikoni ngo bamuhe izindi mbaraga ariko ubanza ari nta cyo byamugezaho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umunyapolitike Steven Kalonzo ahabwa isafuriya yuzuyemo ibyo kurya bitetse bilimo inyama ariko havanzemo nimyanda(Umugisha udatunganye uvanzemo ubugambanyi).
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Kalonzo(WaterLoo)agiye guhabwa intonorano zivange muri leta ya H.E Dr.Eng.RAILA Odinga igiye kuyoborwa na Uhuru Kenyatta MUIGAI uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo zikijijwe zikorera ingoma ya abega zijyanwa mu butayu kuba ariho zikorera amasengesho.Maze nerekwa Maj. Bushumbusho Jerome wabaye bestman wanjye,nawe ari mu bajyanywe mu butayu maze numva ambwira ngo ikigo cya gisirikare RDF ngo bemeje ko arijyewe uahabwa isoko (tender)ryo kubagemurira umunyu(ubuhanuzi)ngo kuko basanze arijye ububikwiriye niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Umwami YUHI VINjyanwa mu iyerekwa mbona ibwami bategura inama yikubagahu(yihuse cyane)yo gutegura abakangurambaga bagiye gukangurira rubanda rw’Umwami Nyir’uRwanda Umwami YUHI VI itahuka ry’Umwami nubwami bw’uRwanda baheze ikantarange imyaka [54] uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nerekwa kandi mbona mu batumiwe hari higanjemo urubyiruko ndetse n’Umwami watanze Kigeli V Ndahindurwa yarari muriyo nama maze numva bavuga ngo twibagiwe gutumira Umuhanuzi Ainesha kugirango nawe aze muri iyi nama cyane ko yakoze kandi akomeje gukora umulimo ukomeye cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Hari hatumiwe abatumirwa bacye cyane ariko abenshi ari urubyiruko,iyo nama mbona ko ibaye saa inne z’ijoro[10 pm] maze ijamboo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hatumijwe inama yihuta cyane ku itahuka ry’ubwami bw’uRwanda igiye gukoreka vuba cyane kugirango bahitemo abakwiye gutangiza ubukangurab mbaga uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Mark twahoze dukorana umulimo w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,hanyuma aza kwirukanwa nijambo ry’Uwiteka we na madamu we bajyanwa mu butayu kujya kwigishwa gukorera Imana no kubaha Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo.
Mbona ashakisha inka(abadayimoni)zo korora azizana murugo rwazo yari yubatse ngo azororeremo,ijambo ry’Uhoraho rinzaho riti,mwana w’umuntu,uwahoze ari mwese so yananiwe kugendana n’Uhoraho Nyiringabo none ahisemo kujya kwibanira nabadayimoni nkabona izo nka zimucika akanga akazigarura murugo kungufu.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,noneho burira uwo mupfapfa umubwire uti,ese ninde wakuroze!?Wananiwe kugendana n’Uwiteka none ugiye korora abadayimoni kubera kunanirwa kumvira ijambo ry’Uhoraho!Mbese aho byaba bizakugwa amahoro uko niko Uwiteka abibaza!
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka agiye kohereza umugisha mwishi ugajutse,kandi uwo mugisha uzaba ulimo ibice [2];igice cya hazaza umugisha mucyeya wo kugufahsa kugukomeza umulimo wa data wa twese uri mu Ijuru.
Kandi dore hariho bene so(Brothers)balimo kwegeranya umugisha kugirango bawukoherereze kuko ari itsinda rya bantu batuye mu mahanga bakaba bagufata nkumuyobozi wabo bityo bakaba batanze igitekerezo cy’uko bakwiye gusozoroniriza hamwe umugisha bakawegeranya kugirango ugwire maze bawukoherereze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze kandi niko abitegetse.
Igice cya kabiri ni umugisha none ulimo gutegurwa mwinshi cyaneeee ugiye gutegurwa vuba aha bishoboka ukanyuzwa kuri account yawe uwo mugisha uzakubera ikimenyetso gikomeye cya “NYAMPINGA”ulimo gutegurwa kuza gushyingirwa Umuhanuzi mu gihugu cy’Ibabyloni kumurwa mukuru w’ISHUSHAN uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umuryango wa Gahamanyi washatse mu batsobe ujyanwa mu butayu bugufiya no kwiga ishuli ryubakiwe ubwoko bw’abatutsi kwigishwa kubaha Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo muryango muri ibi bihe ugiye guhura nibikomeye cyane dore ko byahereye kuri DINAH Gahamanyi none bikaba bifashe intera kumuyango wose kugirango bamenye yuko mu Ijuru hari Imana ivuga bikaba yategeka bigakomera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
June 4, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabyloni mu murwa mukuru w’ISHUSHAN batema INKA [umudayimoni]bayigusha hasi maze batangira kuyibaga bayigabana vuba vuba umwe atwara akaguru,undi atwara akaboko mbona inka barayirangije aka kanya bashyira inyama mu isafuriya baraziteka.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi zo mu gihugu cy’ibabyloni ziraguhagurukiye zikoze ubugambanyi kandi ziraburangije kuko bamaze kumvikana uko bagutegera mu nzira nyabagendwa ugiye kwakira ubutumwa bwawe buturutse mu maboko yumugambanyi.
Nuko rero ubigenze kwa kundi Uwiteka yakwigishije nta bwo bari bukurabukwe ndetse ntabwo banashobora kuguca iryera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Kuko ibyo bakora byose bisa no gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa kandi uwo mwuka witwa Nzika na Nzigo duhurira mu nzu(igihugu)maze mbona ufashwe no kuruka uraruka cyane ibyo warufite munda byose bishiramo.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Nzika na Nzigo baciriweho iteka kuko imigambi yabo yose iburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona kandi hagabanwa izindi nyama mbisi(amagambo yubugambanyi)mbona bazigabana vuba vuba ngo bazishyire mu gikoresho basanzwe batekeramo.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ube maso cyane kuko umwanzi yongeye gushyiraho agaco ka bandi bantu bashinzwe ku kugenza kugirango baguce igihanga kuko imanda zababwiye ko ugiye kwakira umugisha ukomeye kandi ko Uhoraho agiye kugukoresha imilimo yubutwari mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Kandi ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,witegurire kujya mu murwa ahantu hahishwe ubutunzi bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko yavuze ko azabuha abamwubaha iteka ryose kandi azabuhisha ahantu hahishwe hibanga.
Nuko rero Numara kubona ibimenyetso bikomeye byavuzwe haruguru uzahite wihutira kujya mu murwa mukuru w’ISHUSHAN kujya guhishura iyo zahabu yahihwe abanyabwenge n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuko igihe cyo kwima ingoma k’Umwami YUHI VI kizaba cyegereje uko niko Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari umugabo ufite ibibazo byinshyi ushaka kuza ngo umusengere ariko ntuzamusengere kuko ibyo uzamubwira byose azaba abigereranya nibya bandi bagiye bamubwira hanyuma ntabone ubufasha uzamwihorere kuko azangiza izina ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ni uko abivuga.
Nerekwa undi mugabo wundi uzasaba gusengerwa wahumanijwe ni nkozoi z’ibibi uzaza gusengerwa maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,uwo we naza uzamusengere kuko yakorewe urugomo na bagore bamuroga kuba umusinzi kugirango ntazigire icyo azimarira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona banyeCongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bitwa abanyamurenge,mbona abagabo bahirimbanira kwiga theology cyane bibwira yuko ngo ariho bazakura ubuzima binyuze mu gushinga amadini.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abagore babo ba Pastor b’abanyamurenge bataye abagore babo none basigaye bikorera ubusambanyi nabanyababylon babihera intonorano kuko abagabo babo batacyita kurugo ahubwo barusigiye abagore ngo babe aribo batunga ingo zabo none dore baciriweho iteka.Ubahe file N°0150/0006/0018 uko niko Uwiteka abivuga kandi niko abitegetse.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abakobwa b’abanyarwanda kazi bigisha barumuna babo kwambara ubusa (NAKED) ngo bagaragaze ibitsina byabo ngo nibwo bazakundwa nabagabo kandi nibyo bigezweho muri iyiminsi.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,rero mwana w’’umuntu,abo ntubagirire imbabazi ahubwo uhite ubaciraho imanza zitabera kugirango bamenye yuko icyo bakora ar’ikziira k’Uwiteka Imana Nyiringabo.
Bahabwa File N°0151/0006/0018 yo kubamenyesho yuko baciriweho iteka kuko bashaka kwigereranya nandi mahanga akandi bakomoka mu bwoko bwatoranijwe mu isi ya bazima kuzakoreshwa ibikomeye n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga kandi niko abitegetse.
Nerekwa Umwakagara akora nawe inama yagataragamya yo kongera gutanga amapeti(Ranks)mu basirikare kugirango barwane batizigama kuko urugamba rumwegereye cyane kandi akaba adateze kurutsinda ahubwo akaba agirango ingabo z’Abega zihabwe amapeti hamwe nizindi zose ariko abonereho kuzamura abega babo barangije amashuli bitazavugwa ko hazamuwe abega gusa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo b’abanyamurenge habonetsemo umukiranutsi umwe mu bagabo (1) bose batuye mu gihugu cy’ibabylon hafi ya bose bakora umuwuga wo gusambana maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ucireho iteka abagabo bo mu bwoko bw’Abatutsi biyita abanyamurenge ubahe numero yurubanza yuko batsinzwe nurubanza kubera ubusambanyi bwabo kandi bafite abagore babo.
Ijambo rirambwira riti,kandi ikibabaje ni uko banakora ibisa bityo bitwa yuko ngo arabashumba bamatorero yigisha ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.Bahabwa File N°0152/0006/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.
Bigeze mu masaha ya nimunsi maze njyanwa mu iyerekwa ubwo naringuye agacuho nerekwa imigambi ikomeye cyane Uwiteka aifte kubugingo bwanjye.Mbona ko abazankomokaho bose batazigera banyura mu butayu nacishiwemo kuko Uhoraho yabunyujijemo kugirango hatazagira uzabunyuzwamo kandi naraburangije bwose.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urubyaro ruzagukomokaho Uwiteka azarukoresha ibikomeye cyane kuko batazabura kugirwa abakozi bazajya bakorera Uruzabibu rw;Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango akomeze isezerano yagusezeranije uko niko Uhoraho yongeye kubisubiramo uyumunsi kandi ni uko abivuga.





