Ibitangaza Uwiteka Imana yakoze mu Rwagasabo,no mu mahanga uhereye mu mwaka wa 2008-2010 muri Uganda-kampala kumusozi wa prayer mountain SSEGGUKKU NTEBE ROAD.
Mu mwaka wa 2008 Nzeri ku wa 27,niho umuhanuzi Majeshi Leon yakoze ubukwe,Pastor wamusabiye akanamuhagararira muri ubwoko bukwe,ni pastor Kanyemera utuye I Remera mu murwa mukuru wa Kigali.
Ku wa 2th Nzeri 2008 ku wa gatanu (5) kumugoroba ubwo twakoraga inma ya nyuma yubukwe,Pastor Kanyemera amaze kubona yuko habayeho integenke z’amafaranga yo kurangiza ubukwe yabwiye umuhanuzi Majeshi Leon ariw e wari nyir’ubwite cyangwa umukwe wagombaga gukora ubukwe kumunsi wakurikiyeho wok u wa gatandatu .
Yateruye amagambo ati,wa mwana we,ko ugiye kudukoza isoni imbere y’abatutsi iyo tubwira tugahagarika ubukwe kugeza igihe amaranga yose yo gukora ubukwe azabonekera?
Umuhanuzi Majeshi Leon yamushubije ko,Uwiteka Imana akorera aribwiheshe icyubahiro kandi bimenyekane yuko akorera Imana cyangwa Baar,yavuye aho,ajya kunyura mu bantu yari yahaye invitation ahagana mu msaha 9/10 z’umugoroba pm.
Ubwo nyuma yamasaha (3) yagarutse murugo ubwo byari bibaye isaha (5) zijoro,agaruka azanye amafaranga yose yaburagaho,ako kanya Pastor Kanyemera umupastor mwiza cyane yahise yihana asaba imbabazi kuba yatinye abana bab’abantu bakananirwa gukomeza umukwe ahubwo umukwe akaba ariwe umukomeza.Icyo cyabaye igitangaza cya mbere icyo gihe.
Yarafite amakamyo ariko Uwiteka yanga kumuha abaguzi kugirango yiyerekane yuko arumunyembaraga bityo abashe kugira ishingiro ryo kwizera,inzu ye,yarifite agaciro kamafaranga agera kuri miliyoni 64frw,baje kuyiteza icyamunara inshuro (3);byanga,ku nshuro ya (4);abakozi ba Bank yabaturage bishakamo amafaranga atarenga miliyoni (30);z’amanyarwanda bashaka abakomisiyoneri baribubagurire iyo nzu.
Nyamara mu gihe Festo yahamagazaga abahanuzi dore ko nawe yari yahamagaye besnhi agirango arebe uwaba afite imbaraga z’Uwiteka muri bo,ubwo muri ayo masengesho bitewe nuko umuhanuzi Majeshi Leon yarakiri umugeni yaraje asengana nabo igihe kitarenze isaha (1);maze Uwiteka abwira Leon ati,rero fata ikaramu wandike ibyo ngiye ku kubwira!
Uwiteka ravuze ngo,iyi nzu ntabwo izagurishwa kuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi nzihesha icyubahiro kugirango bimenyekane yuko nd’Uwiteka Imana y’Abraham ,Issac,na Yakobo,na Majeshi Leon.
Urwandiko ararufata amaze kwandika aruha Mugabo Festo ariko agira kwizera gucye yanga kurubika maze amusaba ko yaba arubitse,ubwo Leon yararubitse,amaze kurubika undi yahise yitahira yisubirira murugo iwe ntiyategereje ko ayo masengesho arangira yisangira madamu.
Igihe rero cyaje kugera maze,bank yabaturage iraza nababakomisiyoneri babo baza guteza icyamunara inzu ya Festo,yahise ahamagara umuhanuzi Leon ati ngwino bahageze!Muyandi magambo yashakaga kuvuga kubazi imvugo yabatutsi niwowe wahanuye ngwino bayigurishirize mu maso yawe,kandi ninawe ubitse urwandiko rwubuhanuzi.
Ubwo muri abo bantu bari aho,harimo umuntu mwene wabo na madamu wa Festo Uwiteka yari yohereje kumunota wa nyuma aza afite muliyoni 10500,000frw mugashashi maze nawe aza nkuje kugura icyamunara.Ubwo inzu bari bamaze kuyigereka igeze kuri miliyoni 26 z’amanyarwanda,nawe yazamuye ukuboko maze aravuga ati,nangahe mwishyuza Festo,abandi bati gura niba utaguze ureke kudutesha umwanya!
Umukozi wa bank yamushubije ko,ari miliyoni cumi namagana tanu,ako kanya yahise azishyura maze Festo twahise turebana nka Peter na Umwami Yesu,ubwo inkoko yabikaga (3) bahise barebana maze Peter yibuka ko Umwami yamubwiye ko,inkoko itarabika (3),aribube amwihakanye (2);

Ubwo bafashe inzu ye,bagiye kuyiteza icyamunara Col.Dodo Twahirwa arahagoboka aramwishingira,nyuma y’ibyumweru (2) dusenze Uwiteka Imana avuze ko bagiye kumurekura bahise bamurekura.Abana bab’abantu baratangaje bikoreye ituro ryishimwe aho kurizana iwanjye ,barijyana murusengero rwa CLPR iwabo nyamara ubwo bazaga kunsaba ko mbasengera bari basize urusengero rwabo ku klimihurura.Abantu!?Umutwa yabwiye padoro ubwo bari mu isakaramentu bati umuntu niki?
Asubiza padiri ati,padi,umuntu uzamubara umubonye!muri iryo joro abo yabatije nibo bamuteye bamutwara utwe twose baramucuza maze padiri nawe ati,umutwa nyamara yari yamburiye nuko ntamwitayeho.
Umwe muri za maneko MUNYANEZA wazaga gushimuta abantu kurusozi rwa SSEGGUKKU prayer mountain.
Ndetse yaranafite mukuru w’umudocteur wagerageje kumuvura biranga,uwo mugabo ubanza yitwa Emmanuel,ntarindi zina rye nibuka.Ngo umufiance we bari bafitanye gahunda yo kurushinga umunsi umwe yamubwiye yuko,ngo yarose cyangwa se yeretswe abwirwa ngo,ubwo burwayi arwaye ko buzakirira mu gihugu cya Uganda kuri prayer mountain.
Uwo mugabo yarakororga,ndetse akanaruka amaraso,byageze aho bamwirukana muri tent za prayer mountain bakeka ko yaba arwaye igituntu bamusaba kujya kubanza kwivuza yamara gukira akazagaruka gusenga nawe unyumvire bab’abantu bafite umusozi wo gusengerwaho ahantu hakirira indwara zose ariko bakirukana umuntu waje gushska mu maso h’Uwiteka.
Uwo mugabo yahise arakara cyane ateranya abakozi b’Imana atangira gutuka Imana yo mu ijuru ko yamutereranya yayikoreye none ikaba imwimye umugisha wo gukira kandi ko,no kurusozi bamwirukanye!Nasanze abitwaga abahanuzi bose bacecetse babuze ayo bacira nayo bamira.
Maze kumva amagambo uwo mukozi w’Imana yavugaga numva mfashwe nagahinda gakomeye cyane maze nishyira mu mwanya we,ndamubwira bose bumva nti,ngwino tujye gusenga Uwiteka natagukiza nzareka kumukorera.
Turamanuka tujya ahantu hari mu bihuru maze turiherera dusenga Uwiteka Imana yo mu ijuru,hari ku wa kabiri ndamubwira nti,Uwiteka aravuze ngo urakize!Umugabo arishima cyaneeeeeee!!!!!!!!!
Ubwo yarafite byabishashi bya plastike bakoramo amahema yari yagishashe hasi kuko yararaga hanze bari baramwirukanye kurara muri tent kugirango atanduza abandi barara aho ngaho.Musiga ahao ngaho afatwa nagatotsi,arasinzira,mu gihe yarasinziriye ubwo jye nari nagiye,hakumanukiye uruziramire rwabuze amazi yo kunywa ruraza rusanga ho aryamye ruramurigata rwasaga nurushaka kumumira.
Ubwo yahise akanguka asanga rwuzuye kumubiri we,ubwo rwahise rumureka rurimanukira rukomeza kugenda rumanukira kumubiri we,maze siwe warose rurangiza kumunyura hejuru.Ubwo yahise ashima Uwiteka Imana kuko icyo kizanyagwa kitamumize,arazamuka bitewe nuko atarazi aho nararaga cyangwa aho nasengeraga yaranshatse arambura ngo ambwire ibyamubayeho.
Nyuma y’iminsi (3);nibwo twabonanye kuko jye naryamaga kumanywa,kuko ninjoro za magigiri z’umwakagara zazaga zije gushaka abo zishimuta kuko bateraga umuti bita CALFORM ugahita ufatwa nibitosi bakagushyira mumodoka bakagutwara mu Rwanda.
Ahangaha muraza kubona amwe mu mafoto yabantu bakoraga uwo murimo harimo uwitwa MUNYANEZA Emmanuel wamfashije gukora ubukwe kuko nanjye nari naramufashije mubukwe bwe!
Ubwo uwo mugabo yambwiranye ubwuzu bwinshi uburyo yakize ndetse nuburyo Uwiteka Imana yamukijije uburwayi bwe,nukuntu yamukijije uruziramire.Ubwo yagize agahinda mu mutima kuba ntacyo afite ngo ashime Imana ariko yarafite kamabiri nziza za gisirimu zitameze nkizo dusanzwe tuzi maze arambwira ati reka nguhe izi kamambiri nkishimwe ryanjye numvandanezerewe kuko yarabikoranye umutima ukunze.
Nuko mu bwira ko Uwiteka agiye kumugirira neza maze agendana ukwieukwizera kudasanzwe,ageze mu Rwanda yaje guhura n’abanyamerica bahita bamukundabamwohereza kwiga muri Kenya Nairobi,nyuma yahoo bahita bumutwara muri Ameirica.Mbere yuko agend ayahise agaruka kuri Prayer mountain aho yansize ambwira amakuru numva ndanezerewe ambwira yuko agiye gukorera Uwiteka Imana yanjye nkorera sinzi rero niba yarakomeje kuyikorera cyangw aniba bimeze gute?
Ndashima Uwiteka yuko nkorera Imana nzima yita ku bantu bayo kandi ikumva gusenga kwanjye igasubiza amasengesho yose nyisaba ajyanye nubushake bwayo.Rero nshuti bakundwa mwiringire Uwiteka Imana yanjye y’Abraham,Issac,Yakobo,na Majeshi Leon n’Imana ivuga bikaba,yategeka bigakomera.
Uretse abadafite urukundo mu itima yabo,ubundi nababwira ngo,nimugere ikirenge mucyanjye nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo n’Uwiteka Imana data wa twese ndetse akaba na se w’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi